Egide Ruhashya azi amabanga yose ya bene Juvenal Habyarimana. Umva ibya Jean Luc uherutse Kinshasa
Mu myaka ishize, ubwo u Rwanda rwinjiraga mu butegetsi bwa Repubulika, igihugu cyari gifite abasore benshi bashaka kugikorera, kandi muri bo, umwe yitwaga Ruhashya Epimaque, undi akitwa Habyarimana Juvenal.
Umwe yanyuze mu nzira ye, undi na we anyura mu yindi, ariko baza guhurira mu ishuri rikuru rya Gisirikare – Ecole Superieure Militaire.
Ntibari bonyine, ahubwo bahahuriye n’abandi batanu, nuko uko ari abasore barindwi bahabwa umuyobozi – Chef de Classe, ari we Habyarimana.
Izi mfura za ESM zakomeje kugendana, maze Habyarimana aba Chef d”Etat Major, ndetse na Minisitiri w’Ingabo, maze igisirikare cyose arakigarurira.
Aha rero, “abana biganye” bose ngo bamuhaye kurushaho gukomera, dore ko hafi ya bose bakomokaga iwabo mu Majyaruguru, asigara ashobora gukora icyo ashaka cyose.
Amakuru atangwa n’abakuru bakurikiye iby’iki gihugu muri biriya bihe, avuga ko Habyarimana ari we wateje akaduruvayo mu mashuri no mu kazi, aho Abatutsi birukanwaga, bagatwikirwa inzu n’ibindi, kugira ngo yerekane ko ibintu byacitse, kuko yari afite ikintu kibi yari ari gutegura.
Mu 1973, ubwo Habyarimana yari ari gutegura ubukwe bwa murumuna we, yagiye muri rwinshi, abura umwanya wo gukora akazi, ndetse na Perezida wa Repubulika w’icyo gihe, Glegoire Kayibanda yamushaka akamubura.
Aha ndetse, ngo byageze aho Perezida yamutumagaho akavuga ngo “nzaza ejo”, nuko umukuru w’Igihugu bikamurakaza.
Nyuma Habyarimana yaje kwitaba Perezida Kayibanda iwe mu rugo ahubatse Mariott Hotel uyu munsi, ariko agaruka yahagira, abwira ba bagenzi be biganye, ati “Aba bantu bari bagiye kungirira nabi, ariko ndabacitse.”
Aha rero, Habyarimana yahise ategeka abasirikare baragenda bashyira bariyeri mu mihanda, maze abwira Col. Lizinde ati “Jyenda utange itangazo kuri Radiyo Rwanda ko twahiritse ubutegetsi,” maze Kayibanda ahirikwa gutyo.”
Urubyaro rwa Habyarimana n’inzira zitandukanye abana be bakurikiye
Uyu mugabo Habyarimana yahiritse ubutegetsi wenyine ku giti cye, ariko atumira bagenzi be ngo babigendanemo ariko umugambi yawushoje.
Habyarimana yabyaye abana umunani, ariko ubu hasigaye batandatu kuko babiri bitabye Imana. Bose kandi inkuru yabo izwi neza na Egide Ruhashya, umwe mu bahungu ba Ruhashya Epimaque wari muri ba bandi barindwi bo mu ishuri rya ESM.
Jean Luc Habyarimana, ni we ubanziriza bucura bwa Habyarimana akaba asigaranye n’abavandimwe be mu Bufaransa (hamwe na nyina), uretse Marie Rose Habyarimana uba muri Canada.
Aba bana ngo bize mu mashuri ya Camp Kigali ahari Etat Major, bakaba baziranye neza na Egide Ruhashya kuko agira ati “Twari tuziranye. Iminsi mikuru myinshi twayihuriragamo – kubatizwa, gukomezwa, Ukarisitiya, n’ibindi. Icyakora sinavuga ko umuryango wacu wari inshuti y’uwabo, ariko twashoboraga no guhurira mu minsi mikuru yatumiwemo aba ofisiye, ariko ntituri abantu twavuga ko biyegerezaga cyane.”
Abana ba Habyarimana bavaga mu mashuri abanza, bakajya mu yisumbuye ya Leta, ariko inkuru Ruhashya yibuka cyane, mu buto bwabo, nuko Perezida Habyarimana “nta ruzinduko rwo mu mahanga na rumwe yajyagamo asize umuhungu we Jean Luc Habyarimana. Icyakora byagiye bigabanuka aho umuhungu we agiriye mu mashuri yisumbuye, akabura uko amujyana atinya kumutesha amasomo.”
Muri aba bana, Jean Luc ni we watinyutse kureba amashusho mabi y’indege yari itwaye se ishya, maze akihutira gufotora, mbere y’ibindi byose.
Egide Ruhashya agira ati “kuba indege irimo data yahanuka ikikubita iruhande rwanjye, igitekerezo cya mbere kikaba gufata icyuma gifotora ngo nze mfotore. Jye ibyo ntabwo nabishobora. Niba koko ari we wabikoze biriya bintu, harimo na ba nyirarume, ni ibintu bitangaje.”
Aha ni ho Egide Ruhashya ahera avuga ati “Niba koko yarabikoze azanasobanure aho boite noire (imashini ibika amabanga y’indege) yagiye.”
Jean Luc Habyarimana mu biganza bya ‘Saddam Hussein’, umuhungu wa Mobutu
Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga, umuryango wa Jean Luc Habyarimana wafashe indege, usiga Interahamwe za Perezida Habyarimana zikora Jenoside, maze mu mezi atatu gusa, zica abasaga miliyoni y’inzirakarengane mu gihugu hose.
Kwa Habyarimana banyuze mu bihugu binyuranye bya Afurika mbere yo kujya mu Bufaransa, ariko Jean Luc Habyarimana we afata umwanzuro wo kwigumanira na Captain Kongulu Mobutu, umuhungu wa Mobutu wiyise Saddam Hussein.
Uyu musore wavutse mu 1970, ngo akiri ingimbi yagiranye ibibazo na se Mobutu wamurakariye cyane kubera amafaranga yari yasesaguye, maze ahungira muri Libya aho yamaze imyaka runaka, mbere y’uko se yohereza abantu kumwinginga ngo agaruke.
Akigaruka muri Zaire, yagiye mu gisirikare, maze yinjira mu mutwe udasanzwe w’abarinda umukuru w’Igihugu. Ni umusore bavuga ko yari umunyarugomo cyane, ku buryo n’amashuri ye yayize bigoranye, kuko aho yanyuraga hose bamwirukanaga kubera imyitwarire mibi.
Mu gisirikare, anavugwaho kuba ari we wishe uwari chef d’Etat Major w’ingabo za Zaire Jenerali Donatien Mahele Lieko Bokungu mu 1997 nyuma y’Urupfu rwa se(Mobutu), amushinja ko ntacyo yakoze gihagije ngo se abeho.
Ngiyo inshuti Jean Luc Habyarimana yagiye asanga(yaje gupfa ku myaka 27).
Ruhashya agira ati “Uyu nguyu Jean Luc Habyarimana agomba kuba yaramwigiyeho byinshi.”
Jean Luc Habyarimana agejeje FDLR mu ngabo za Zaire
Mu bucuti bwa Jean Luc n’umuhungu wa Mobutu, haje kuvamo itangiriro ry’umutwe w’iterabwobwa wa FDLR ugizwe n’umubare munini w’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.
Ruhashya agira ati “kiriya gihe, umuhungu wa Mobutu yagejeje Jean Luc ku basirikare bakomeye bo mu ngabo za Zaire, maze bituma na we abahuza n’abahoze muri mu Ngabo z’u Rwanda zatsinzwe(Ex-FAR), barimo Col. Kabiligi, nuko batangira inzira zaje kuvamo FDLR.
Icyo gihe, Jean Luc ngo yagize uruhare mu kugeza intwaro zavuye muri Afurika y”epfo muri FDLR, ndetse akoresha na za address zindi yabonye kugira ngo avugane n’ibihugu binyuranye ngo bihe intwaro FDLR.
Aha kandi, ngo ni na ho yaje kumenyana n’uwitwa Romeo wahoze mu ngabo za Amerika, maze aravuga ati “iyi ni imari”, ngo kuko yumvaga ko azaza akabubakira umutwe w’inyeshyamba ukomeye.
Jean-Marie Romeo Rugero azwi cyane ku izina rya Romeo, uyu Rugero yakoze ingendo nyinshi cyane hagati y’uduce twari tugenzurwa na FDLR n’iburengerazuba, nyuma aza kwatura burundu mu birindiro bikomeye bya FDLR.
Yagize ati “baramuzanye muri za 2014, bamuhuza n’uwa FDLR witwa Bonheur. Muri icyo gihe ni naho haturutse impano y’intwaro CNDD-FDD yahawe iturutse muri FDLR. Aha, FDLR yahise itangira kwagurira ibikorwa byabo I Burundi.”
Nk’uko bigaragara muri raporo z’Itsinda ry’Impuguke za Loni (UN Group of Experts), amazina ye nyakuri ni Bonheur Nizeyimana, uzwi kandi ku izina rya Major cyangwa Colonel Lukanga.
Raporo zo mu 2014 kugeza mu 2016 zamushyize mu bantu bakomeye bayoboraga ibikorwa bya gisirikare muri DRC. Raporo ya Loni yo mu 2016 yagaragaje ko “Colonel” Bonheur Lukanga yari ari muri Tanzania mu ntangiriro za Werurwe 2016.
Igihe Jean-Luc, Romeo na Bonheur bari bafitanye imikoranire, cyaranaranzwe no gukwirakwira kw’intwaro hagati y’imitwe myinshi yitwaje intwaro ikorera mu karere.
Ruhashya agira ati “FDLR yafashije CNDD-FDD biturutse muri buriya buryo, ni na yo mpamvu uyu munsi CNND ya Ndayishimiye ubu itari kuva muri Congo, iri kubishyura inkunga bayiteye.”
Uyu munsi, FDLR Jean Luc atwaje ibendera, ni umutwe w’iterabwoba waje gukomeza umurimo wa Jenoside yateguwe na se, akayigerageza, ndetse iherezo ryayo rigashyirwa mu bikorwa n’akazu kayobowe na nyina n’interahamwe bahaye ibikenewe byose.
Guhungabanya umutekano w’u Rwanda muri uyu mutwe byagiye biza mu nzira zitandukanye, zirimo ibitero by’abacengezi no kurasa ibisasu byica inzirakarengane mu Rwanda.
Ikindi kandi, ubu FDLR imaze igihe yarakiriwe mu ngabo za Perezida Felix Tshisekedi mu rugamba irwana na M23, umutwe uharanira uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Aha, FDLR ihahurira na Wazalendo, n’Ingabo z’Uburundi, bose bafite umugambi wo gutsemba abatutsi, atari mu Rwanda gusa, ahubwo mu karere kose. Umuhuzabikorwa w’uyu mugambi, ni Perezida Tshisekedi, dore ko imbwirwaruhame zagiye zibigaragaza. Harimo iherutse kuvugwa n’Umuvugizi w”igisirikare cya Congo, Gen. Sylvain Ekenge.
Kuki Jean Luc yabaye iturufu nshya?
Uyu munsi, abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ngo bararebye basanga nta wundi muntu n’umwe wabahuza, maze bafata Jean Luc wabaye mu bya FDLR bigitangira, bati “reka iri zina tube ari ryo tuzamura, ribe ikimenyetso cy’ingengabitekerezo yo kwa Habyarimana.” Uyu rero, ni we basigaye batuma kubahagararira kwa Tshisekedi.
Igitangaje, Jean Luc ngo si umuntu wize, nta hantu yakoze hazwi, nta gitekerezo cya politiki agira, nta mbwirwaruhame n’imwe azwiho kuba yaravuze.
Aha ni ho Ruhashya agira ati “abantu ku nyungu zabo, barashaka kurema irindi zina ngo baritereke aho, kuko abandi byabananiye-ba Ingabire Victoire, ba Rusesabagina…”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|