Dore umugore wabaye igitambo cy’Abahindekazi

Hirya no hino ku Isi, haracyagaragara ibikorwa bibangamiye uburenganzira bw’abakobwa n’abagore, hamwe usanga hari ibihugu bikibatsikamira rimwe na rimwe kubera umuco cyangwa n’indi myizerere y’amadini.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku mateka y’imwe mu zidasanzwe cyane by’umwihariko mu mateka y’igihugu cy’u Buhinde, aho umukobwa witwa Rukhmabai yaharaniye uburenganzira bwe agahangana n’umuco wakandamizaga abana b’abakobwa bakiri bato, bashyingirwaga ku gahato maze ahindura amateka.

Rukhmabai ni umukobwa wavukiye mu Buhinde mu 1864. Akiri umwana muto cyane, nk’uko byari bisanzwe mu muco w’icyo gihe, yaje gushyingirwa ku gahato afite imyaka 11 gusa, ashyingirwa Dadaji Bhikaji.

Ariko nubwo amategeko n’umuco by’icyo gihe byabimutegekaga, Rukhmabai ntiyigeze yemera kubana n’uwo mugabo. Yari afite inzozi zo kwiga no kwiyubaka akagera ku nzozi yari afite, ariko kandi nanone yabonaga neza ko gushyingirwa naramuka atabyemeye byari kumwangiriza ubuzima.

Mu 1884 habaye urubanza rwahinduye amateka y’u Buhinde ndetse ruvugisha benshi. Umugabo yagombaga gushyingirwa, Dadaji yaje kumujyanye mu rukiko, arusaba ko Rukhmabai ategekwa ko babana nk’umugore we. Ibi byabyaye urubanza rukomeye cyane rwiswe Rukhmabai Case rwabaye hagati ya 1884 na 1888.

Muri uru rubanza, Urukiko rwafashe icyemezo gikomeye cyane, kuko icyari gihari nk’uko amategeko yabiteganyaga, Rukhmabai yagombaga kubana n’uwo mugabo cyangwa agafungwa.

Gusa ariko icyo gihe Rukhmabai yakoze ikintu cyatunguye benshi, kuko yafashe umwanzuro wo kwemera agafungwa aho kubana n’uwo mugabo ku gahato, kuko ubuzima yofuzaga ntaho yari kuzahurira nabwo cyane ko yari yaragize amahirwe yo gushyigikirwa n’uwari umugabo wa Mama we.

Icyo cyemezo cya Rukhmabai cyatumye, inkuru ye ikwira mu Buhinde hose no mu Bwongereza nk’Igihugu yakolonozaga u Buhinde icyo gihe, maze abanyamakuru, abanyamategeko n’abaturage batangira kujya impaka hirya no hino bibaza niba koko umugore agomba guhatirwa gushyingirwa.

Izo mpaka zaje kuzana impinduka mu mitekerereze y’abaturage ndetse no mu mategeko. Urubanza rwa Rukhmabai rwahinduye ibintu byinshi birimo no kuzamura ijwi ry’abagore maze na bo batangira kumva ko bafite uburenganzira bwo kuvuga “oya” kandi bakayihagararaho ntacyo bikanga.

Si ibyo gusa kuko imyitwarire ya Rukhmabai yahinduye imyumvire y’abaturage, batangira kubona ko guhatira abana b’abakobwa gushyingirwa bakiri bato ari akarengane.

Ntabwo byarangiriye mu mpinduka zijyanye n’imyumvire cyangwa gukangura abagore n’abakobwa kumenya uburenganzira bwabo, kuko habaye n’impinduka mu mategeko kuko mu 1891 hashyizweho itegeko rikomeye ryitwa "Age of Consent Act" ryazamuye imyaka ntarengwa ku bana b’abakobwa mu bijyanye n’imibanire y’abashakanye.

Nubwo iri tegeko ryari intambwe nto ugereranyije n’ubu, icyo gihe ryari impinduka ikomeye cyane mu kurengera abana b’abakobwa kuko ryazamuye imyaka yo gushyingirwa iva kuri 10 ijya kuri 12. Aha wakumva ko ntacyahindutse kuko n’ubundi umwana aba akiri muto, ariko iyi yabaye intambwe ikomeye kuko byasabye imbaraga zikomeye.

Nyuma y’imyaka myinshi yaranzwe n’impaka, ikibazo cya Rukhmabai cyaje gukemuka mu buryo, kuko nyuma y’uko afunzwe, yemeye kwishyura amafaranga maze aza kurekurwa ndetse ahabwa uburenganzira bwe, ndetse ntiyategekwa kubana n’uwo mugabo.

Ibi byamuhaye amahirwe yo gukomeza ubuzima bwe nk’uko yabyifuzaga ndetse atangira gukurikira inzozi ze zirimo kwiga akiteza imbere cyane ko yaje kugira amahirwe nyuma y’urwo rugamba rwose, ajya kwiga mu Bwongereza ibijyanye n’ubuvuzi ariko kandi ntiyahwemye no gukomeza urugamba rwo guharanira uburenganzira bw’abagore n’abakobwa.

Rukhmabai nyuma kujya kwiga mu Bwongereza, yabaye umwe mu bagore ba mbere b’Abahinde babaye abaganga ndetse amaze kugaruka mu Buhinde, yavuraga cyane cyane abagore n’abana.

Mu rugamba rwo guharanira uburenganzira bw’abagore, yandikaga inyandiko nyinshi zavugaga ku bibazo by’akarengane. Rukhmabai yabaye urugero rw’uko umuntu umwe ashobora guhindura amateka y’Igihugu cyose.

Yavugaga ko uburenganzira buharanirwa, budatangirwa ubuntu kabone n’iyo waba ntawe ufite ugushyigikiye, ushobora gutangiza impinduka zizagira uruhare ku buzima bw’Igihugu cyangwa Isi muri rusange.

Rukhmabai mu Buhinde ntabwo ari izina risanzwe mu mateka y’icyo Gihugu kuko ari ikimenyetso cy’ubutwari. Yari umukobwa muto mu myaka ariko yarahagurutse arwanya umuco wamukandamizaga, ahitamo kubaho uko ashaka kandi mu bwisanzure aho kwemera kubaho ubuzima adahisemo maze avuga "Oya" Isi irahinduka.

Uyu munsi mu Buhinde, imyaka yemewe n’amategeko ku mukobwa ushaka gushyingirwa ni 18. Ibi bigenwa n’amategeko y’icyo gihugu agamije kurinda abana bato ni mugihe ku bahungu ho, imyaka yemewe ni 21.

Ariko nubwo ari uko amategeko abiteganya, mu Buhinde nk’Igihugu kinini kandi gituwe cyane ku Isi, hari aho mu duce tumwe na tumwe gushyingira abana bigikorwa rwose bitewe ahanini n’umuco, ubukene cyangwa imyumvire gakondo nubwo bitemewe n’amategeko kandi Leta ikomeje kubirwanya.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka