Burya abantu ntibazi ko ngira isoni - Madederi
Umukinnyi Clenia Dusenge uzwi cyane nka Madederi muri filimi zitandukanye zirimo Papa Sava, Inkomoko n’izindi, burya ngo atangira yumvaga bitazagera kure, nyuma aza gutungurwa n’uko ubu aho bigeze, atashobora kurenga metero ebyiri atabonye umuntu umuzi muri filime.
Avuga ko mu bintu abantu batamuziho harimo kuba agira isoni kandi akunda gusenga nubwo hari abibwira ko abantu b’ibyamamare badakunze kujya mu nsengero.
Yagize ati,” Ikintu abantu benshi batanziho, ntabwo bazi ko ngira isoni, ariko ngira isoni nyinshi cyane. Icya kabiri abantu batanziho, hari ukuntu bazi ngo abantu baba muri sinema cyangwa se n’abahanzi muri rusange, ngo ntabwo bakunda gusenga. Hari igihe mpura n’umuntu ku rusengero mu minsi isanzwe yaba ku wa gatatu cyangwa se ku wa kane cyangwa se no ku Cyumweru, umuntu akakubaza ngo namwe ibi bintu mujya mubizamo?ntabwo bazi ko nkunda gusenga, ariko njyewe ndabikunda cyane…”
Mu bakinnyi akunda gukinana nabo, harimo Digidigi na Tesi cyangwa se Gatesi Kayonga Divine ndetse na Rugaba, kuko iyo bakinana aba yumva ameze neza, akumva biragenda neza kuko ngo bahuza, bakuzuzanya mbese bigahura filimi ikagenda neza.
Bimwe mu bintu byamugoye gukina cyangwa se ‘role’, yahawe akayikina ariko imugoye, ni iyo yakinnye yambaye ikanzu y’abageni arimo abwira abantu ko nubwo batari babyiteze, ariko birangiye akoze ubukwe. Ati” Ndarongowe,…iriya yarangoye cyane kuko byasabaga kwigira nk’umusazi, kandi haba hari abantu benshi rimwe na rimwe ukumva ufite isoni …”.
Avuga ko nubwo ibintu yahawe gukina bikamuvuna ari byinshi, ariko harimo n’igihe yakinnye ari umugeni wasabwe, maze Papa Sava n’abasaza baramwimana maze ngo arasohoka arabatukagura bose.
Indi ni iyo yahawe gukina aniga Pasiteri wari wanze kumusezeranya ngo ni uko abageni bakererewe kugera ku rusengero. Ati, “ Nanjye hari ubwo birangira nkibaza nti kuniga Pasiteri, ugatangira kubizana mu buzima busanzwe nk’abafana!”.
Madederi yemeza ko nta ‘role’ n’imwe kugeza ubu arahabwa gukina ngo ayange kuko abona atayishobora, cyangwa se avuga ko yaba imugayishije, zose yagiye ahabwa yazikinaga nubwo zamugora.
Burya kandi, ngo muri filimi akina hari ubwo ahura n’ibibazo by’abantu bakoresha nabi imbuga nkoranyambaga, cyane cyane abahimba inkuru z’ibihuha bakazivuga nk’aho ari ukuri.
Yagize ati,” Hari inkuru bigeze guhimba y’igihuha, ngo hari umusore twakundanye ampa inzu ya etaje ngo narayitwaye, ndabyuka ndabibona babitangaje, abantu benshi barimo kubinyoherereza, inzu ngo iri i Bugesera, nkavuga nti ko nicaye mu Gatenga- Kicukiro, ndyamye i Bugesera muri etaje ntazi? Iyo nkuru narayibonye ndibaza nti umuntu uba wazanye iyi nkuru aba yayitekerejeho …?”
Madederi avuga ko akunda abana ku buryo abaye atari muri filimi cyangwa se ibijyanye n’ubwubatsi akora, yahita ashinga irerero ry’abana bato kugeza ku myaka itatu, akajya yirirwa abitaho kuko byamubera byiza.
Madederi avuga ko kuba ari icyamamare hari aho bimubera byiza kuko hari igihe ibindi akora bigenda neza cyane, kubera ko azwi n’abantu benshi, abakiriya bagaturuka mu bafana, ariko hakaba n’aho bibangama kuko ngo hari nk’ubwo imvura igwa yari agiye ahantu ari kuri moto, akajya kugama kuri sitasiyo nk’abandi, ugasanga bamwe barabaza ngo ‘aba nabo bajya batega moto ‘? Kuri we ahita yibaza niba we atabyemerewe!
Iyo Madederi atari mu kazi, akunda kuruhuka yumva indirimbo z’Imana no gusoma ibitabo, agasoma inkuru zitandukanye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|