Agnes Mukandahiro atanga serivise yo gusiramura, n’uwamusubiza kwiga yakongera akabihitamo
Mukandahiro Agnes yeretse umuryango we ko azaba umuganga ariko babyita iby’abana. Mu mikino ye, yahoraga mu mitekerereze y’ubuvuzi, akandikira abana bagenzi be imiti ku makoma y’insina, kandi akababwira uko bazayinywa mu gitondo, saa sita na nimugoroba, ubundi akabatera inshinge.
Mu Murenge wa Kinyinya, Umujyi wa Kigali, Mukandahiro yavukanye n’abana icumi, bose bakaba baragize amahirwe yo kubona umuganga mu buzima bwabo, kuko Sekuru ubyara se, yari umuganga mu Kigo cy’Abadage cya Deutshe Welle. Ubwo rero, bakuze bavurwa na sekuru.
Uko arushaho gukura ajya ejuru, Mukandahiro yakomeje kubona izindi mpamvu zikomeye zituma areba ubabaye akumva yamutabara.
Agira ati “Jenoside yaorewe Abatutsi imaze guhagarikwa, nabonaga abarokotse batemwe bikomeye, nkabona inkovu irasamye, nkumva namuvura inkovu ntihengame cyane ngo ubone ko imeze nabi…”
Atsinze ikizamini cya Leta kirangiza amashuri abanza (P.6), yahawe kujya kwiga ubwarimu ariko yanga kujyayo kuko yumvaga bidahura n’inzozi ze, nuko arahaguruka ajya kwishakira Minisitiri w’Uburezi.
Agira ati “Nibuka umunsi umwe wo mu 1996, ubwo niriwe kuri Minisiteri y’uburezi, kugira ngo bamfashe kwiga ubuganga. Narahiriwe, Minisitiri ajya mu kiruhuko cya saa sita ahansize, agarutse asanga ndacyahari...ahita ampa urwandiko runyemerera kwiga kuri ESSI Kirinda (Karongi), numva umutima wanjye uratuje. Gusa nahize umwaka umwe kubera ibibazo by’Abacengezi, nuko nkomereza amashuri I Kigali.”
Yababazwaga no kubona abaganga bababaza abana
Arangije amasomo, Mukandahiro yakomeje kwiga amashuri makuru y’Ubuforomo, maze yiga ibijyanye no kubaga byoroheje(minor surgery) muri Uganda.
Nyuma yo kurangiza kwiga igiforomo, Mukandahiro yagiye gukora mu ivuriro ryigenga, atangira akora adahembwa.
Yagize ati,” Ntangira akazi, nahisemo kujya gukorera umuntu wari ufite ivuriro, ndamubwira nti sinshaka kuguma mu rugo nicaye, reka nze hano nkore. Icyo gihe ampa gukorera ubuntu, nkora amezi atatu, ariko impamyabumenyi zacu zisohotse, ampa akazi ntangira guhembwa.”
“Aho muri iryo vuriro niho hambere naboneye ibyo gusiramura ‘circoncision’. Hari umuntu wahakoraga wasiramuraga abana, ariko nkabona ni ibintu biteye ubwoba, nkabona abana bararira cyane. Nyuma nagiye gukora mu bindi bitaro, ariko naje kwisanga nakunze ibintu byo gusiramura abana, kubera ko nabonaga bahura n’ihungabana, nkumva njyewe mfite nk’ukuntu nabakorera kandi batababaye cyane.”
Uwari ushinzwe serivise yo gusiramura kuri iri vuriro, yari umugabo, ariko akabona abana afasha bagira ubwoba bwinshi, bahahamutse, akabona ntabwo azi kubahendahenda, kubahoza.
Agira ati “Naribajije nti ese umwana ntiyahabwa iyi serivisi kandi atagize ihungabana? Ni uko byanjemo, nabwo sinahita mbyinjiramo, ahubwo mbanza kujya muri bya bintu nifuzaga mbere na mbere byo gukosora inkovu zakize ariko zimeze nabi…”
“ Ibyo gusiramura, numvaga nabikora, ariko nkabanza nkiyegereza umwana, tugakina, umwana akanyiyumvamo, noneho tukabona gukora icyo gikorwa. Gusa sinari nemerewe kubikora, ariko najyaga gufasha umuganga urimo ubikora. Ariko icyo gihe hahise haza amahugurwa, Leta isaba amavuriro gutanga abaforomo basanzwe bakora mu byo kubaga byoroheje, bakajya guhugurwa. Icyo gihe hari haje inzobere zaturutse hanze, baratwigisha hanyuma tujya gukora ibyo batwigishije”.
Mukandahiro yarangije ayo mahugurwa, ahabwa icyemezo cy’uko noneho yakora ibyo gusiramura abana ndetse n’abantu bakuru bakeneye iyo serivisi. Ibyo byabaye mu gihe mu Rwanda hari hariho ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu kwisiramuza kuko hari ibyiza bizana ku buzima bwabo.
Agira ati "Icyo gihe nari mfite ubumenyi nakuye mu ishuri, hakiyongeraho amahugurwa ajyanye no gusiramura nari nahawe ndetse no kwigira ku baganga bakuru, harimo abavaga muri CHUK, bakaza gukora mu mavuriro yigenga. Natangiye gukora ibyo gusiramura ndi mu ivuriro ryo kwa Kanimba, mpamara imyaka 9 ari byo nkora, hanyuma njya ku ivuriro rya Saint Jean I Nyamirambo aho maze imyaka 12 ari byo nkora, ariko mbikorera no ku Ivuriro ry’Abadivantisiti riri ku Irebero. Muri rusange maze imyaka 21 ntanga iyo serivisi, ku buryo ntashobora kumenya umubare w’abakiriya maze gukorera keretse ndebye mu bitabo.”
Mukandahiro yishimira kuba yarageze ku ntego ye yo gukorera abana iyi serivise kandi ntibagire ihungabana.
Yagize ati, “ Kugeza ubu mbona narageze ku ntego nari mfite, kuko ababyeyi benshi barangana, kuko babona ko mbasha kumenya uko mfata neza abana. Umwana murabanza mukamenyerana, ntakubone nka muganga gusa,ahubwo akakubona nk’inshuti, ukabanza kujya ku rwego rwe mugakina, akabona ko utari bugire ikintu kimubabaza umukorera…intego nini yatumye njya muri iyi serivisi numva narayigezeho kandi ndacyakomeje, kugira ngo nkomeze gahunda yo gukora ubuvuzi bwiza bunoze kandi bwubaka ubusabane hagati y’umuganga n’uwo avura…”.
Mukandahiro agira uburyo butandukanye bwo gukundisha abana iyo serivisi atanga. Iyo baje bafite nk’imyaka itanu kuzamura, baba bashobora kumva ibyo ababwira. Atanga urugero ko iyo ari abana batuye mu nsisiro, aba azi ko bakora imikino yo kurushanwa kwihagarika inkari zikagera kure.
Icyo gihe ngo ababwira ko nibamara gusiramurwa, bazajya bazigeza kure kurushaho, ko inkari zitazajya zibameneka ku birenge nk’uko bigenda ku bana batarasiramurwa. Hari nubwo asaba umwana akabanza agashushanya uko ashaka ko aza kuba ameze nibarangiza kumusiramura, akabikora,…n’ibindi bituma umwana ashira ubwoba.
“Njya mbwira abantu ko muri iyi serivisi, ubu ntangiye gukorera abuzukuru, kuko abo nayikoreye nko mu 2011, ubu ni abagabo barabyaye. Banzanira abana babo, bakaza bakambwira bati, natwe ni wowe wadukoreye, twabyaye rero tugomba kuzana abana bacu ukaba ari wowe ubakorera. Baraza benshi”.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Bro in case wamugaragaje abaga atambaye mask, wakoreye ubusa, nawe wamuteje abantu rwose!
Ntibibaho muri medical deontology!
Nibyiza cyanekwisuku mwaduhaye iyoserevisi izagerekuri twese murako ze cyane
Ubundi uwo alasilamura ntibagarure!!ngewe muzi neza nizo bakize nabi barazimuzanira akazisubiramo.niyo bibaye ngombwa nijoro ararigenda uwo yavuye akamera neza.ni muzimacyaneeee uwo mukobwa wa Camarade.