Abiyita ’Abatowe’ bafite amahame asa n’ay’Intwarane bongeye kwaduka
Abiyise ’Abatowe’ bafite amatwara ashamikiye kuri Kiliziya Gatolika bongeye kwaduka, bavuga ko bafite ubutumwa bwo kubwira abantu ko hari ubukwe bugiye kuba bwa Ntama w’Imana, bujyanye no kubwira abantu kwihana, akazi ngo Kiliziya itari gukora.
Iri tsinda, ryamenyekanye mu ntangiriro ya za 2010, aho ryari ribangikanye n’abiyise Intwarane za Yezu na Mariya, bigeze kuza bavuga amagambo arimo guteza imidugararo muri rubanda, bikaba byaranabagejeje mu nkiko, nyuma bakaza guhabwa imbabazi.
Imyemerere yabo, ishingiye cyane ku mabonekerwa, yaba aya Kibeho, n’andi atandukanye, bakaba ari itsinda ririmo Abalayiki, abihaye Imana bo mu ngeri zinyuranye. Bavuga ko abatemera izo nyigisho zabo zirimo ubuhanuzi, bayobye.
Iri tsinda rivuga ko riri ku isi hose.
Mu minsi yashize, aba "Batowe" bahanahanye amakuru, batangira gutumira, bavuga ko bagiye "gutora Papa", umushumba wabo wemewe, w’Abatowe, umubyeyi wabo.
Uwo munsi, wari uteganyijwe kubera mu Busanza, mu Karere ka Kicukiro, ku wa 26 Mata, amakuru avugwa akaba agaragaza ko Kiliziya Gatolika yabimenye ikanabyamagana, ndetse na bo ubwabo mu buryo bwo "kwirinda icyabateza ibibazo", bakabishyira mu buryo bujijishije.
Uyu munsi, waje kuba, ndetse hanatorwa n’uwo Papa, akaba ari uwitwa Faustin Harerimana uvuga ko yigeze gufungwa imyaka ine, agafungurwa ari Professeur mu by’Imana. Icyakora, yabyitiriye "umunsi w’isabukuru Umubyeyi Bikira Mariya na Yezu bamubonekeyeho mu 2004."
N’ubwo "yahawe inshingano" yambaye imyenda isanzwe y’umugabo w’umusirimu, kandi bikavugwa ku buryo buziguye, abamenye amakuru, bavuga ko mu mpano yahawe harimo imyenda n’ibimenyetso bisa n’iby’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi. Icyakora ku mugaragaro, yahawe n’inkoni ibaje mu giti, iriho umusaraba hejuru n’ishapure ndende ikubiranyije mu bitugu, igatendera ku maguru.
Muri Videwo ndende yafashwe atanga ikiganiro mu bari bitabiriye iyi gahunda, uyu Harerimana yavuze ko yahamagawe ari umuherwe(milliardaire) akabanza kubyanga, ariko Imana ikamubwira ko ibyo atunze byose ari umugisha yamuhaye, akabyemera.
Ati "Hahamagarwa benshi hagatorwa bake. Twebwe rero abatowe turi muri abo bacye."
Yarongeye kandi aravuga ati "Turi ku isi yose, na hano mu Rwanda abatowe barahari. Dufite aho dusengera, kandi twahahawe na Musenyeli Tadeyo. Ariko ntibatwemera batuziza ubuhanuzi, ariko jyewe mbukomeyeho."
Yaravuze ati "Hari abaje hano bibwiraga ko hano hari bube ibintu bikomeye(araseka), nyamara nta kintu gikomeye kiruta kwakira Ubutatu Butagatifu."
Yavuze ko Bikira Mariya yamubwiye ko azamuha inshingano ziremereye cyane, ariko avuga ko ngo yamwemereye ko azamufasha kuzisohoza.
Yabwiye abari muri icyo cyumba ati "Abatowe ni benshi ariko mwebwe ubu muhagarariye abandi benshi kuko mufite umubyeyi uri hafi yanyu, kandi nshimira Imana yabampaye."
Uyu mugabo yavuze ati "ntihakagire uduteranya na Kiliziya Gatolika ko tuyirwanya, kuko ahubwo ni twe tuyihagazemo neza. Iyaba abantu bose bari babaye Abatowe ig."
Uyu mugabo yavuze ati "nta rwango, ntibakajye batubeshyera ngo dushaka kujya muri politiki, cyangwa ngo dushaka gukuraho abayobozi ba Kiliziya. Ndabavanaho se ngo nshyireho nde?"
Nyuma y’ijambo ry’uyu Havugimana, nibwo haje umugore, akamwambika ya shapure nini cyane imuzengurutse ibitugu, ndetse amuha na ya nkoni ndende agira iti "Murabizi rero ko inkoni ihabwa umushumba uragiye intama mu rwuri. Ubwo rero papa, warakoze kwemerera Imana, iyo ni impano ijuru ryakugeneye."
Muri iki cyumba hagaragayemo abantu biganjemo abakuru, bambaye imyenda nk’iy’ubukwe, abakecuru bakenyeye biteye, bateze n’ingori. Hari n’umugati, uyu ukoreshwa mu isabukuru.
Inyigisho Harerimana yatanze, ntinyuranye n’iy’Intwarane zatangaga muri biriya bihe, aho yagize, ati "Abatowe dukomeza ubutumwa bwa Kibeho mu kwisubiraho no gusenga. Kandi abisubiyeho bagasenga, ubu tugiye guhembwa. Ariko abanangiye umutima, abanze, ubwo ni abakozi ba shitani. Bagiye guhura n’akaga, n’umuriro."
Antoine Kardinali Kambanda, umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali akaba na Perezida w’INama y’Abepiskopi aherutse kubwira ikinyamakuru cyo mu Rwanda ko bari mu gushakisha amakuru kuri iri tsinda, "kugira ngo bakureho urujijo."
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|