Abafungirana abana mu myobo kuko bafite ubumuga ni abatazi inkuru ya Twagirimana

Twagirimana Jean, yavukanye ubumuga bw’amaboko yombi, ku buryo ibyo ashobora gukora byose abikoresha amano cyangwa se ibirenge, ariko ntibyamubujije kugera ku nzozi ze, haba mu mashuri, mu rushako n’akazi karebana no guteza imbere imibereho myiza y’abantu bafite ubumuga n’ibindi byiciro.

Twagirimana Jean: Uku ni ko yitaba Telefone
Twagirimana Jean: Uku ni ko yitaba Telefone

Mu 1985, Twagirimana yavukiye mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Rilima, avuka ari bucura mu muryango w’abana umunani.

Iki cyari igihe kigoye cyane ku buzima bw’abana bafite ubumuga, kuko imyumvire y’umuryango nyarwanda ku bavukanye ubumuga yari ikiri hasi cyane.

Ababyeyi benshi muri icyo gihe iyo babyaraga abana bafite ubumuga babifataga nk’igisebo, ugasanga babahisha, ntibabemerere kujya aho abandi bari cyangwa se ngo babajyane mu mashuri. Abenshi bibwiraga ko uwavukanye ubumuga nta gaciro aba afite.

Icyakora, Twagirimana we ngo yagize umugisha wo kwiga kuko yisanze mu muryango umukunda cyane.

N’ubwo yari akunzwe cyane, muri uyu muryango, Twagirimana yibuka cyane ko mushiki we akurikira, ari we wamubaga hafi mu byo akeneye byose, ndetse na mukuru we wamurushaga imyaka ine.

Agira ati, “Ibijyanye no kwiyuhagira, kwambara, kujya mu bwiherero, ndetse n’indi mirimo ntashoboraga kwikorera, nayifashwaga na mukuru wanjye. Icyakora, iyo atabaga ahari, mushiki wanjye nkurikira yambaga hafi cyane.”

Twagirimana ntiyagize amahirwe yo kubana na se igihe kinini, kuko yapfuye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Nyamara ntibyamushyize mu bwigunge kuko nyina yakomeje kubungabunga abana bose, ariko yagera kuri Twagirimana, akarushaho kumwereka ko hari byinshi amutegerejeho.

Aha, ngo yamushishikarizaga kwiga, kandi akamwereka ko nta ntege nke afite zatuma umuryango ugomba guhora umwigengesereye. Ibyo byamufashaga kumva ko ashoboye kimwe na bakuru be.

Aha, ngo ntiyamubuzaga nko gusimbuka, cyangwa gukina n’abandi bana atinya ko bashobora kumugusha.

Agira ati “Ntiyigeze amfata nk’umwana udasanzwe wenda ngo antandukanye n’abandi. Yabonaga ari ibisanzwe, ariko akabwira abo tuvukana ko bagomba kumesera imyenda no kumfasha mu bindi ntashoboye. Nta kintu cyo kundinda cyane mama yagiraga…"

Ubusanzwe, ahantu uba ugomba kwitwararika abafite ubumuga, ngo ni mu gihe ubona hari ibibazo cyangwa se inzitizi zikomeye bafite, nko mu gihe cy’intambara.

Aha, ngo usanga badafite imbaraga zo kurwanira ibyo kurya mu mpunzi, bakaba bakenera ubareberera. Ariko ubundi mu buzima busanzwe `ngo uramureka, akabaho nk’abandi bana, mu tubaraga ducyeya afite, akareba uko adukoresha akirwanaho.

Kuri ibyo rero, Twagirimana agira ati “ Kurinda umwana cyane ngo ni uko amugaye, ntabwo ari byiza. Bituma umwana ufite ubumuga yumva ko hari abamutekerereza, akumva ararinzwe cyane, bigatuma adatekereza, ngo yumve ko nawe yakwirwanaho”.

Twagirimana atangiye ishuri

Twagirimana, ageze igije cyo gutangira ishuri, atarengejeho umwaka n’umwe, ababyeyi be bamushyiriye Umupadiri w’Umutaliyani witwaga Joseph Minghuetti ( Abanyarwanda bitaga Mingeti), wari ufite ikigo cyakira abana bavukanye ubumuga, bwaba ubwo kutumva, kutavuga, kutabona, n’ubw’ingingo.

Muri kiriya kigo, abana barakirwaga, bakarerwa neza nk’abari mu muryango, bakavuzwa, ndetse bakitabwaho mu bundi buryo bwose. Iyo umwana yagezaga igihe cyo gutangira ishuri, yajyanwaga ku mashuri abanza ya Leta yari aho i Rilima, akiga ataha muri icyo kigo.

Icyakora arangije umwaka wa kabiri, ababyeyi be bamenye ko Padiri Minghuetti yavuye Rilima akajya gushinga ikindi kigo gisa nk’icyo i Nyamata. Ubwo rero na we bahise bamwimura kuko bari bazi neza ko ari we umufasha neza.

Muri ibyo byose, naho Twagirimana yagiye afashwa na bagenzi be, kuko bumvaga bamugomba urukundo.

Muri abo bana, uwo atazibagirwa ni uwitwaga Claude, wamutwazaga ibikoresho ku ishuri, akamufasha kujya mu bwiherero ku ishuri, akamutwaza agatebe kagufi yicaragaho ngo abone uko yandika akoresheje ibirenge n’ibindi.

N’ubwo bari barahuriye aho mu Kigo nta handi baziranye, Claude yamufataga nk’umuvandimwe we.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatangiye Twagirimana yarajyanywe i Rilima kubera ko ngo hari hari gahunda y’inzobere z’abaganga zari zitegerejwe, zagombaga kuza kuvura abana bafite ubumuga bukomeye, kandi na Twagurimana yari muri abo. Icyakora iyo gahunda yaburijwemo na Jenoside.

Nyuma ya Jenoside, nyina yamusubije ku ishuri, atangira ayisumbuye, imyaka itatu ibanza (tronc-commun) ayirangiriza i Rilima, ajya kwiga kuri APPEGA -Gahengeri mu Karere ka Rwamagana, mu Ishami ry’indimi n’ubuvanganzo (Lettres).

Aha hose kandi, nabwo ngo yagendaga yunganirwa n’abanyeshuri bagenzi be bajyaga ibihe byo kumufasha, buri wese akamwitaho icyumweru kimwe, undi na we agafata ikindi.

Icyakora, icyo batamufashaga ni ukwiga, kuko byo, aho yanyuze hose yabaga abayoboye mu kugira amanota meza. Hari n’aho abarimu bacyuriraga abanyeshuri ukuntu mugenzi wabo abarusha, kandi adafite amaboko yo kwandikisha.

Twagirimana agiye muri Kaminuza…akazi

Twagirimana ashoje amashuri yisumbuye, yatsinze neza, maze abona buruse imujyana muri Kaminuza y’Inderabarezi, KIE.

Arangije aha ngaha, yagiye gukora muri Porogaramu yari yarashyizweho na Leta yo gufasha abarimu kumenya uko bategura amasomo mu rurimi rw’Icyongereza.

Yaje rero gukomeza mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) i Nairobi muri Kenya mu bijyanye no kwigisha abana bafite ubumuga, ayirangiza mu 2016.

Agarutse mu Rwanda muri kiriya gihe, yahuriranye n’impunzi nyinshi z’Abarundi zari zimaze amezi macye zihungiye mu Rwanda, maze afasha mu kwinjiza abana b’impunzi n’abafite ubumuga mu mashuri, binyuze muri gahunda y’uburezi budaheza (inclusive education), aho yakoreraga mu Kigo cya Handcap Interantional.

Yagize ati,”Iyo ahantu havuye intambara haba hari abana bamugaye benshi, bamwe bacitse amaguru n’ibindi. Icyo gihe twafashaga mu kubashyira mu mashuri. Ikindi, twafashaga abarimu kumenya uko wategura isomo ry’umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe, akaba ari mu ishuri hamwe n’abandi ariko batarimo kwiga ibintu bimwe…”.

Umukozi wa World Vision

Uyu munsi, Twagirimana ni umukozi wa World Vision Rwanda, aho afasha mu bukangurambaga ku miryango ifite abana bafite ubumuga. Icyo babigisha, ni uguha abana uburenganzira bwabo kimwe n’abandi, bakabajyana kwiga, bakabagurira imyambaro n’ibindi.

Yagize ati,” Muri gahunda ya World Vision yo gufasha imiryango ikennye kubona uko yazamura imibereho. Jyewe nshinzwe by’umwihariko kureba abana bari muri iyo miryango bafite ubumuga."

Akazi ka Twagirimana, ni ukureba uko abo bana bakwiga, uko imiryango yabo yazamura imibereho yabo n’ibindi, dore ko akenshi usanga aba bana bari baratawe.

Avuga ko iyo umubyeyi abyaye umwana ufite ubumuga, akibwira ko ntacyo azamumarira, asa n’urekuye, akamushyira ku ruhande ntabone uburenganzira bwe. Mu cyaro, imiryango igifite iyo myumvire ngo iracyahari cyane.

Twagirimana avuga ko yumva yishimye cyane iyo abonye ko nawe agira uruhare mu gufasha abandi kugira ubuzima bwiza n’ubwo afite ubumuga. Kuko aho kuba uwo gufashwa ubu nawe abafasha umubare munini w’abantu.

Yagize ati, “ Ntabwo numva ko hari ibintu bihambaye cyane nkora, ariko numva binshimishije cyane gufasha abantu bari mu cyiciro cy’ubuzima nanjye mbarizwamo.

Ndishima iyo mbonye umubyeyi tumwigisha, hanyuma akemera kuvana umwana mu rugo, akamujyana aho abandi bari, kuko burya aba afunguye inzira ze”.

“Ikindi biranshimisha gukora ibyo nkora, kuko hari ababyeyi bambona bakamfata nk’ikitegererezo kuri abo bana bafite ubumuga. Bakavuga bati ubwo uriya nawe byakunze, n’uwanjye byakunda, ibyo bikaba byatuma yumva ko akwiye kumwohereza ku ishuri…”

Yita ku muryango nyarwanda, na wo ukamwitaho

Imirimo yose akora, yaba iyo mu kazi, ndetse n’iyo mu rugo, Twagirimana ayikoresha amaguru/ibirenge, mu mwanya w’intoki, kuko amaboko ye adashobora gukora.

Ubwo na raporo z’akazi nibwo buryo azikora.

Nk’uko n’undi muntu uwo ari we wese agira ukuboko cyangwa ukuguru gukora cyane, maze bakagira bati “kanaka akoresha indyo, kanaka akoresha imoso, Twagirimana na we akoresha indyo.

Mu yandi magambo, ukuguru kwe kw’i buryo n’ikirenge, ni byo bimufasha gukora imirimo myinshi, ariko nk’uko bisanzwe mu buzima, ingingo zose ziruzuzanya, hari aho bisaba ko amaguru yose akora.

Mu byo yikorera harimo kwigaburira no kwikorera isuku yo mu kanwa n’ibindi.

Ariko hari n’ibindi bikorwa atashobora gukora kubera uko ubumuga bwe bumeze, nko kumesa, gutera ipasi, guteka n’ibindi. Ibyo bisaba ko afashwa n’umuntu bari kumwe kuko atabyishoboza.

Aha ngaha Twagirimana agira ati “ mu buzima bwanjye bwose, haba ku kazi, haba aho ngenda hose, mpasanga abantu banyitaho. Ubu buzima tubamo, ni ubuzima bukenerana.”

Mu 2017, Twagirimana yashinze urugo, ashakana n’umwe mu bakobwa bari bariganye mu mashuri yisumbuye, ubu bafitanye abana babiri umuhungu n’umukobwa.

Ibitekerezo   ( 3 )

Ndamwibutse disi muri KIE,yagiraga inshuti ye yamubaga hafi ikamufasha muri byose, nahoraga nibaza amakuru ye n’uko abayeho ubu,uko yigisha.... Imana ishimwe ko yabonye akazi.

Nnn yanditse ku itariki ya: 28-03-2026  →  Musubize

Nibyo gushimira Imana cyane, Dukeneye nimero yawe ngo tuzakuvugishe.

Merci yanditse ku itariki ya: 28-03-2026  →  Musubize

Twagirimana Jean twiganye 3yrs muri tronc commun.
Ni muzima/imfura cyane. Ni icyitegererezo cya benshi. Babe abamugaye cg imiryango ifite abamugaye. Gusa,ni mubi kuri story. Man, stories zawe ndazikumbuye!

Theo yanditse ku itariki ya: 28-03-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka