Ababikira banze mugenzi wabo Mujawamariya afata umwanzuro wo gukuramo ivara

Mu nkuru ibanza, twabagejejeho ikiganiro twagiranye n’uwo twise Mujawamariya Bernadette winjiye mu Babikira ari umwana w’impunzi I Burundi, hanyuma akaza kubona inzira yo kuza mu Rwanda mu gihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda, kuko yari afite ishyaka ryo gufasha FPR Inkotanyi, cyane cyane mu buvuzi.

Mujawamariya na mugenzi we bambukanye, bamaze kugera I Nyamata mu Karere ka Bugesera, bakomeje gukora akazi ko gufasha mu buvuzi bw’abana b’imfubyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyamara, abayobozi babo bageze aho baza mu Rwanda, baza gushaka “abakobwa babo”, maze bahageze Abasirikare barabahakanira.

Mujawamariya agira ati ” Uwo musirikare yababwiye ko bitashoboka, arababaza ati ko mwasuye ikigo mwarebye uko bimeze, murabona aba bana (b’imfubyi) wabazanamo abandi bantu batamenyereye bigakunda? Ati ahubwo simbasiga hano nimuze mutahe. Ubwo barataha batatujyanye”.

Mu ntangiriro za 1995, Mujawamariya yubahirije isezerano yagiranye n’Ababikira yabagamo, asubira i Bujumbura, maze baramwakira, ariko bakajya bamureba nabi, maze abibonye atyo, abasaba kumwohereza i Muyinga, aho yahoze akorera.

Barabimwereye ariko bamubwira ko hari inama itegerejwe iziga ku kibazo cye na mugenzi we, nyuma bakazabaha igisubizo. Yakomeje ubuzima yari asanzwe abamo aho i Muyinga, buri cyumweru nimugoroba akajyana n’abandi gusura abakene, ariko umwe mu Banyarwanda bazaga mu Rwanda kenshi bagasubira i Burundi aza kujya kumureba, amubwira ko yatereranye mugenzi we yasize mu Rwanda, kandi ko afite akazi kenshi cyane, kandi akaba yaranarwaye cyane.

Yamusabye kuza bagatahana, amubwira ko kuguma i Burundi byari kuba ari uguhemuka. Mujawamariya yarongeye rero agaruka mu Rwanda Ababikira batabimenye.
Yagize ati, “ Nanjye naratekerezaga nkumva naramutereranye.”

Yagiye I Kigali ari amubukira agaruka nimugoroba yabaye ‘umusivili’

Mu Babikira, burya ngo bahora basuzuma ko buri wese akiri ku murongo, ku buryo buri myaka itatu habamo kuvugurura.

Mujawamariya akigaruka mu Rwanda, umwiherero wabereyemo ivugururwa ry’amasezerano warabaye, ariko we na mugenzi we ntibatumirwa. Icyo gihe, hari n’abandi babikira bari baraje kubunganira, na bo baza kubafata ngo bakore ayo masezerano, ariko Mujawamariya na mugenzi we ntibabajyana.

Bamaze kubona ko bari gushyirwa ku ruhande ku buryo bweruye, ngo bigiriye inama yo kujya kureba umuyobozi mukuru wabo I Butare, ariko Ababikira bahasanze baramubima. Ubwo baragarutse bakomeza akazi, ariko baza kumva ko uwo muyobozi yaje muri Christus i Remera, nabwo bajyayo kugira ngo barebe ko babonana ariko nabwo biranga.

Aho rero niho Mujawamariya na mugenzi we bafatiye umwanzuro wo gukuramo ivara bakajya mu buzima busanzwe bw’abakirisitu (abarayiki).

Yagize ati, “Twaje kumenya ko uwo muyobozi yaje muri Christus i Remera, tujyayo nabwo baramutwima. Kandi ubwo hari ukuntu dusubiramo amasezerano, buri myaka itatu tukayavugurura…, iyo utavuruye ayo masezerano aba arangiye, ubwo ukaba uri umurayiki usanzwe.”

Aha kandi byari bitangiye kuba bibi, kuko ngo hari umubikira waje arababurira, ababwira ko abayobozi babo bavuze ko bazabajyana i Burundi bakabahana, bagasubira inyuma gutangira kwiga imyaka itatu y’Ababikira bakinjira mu kwiha Imana.

Mujawamariya agira ati, “Twabonye tubuze umuyobozi bwa Kabiri, kandi tubona abandi baramaze kuvugurura amasezerano yabo ari twe dusigaye twenyine, turavugana tuti nubwo twambaye ivara nta masezerano dufite! Ubu twambaye ivara tutari ababikira, kuko amasezerano yacu yararangiye.”

“Icyo gihe rero bamutwimye, urabona umuntu wabonye Jenoside aba ameze nk’umusazi, nta kintu aba yumva cyaba gikomeye kurusha ibyo yabonye. Nubu sinumva abantu baremereza ubuzima nyuma ya jenoside twabonye. Ubwo twahise dufata umwanzuro duca mu Mujyi, turavuga tuti nibakenera kudusubizamo ivara bazabitubwira, ariko twikomeza kuzambara nk’ababikira kandi tutari ababikira. Ni gute dushobora kumara igihe kingana gitya duteze ivara y’abandi nta masezerano tugifite? Ubu turi mu biki? Tuti turi abasazi ahubwo! Ubwo tunyura ahantu dukuramo ivara, dukuramo imyenda ya ‘uniforms’ zabo turabizinga neza turabika, dore ko twari twaranatangiye guhembwa, tugura imyenda isanzwe turambara, tudefiriza imisatsi, tugaruka mu Kigo aho twakoreraga, ababikira twakoranaga batubonye, bakatubwira bati ‘pole’, bumvaga twirukanywe.”

Mujawamariya agira ati “Ubundi, ngo hari umuhango kera; iyo umugore yasendwaga n’umugabo we, bamushyikirizaga umuryango we bakavuga bati “nimusubirane umukobwa wanyu. Natwe rero, ngo bari bategereje kutwirukana ariko bakadushyikiriza imiryango yacu.”

Yongeraho ari “Koko hari Umubikira waje avuye i Butare, aje gukora uwo muhango wo kutwirukana ariko akadushyikiriza imiryango yacu tuvukamo. Ikigusetsa, yaraje turamucumbikira aho mu Kigo twakoragamo, turamwubaha kuko yari umuyobozi wacu, gusa dutegereje ko atubaza ati ubwo mwambaye mute? Abandi babikira twakoranaga ngo baramubwiye bati, twayobewe uko twifata tubonye baje bambaye imyenda isanzwe. Uwo yabuze icyo akora kuko yasanze turi abakobwa basanzwe, bakorana n’abo babikira, nta kindi kibazo dufite, twumva nta n’icyaha dufite. Nguko uko twavuyemo. Hanyuma batuvugaho amagambo menshi mabi,…”

Mujawamariya, ni inkotanyi ku mutima, ariko no mu bikorwa. Muri ibi byose, we avuga ko nta cyaha bakoze kuko bagiye kwiha Imana bashaka gufasha, kandi koko babigezeho.

Ahubwo agira ati “Kumvira hari igipfa ni byo bibi, ariko kutumvira hari icyo urimo utabara wabikora, washaka nawe ugapfa. Kuko n’ubundi twaje tuzi ko tutazabaho, twari tuzi ko dushobora gupfa, kuko urugamba rwari rutararangira mu Rwanda.”

Urugo ruhire rwa Mujawamariya

Nyuma yo kuva mu kibikira, bakaba abakobwa basanzwe, Mujawamariya na mugenzi we, bahise bumva ko bagomba gushaka abagabo bakubaka ingo, bagakorera Imana mu bundi buryo.

Yagize ati, “ None se irindi herezo ryari kuba irihe? Twari kuba hanze se twitwa iki? Ubwo twabaye abakobwa basanzwe, turarambagizwa turashakaijye washatse mbere, ariko na mugenzi wanjye aza gushaka atinzeho gato, ariko ubu nawe afite abana bakuze”.

Mujawamariya avuga ko umwaka wa 1995 yakuyemo ivara, ari nawo yashatsemo, abifashijwemo n’Imana kuko yumvise isengesho rye.

Yagize ati,”Twakuyemo amavara mu mezi abanza ya 1995, nashatse mu 1995 mu mpera. Nta kurambagizanya by’igihe kirekire byabayeho. Njyewe uwo musore namusabye Imana. Naravuze ngo iby’Ikibikira twabivuyemo urabibona, igisigaye ni ugushaka.”

“Ariko nari narayisabye kutazampa uwo mbwira ‘Oya’…Ikimenyetso nayisabye yarakimpaye uwo mwanya, kandi nahise mvuga ‘Yego’, nta bindi, nta bya bindi byo kuvuga ngo muraziranye, mwaragendanye. Navuze ‘Yego’ nta kindi ntekereje. Uwaje mbere ni Imana yamumpaye ni uko byagenze.”
Nyuma yo gushaka, Mujawamariya yagize amahirwe ahita abyara ubu afite abana batandatu yabyaye, ariko akagira n’abandi benshi bareze mu rugo rwabo batari bafite ababyeyi. Abenshi muri abo yareze barashatse nabo ubu afite abo yakwita abuzukuru.

Nyuma yafashe umwanzuro wo kujya kwiga muri Kaminuza yiga iby’ubuvuzi, ayirangiza mu 2009, ajya gukorera Leta, ariko akabona umushahara ni muto, agaruka gufatanya n’umugabo we mu bucuruzi.

Muri iki gihe, avuga ko ari mu kiruhuko cy’izabukuru yihaye, aho akurikira ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, ategura amasaziro ye n’umugabo kuko abana bo barakuze, bamwe barangije amashuri bari mu kazi , uwa nyuma agiye gutangira Kaminuza.

Icyakora, ubuzima bwo kwiha Imana bwamusigiye umusanzu yubakiyeho urugo, aho agira ati“Kuba mu babikira nari mbikunze, abana bacu bose tubigisha mu bigo by’abihaye Imana, ni abo gushimirwa bagira uburere burenze, baduha inyigisho z’ubuzima zirenze kandi nyinshi utakura hanze.”

Mujawamariya ahamya ko ukwemera kwe kutahindutse cyangwa se kugabanuke bitewe n’uko yavuye mu Kibikira, kuko nubu yubahiriza gahunda zose za Kiliziya Gatolika, ariko wenda igitandukanye ni uko yitwara muri iki gihe afite urugo n’umuryango.

Ikindi kandi, Mujawamariya ntiyibona nk’umunyabyaha, ahubwo ni umugenzi ujya mu ijuru.
Agira ati “Numva ijuru nzarijyamo nta kibazo, nubwo naretse ibyo kwiha Imana, kuko no mu bihaye Imana bariya hashobora kuzabamo ababura ijuru. Umuntu aba mu kintu ari umuntu, ukibamo neza cyangwa se nabi, ubwo rero ntibivuze ko abihaye Imana bose bazajya mu ijuru. Ahubwo njyewe mbona bigoye cyane ku bihaye Imana kubona ijuru, kuko babazwa byinshi cyane…”.

Inama ku bagore bagenzi be

Mujawamariya agaya cyane abagore bikoza mu rugo bakongera bakarusenya, aho agira ati,” Kubaka urugo bisaba kwihangana no kumenya kugira ibanga ry’urugo. Ab’ubu rero, barasakuza byose. Hari n’ibizira. Nta kirazira ab’ubu bumva, akumva guta abana nta kibazo, ngo kubera ko umugabo yamunaniye, ubundi kirazira ntawuta abana…hari amategeko akurengera, akurenganura ariko wita abana. Abanyarwanda bari abahanga, bavuga ko urugo ari umugore. Niyo waba ufite abakozi 100, niyo waba ufite umugabo umeze ute, umugore ni we usenya urugo, ninawe urwubaka…”.

Ku bijyanye no kuba yumva yagira inama abakobwa bakiri bato zo kuba bajya kwiha Imana, avuga ko umukobwa waramuka aje kumugisha inama, yabanza kumusaba kwisuzuma , akumva icyo akunze kurusha ikindi, kuko ngo byose ni byiza nubwo bitandukanye yaba kugira umugabo n’abana ni byiza, ariko no kwiha Imana ni byiza. Icyo ngombwa ni ukubikora ubikunze.

Mujawamariya, akunda cyane gutegura no gutaka aho atuye, ku buryo mu rugo rwe yahateye indabo z’amoko menshi, ndetse n’imbuto z’ubwoko butandukanye, kubera ko kuri we ngo urugo rutarimo indabo ruba rwambaye ubusa.

Uwo muco yawutoje n’abana be n’abo yareze bose yaba abahungu cyangwa abakobwa, ku buryo bose baba bafite indabo zabo, kubera ko baba bazi ko umubyeyi wabo abasuye agasanga nta ndabo bagira, badategura mu ngo zabo yabagaya cyane.

Ibitekerezo   ( 3 )

Muraho neza bakunzi ba Kigali today namwe banyamakuru dukunda
Njye ndashima umuhate wanyu mugira mu kwandika inkuru zinoze
Iyi nkuru ndetse niyayibanjirije byose narabisomye ni inkuru irimo y’ubwitange,urukundo ndetse no kwigomwa byaranze Mujawamariya na mugenzi we
Dukoze ibyo dukunda nibyo byatanga umusaruro kuruta umurimo twingingiwe gukora,Murakoze.

Musaja yanditse ku itariki ya: 21-03-2026  →  Musubize

Iyo nkuru mukwiye kiyikoramo igitabo na film, kuko harimo inyigisho nyinshi kandi Nziza zafasha abantu mu ubuzima bwabo

Rebero yanditse ku itariki ya: 21-03-2026  →  Musubize

NYIRANEZA NINDE? MUJAWAMARIYA NINDE? GUSA IYI NKURU IRASHISHIJE CYANE KANDI BIRAKWIYE KO UBUHAMYA NK’UBU BUTANGWA MU KURI. PAHULO ATI NDIYIMBIRE NIBA NTAMAMAJE INKURU NZIZA (1 Kor 9, 16) Y’URUKUNDO N’UBWITANGE. NYIRANEZA CYANGWA MUJAWAMARIYA YANZE KUBA MURI CONFORT ZONE AJYA KWITANGA. IMANA IZAMUGORORERA PE. NAHO MURI COUVENT, HENSHI HARIMO ABANTU BIZAGORA KUJYA MU BWAMI BW’IJURU KUKO NTA RUKUNDO BIFITEMO. IKI GISIBO KIBAFASHE GUHINDUKA.

MUSANA Alphonse yanditse ku itariki ya: 20-03-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka