Interahamwe zamwiciye abana batandatu, Inkotanyi zihagaritse Jenoside Imana imuha Umuhoza, imwongera Mbabazi n’abandi
Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga, abatuye I Karambi mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera, bihagazeho barwanya Interahamwe.
Abagabo n’Abasore barahagurutse, bafata amacumu n’imiheto, abatazi kubikoresha bazitera amabuye.
Hashize iminsi mike ariko, Interahamwe zabonye ko ziganjwe, maze zitabaza abasirikare bo mu kigo cya Gako, baraza baratangira bararasa, abitabaraga babona ko byakomeye, babwira abana n’abagore ndetse n’abasaza bari basigaye inyuma bati ‘turashize’.
Mukamfizi Donatilla ibi abyibuka nk’aho byabaye ejo kuko icyo gihe, nibwo we n’umugabo we, n’abana babo batandatu babonye ko basumbirijwe.
Umwe yaciye ukwe, undi ukwe, maze umugabo ajyana n’abana bakuru, bari hagati y’imyaka 10 na 16, mu gihe Mukamfizi we yajyanye n’abato bari bafite hagati y’imyaka 3-7.
Mu kivunge cy’abantu benshi barimo bahunga bamanuka ku musozi wa Kayumba bahungira ku Kiliziya ya Nyamata n’ahandi, Mukamfizi yahise abura umwana umwe, ku buryo atanamenye aho yaguye.
Agira ati “Birambabaza cyane. Sinzi niba abantu baramukandagiye yiruka agapfa, cyangwa se niba Interahamwe zaramubonye ku musozi yiruka zikamwica.”
Uko kutamenya amakuru y’uyu mwana witwaga Jabiro, nibyo bituma ajya ku nzibutso zitandukanye mu Karere ka Bugesera, cyane cyane iyo hari imibiri ishyingurwa, yibwira ko wenda n’umubiri w’uwo mwana waba urimo.
Nyuma yo kuva aho i Kayumba Mukamfizi yari asigaranye abana babiri muri batatu yari yahunganye, maze ajya kwihisha mu gihuru cyari haruguru y’urugo, abanza kwinjizamo abana nawe akurikiraho yibwira ko wenda ntawuza kuhabasanga.
Ariko bidatinze, abicanyi bahise baza kuri icyo gihuru nubwo cyari cyuzuyemo amahwa y’imifatangwe mabi.
Agira ati “ Baraje babanza gutema icyo gihuru cy’amahwa kugira ngo bankurure. Ubwo kandi ni nako bahamagaraga abana mu mazina yabo kugira ngo basohokemo babice. Umwe mu bicanyi yari umukozi wo mu baturanyi yari abazi mu mazina, maze abana babiri nari nsigaranye baritaba, basohoka mu gihuru.”
Yongeraho ati “Urebye ni jyewe babanje kwica, mbere yo kwica abana banjye. Nka saa cyenda z’umugoroba nibwo haguye akavura, niko kampembuye, nisanga ndyamye hagati y’abana banjye, agatoya kagataka kuko bari bagatemye mu gahanga cyane, bakubise n’ubuhiri mu gatuza. Mbaye nk’uwegura umutwe, ak’agakobwa nako kareguka ariko kuko bari bagakubise ubuhiri mu mugongo karongera gasubira hasi.”
“Ubwo bari bantemye cyane mu mutwe no ku maguru, ariko ndagerageza ntwara ako gakobwa kari kagerageje kweguka, kuko agato ko nabonaga bisa n’ibyarangiye, ngenda nshaka aho twakwihisha.”
Ubwo bashakaga aho bihisha, Mukamfizi yashoboye guhura n’umugabo we, na we wari usigaranye n’umwana umwe. Umugabo yabanje kujya kureba aho ka kana gato kasigaye, asanga kapfuye, maze umubiri wako barawuzana, bawushyingura uko bashoboye.
Aha, bahise basubira mu nzu yabo, kuko yari imaze gutwikwa no gusahurwa, bakibwira ko nta we ugaruka akayibasangamo, ariko ababyeyi basigamo abana babiri bari basigaranye, bajya kwihisha mu gihuru, ari nk’uburyo bwo kugira ngo bose bataguma hamwe.
Agira ati “Twabaye tukigenda abicanyi bahita baza, kuko twe twagarutse dusanga babishe, tujya kubashyingura hamwe n’abandi bo mu baturanyi bari biciwe aho hafi. Twabashyinguye tubatwikiriyeho n’ibati, tubona kurenzaho itaka, twibwira tuti wenda tubayeho twazabakuramo tukabashyingura neza.”
Ubwo mu bana ba Mukamfizi hari hasigaye babiri, bakuru bari baburanye na se, nabo rero ngo baje kwicirwa ku rufunzo rwa Karambi, nuko umugabo n’umugore abana babashiraho, uko ari batandatu.
Mukamfizi yakomeje kujya agenda yihishahisha hamwe n’umugabo we, ariko bimugoye, kuko yari afite ibikomere binini. Hari igihe yibuka abantu babonaga uko ameze bakabwira umugabo we, bati “Uretse kuruhira ubusa, gukomeza kugendana umugore umeze atya bizakumarira iki ko atazabaho, uyu ntubona ko byarangiye”? Umugabo we ayo majwi yarayumvaga, akabihorera.
Mukamfizi agira ati,” Babonaga uko meze, amaraso asa n’ayanshizemo, nambaye ijipo nari nkenyereyeho gusa, kuko ibitenge byose aho bantemeye barabincuje. Nari nambaye umupira wuzuyeho amaraso uko bakawuntemanye, ibisebe byo mu mutwe byarajemo inyo, bimbabaza cyane, ubwo wenda naranabanukiraga. Ibyo byatumaga babwira umugabo wanjye bati uzamute wigendere ntazabaho. Ariko jye naribwiraga nti: ubwo nigenza ntawumpeka, nzajya mbakurukira…”
Mukamfizi avuga ko ibyo bisebe byo mu mutwe byagiye bihonga buhoro buhoro kubera ko iyo bwiraga bagasohoka mu rufunzo, hari aho bahuriraga, abashoboye bakajya gushaka ibyo kurya, ariko we abagore bari kumwe bakamufasha bagateka amazi arimo igiti kitwa ‘umuhoko’ cyomora, bakamukandisha muri ibyo bisebe atangira koroherwa.
Bamaze igihe kinini bihisha ahantu hatandukanye ariko bwakwira bakagira aho bahurira, uwo batabonye bakamenya ko yapfuye. Bigeze mu kwezi kwa gatanu, ngo babonye imodoka za Bisi eshatu zaje zitwaye abasirikare bavuye i Gako, zigeze aho ku rufunzo zirahasigara, abasirikare bambuka mu rufunzo n’amaguru, aho ba Mukamfizi bihishe ngo batangira kugira ubwoba ko abo basirikare noneho nta muntu basiga muri urwo rufunzo kuko ngo bari benshi.
Bamenye ko abo basirikare barimo bahunga kuko intambara yatangiye kubananira.
Bidatinze, ngo hari mubyara w’umugabo wa Mukamfizi wari utuye ahitwa i Mwogo, azana amakuru ko Inkotanyi zaje, ko zageze ahitwa Kabukuba, ndetse ko n’abaturage n’Interahamwe bahagaritse kwica no guhiga Abatutsi ku misozi, bagatangira guhunga nabo.
Gusa ayo makuru ntibayizeye, bakomeje kugira amakenga, ariko kuko nta yandi mahitamo, ngo bishatsemo abazi inzira yabavana muri urwo rufunzo bajya Kabukuba, bakareba niba koko bahura n’Inkotanyi.
Bakoze urugendo muri urwo rufunzo, ari abantu basaga 20, abagabo bamwe bakajya imbere, abandi bakajya inyuma ab’intege nkeya barimo abana n’abandi badafite imbaraga bakajya hagati.
Ubwo abagendaga imbere, ngo bafataga imihoro bagatema ibifunzo kugira ngo abadashoboye cyane babone uko batambuka, bakagenda bakuranwa, abari imbere baruha bakajya inyuma, ab’inyuma nabo bakajya imbere bagashakisha inzira, bityo bityo kugeza ubwo bambutse urufunzo.
Mukamfizi ati,”Tugeze aho bita i Gatwe, umusaza wari uhazi yaratubwiye ati nimureke twambukire aha, kuko nta bantu bagihari barahunze. Twarazamutse maze tugeze i musozi tugera ahantu hari amahema, maze dutangira kugira ubwoba twibwira ko ari ba basirikare bo kwa Habyarimana twabonye bahunga, bahakambitse.”
Ariko ku rundi ruhande, bo baribwiye bati niba ari abasirikare, baratwicisha amasasu nta kibazo. Aha bahageze, abasirikare babasabye gushyira hasi intwaro gakondo bari bafite, ubwo hari mu ma saa munani z’ijoro. Abasirikare bahise bahamagara babiri muri bo ngo bavugane.
Mukamfizi agira ati “Muri babiri biyemeje kujya kuvugana n’abo basirikare hari harimo umugabo wanjye, mpita mukurikira, nti ntabwo ansiga niba ari ukutwica batwicire rimwe birangire, sinifuzaga kongera kubona ibindi bibi. Icyakora muri rusange twese twari dutegereje ikigiye kutubaho.”
Yongeraho ati “Twarabegereye, batubaza icyo duhunga, tubabwira ko ari Interahamwe. Twarabarebye, tubona ko atari abicanyi…nuko baratubwira bati nimuhumure ntimugipfuye. Abagabo bahise babwira abasigaye inyuma bati: nimuze turarusimbutse.”
Aho Kabukuba, ngo inkotanyi zabafashije ibishoboka birimo kubavura ibikomere nubwo nta miti myinshi yari ihari, hanyuma kuko urugamba rwari rutararangira neza, babajyana ahitwa i Nyagasambu (Rwamagana).
Aha, ngo abasore n’abagabo bagifite imbaraga bahise bigira mu gisirikare kugira ngo bafatanye n’abandi gukomeza urugamba rwo guhagarika Jenoside kuko yari itararangira.
Ku myaka 45, umugabo agiye mu gisirikare
Muri icyo gihe, umugabo wa Mukamfizi yumvise ishyaka ryinshi rimuzamutsemo. Mukamfizi agira ati” Umugabo wanjye yaje kunyihisha, ajya mu gisirikare tukiri aho Kabukuba nubwo yari mu myaka ikuze. Nakomeje kubana n’abandi bagore twari kumwe, baramfasha cyane, kubera ko nari narabaye nk’ikimuga, nkimeze nabi.”
Agira ati “Hashize igihe kinini ntazi aho umugabo wanjye aherereye, rimwe nshaka no kwigira mu Mutara ngo nsange bene wacu bari bavuye Uganda, ariko umwe mu bantu twabanaga arambuza ati, ubwo tutumvise amakuru y’urupfu rw’umugabo wawe wenda aracyari ho.”
Mu 1995 nibwo umugabo we yaje, asubira mu kazi amusigiye inda, nuko nyuma y’amezi icyenda bongera kubyara.
Agira ati “Ubundi nabanje kumva ko nta bana nkeneye, nkavuga nti abo nabuze narababuze. Naribazaga nti ubu se mbabyaye babaho bate ko mbona ubuzima bumeze nabi, ariko Imana ikora ibintu byiza, kandi bitangaje”.
“ Umwana wa mbere Imana yaduhaye yiswe Umuhoza. Twaravugaga tuti uyu araje aduhoze. Uwa kabiri twamwise Mbabazi, tuvuga tuti ni imbabazi Nyagasani atugiriye. Abahungu bo, uwa gatatu yitwa izina rya Se, uwa kane akitwa izina rya Sekuru.”
“ Imana yatugiriye neza, kandi nubu izakomeza itugirire neza, Imana yabanje gukorera muri Nyakubahwa wacu Perezida Kagame,niwe wabanje kudukorera byiza tubona amahoro tubona ubuzima, hanyuma Imana isumba byose yaturemye, ikomeza kuturinda, kandi buriya nawe ni yo imukoreramo, naho we ntiyabyishoboza”.
Umugabo wa Mukamfizi yaje gusezererwa mu gisirikare mu 1996 mu bakuze, umuryango ukomeza gutura i Kigali. Ababyeyi bibazaga niba abana bane Imana yabahaye bazakura bakangana n’abo bari bafite, bibaza niba baziga bigakunda, n’ibindi bibazo byinshi.
“Nakundaga ikintu cyo kuvuga ngo umwana wanjye agomba kwiga, ariko rimwe umukobwa wanjye wa kabiri arambaza ati ariko se ubundi ko uhora untonganyiriza kwiga, niniga ngatsinda neza uzakura he amafaranga yo kujya mu mashuri yisumbuye? Ibyo numvise bimbabaje, ariko atsinze nabwiye umugabo tugurisha ku isambu ajya ku ishuri. Ubu bose barize na Kaminuza, ubu umutoya muri bose azakora ibirori byo kurangiza Kaminuza muri Gicurasi uyu mwaka.”
Ubuzima bw’i Kigali bwaje gukomera, umuryango ugurisha inzu bari batuyemo, bagura indi i Nyamata mu Mujyi, kuko iyabo yari yarasenywe. I Nyamata, Mukamfizi yabonye akazi muri Hoteli, akabijyanisha no guhinga amasambu yabo kugira ngo abana barusheho kubaho neza. Umugabo we agarutse mu buzima busanzwe, we ngo yakoraga akazi ko kubaka amazu, ariko hakaba ubwo kabura.
Ubuzima bwakomeje kugenda bumera neza abana barakura, ndetse Umuhoza atangira kurambagizwa, akora n’ubukwe mu gihe yarimo arangiza Kaminuza. Ariko byose byabaga Mukamfizi atarizera ko nawe byamugeraho, ngo abone abe barangiza amashuri, ngo abone ubukwe bwabo, abe yabona n’abuzukuru. Yumvaga atari ibye.
Yagize ati, “Twajyaga mu bukwe bw’abana batari bafite ababyeyi wenda twaranabanye n’ababyeyi babo, tukagenda ari ukubashyigikira mu bukwe, nkumva ngize ibyishimo. Numvaga igihe cyo gushaka kw’abana banjye nzaba ntakiriho. Umuhoza aza kutwereka umukunzi we kandi atubwira ko bidatinze azatwereka n’ubukwe, numvaga ari nk’inzozi.”
Umuhoza yarashyingiwe, maze bidatinze aha nyina umwuzukuru, none ubu umukecuru agira ati “Iby’abuzukuru byo ni ibirenze ukwemera pe, sinzi ni Imana ibizi, ariko ndakubwiye ngo umubyeyi wapfuye atabonye umwuzukuru yapfanye agahinda kenshi…”.
“Ntabwo Imana yari kumbabaza igihe cyose,… ibibi nanyuzemo ntabwo nakongera ngo mparekezwe n’ibibi. Mba mfite icyizere ko Imana yatumye ndokoka ikampa abana, izampa no kuzagira iherezo ryiza. Imana ni igitangaza”.
Mukamfizi n’umugabo we ubu, bafite abazukuru batatu muri rusange, kuko nyuma yo gushyingira Umuhoza, bashyingiye na Mbabazi. Uyu munsi, Umuhoza abyaye kabiri, naho Mbabazi afite imfura.
Abo buzukuru ngo ni igisobanuro gikomeye kuri uwo muryango, kuko iyo baje kubasura, Sekuru abafata ukuboko akabatemberana aho batuye, bakamususurutsa.
Mukamfizi avuga ko yababariye abamuhekuye bakamwicira abana, ariko ahanini ngo yabikoze kuko yumvaga kutababarira nawe bimubera nk’umutwaro uremereye mu mutima, kandi bigatuma abaho nabi avunika cyane.
Agira ati “Uwadusabye imbabazi ni uwishe umwana wacu mukuru, yari muri gereza ya Rilima, azi ko turiho. Uwo muhungu sinari muzi neza, ariko nari nzi Se na Nyina bari batuye aho muri Mwogo. Iwacu twari twaranabahaye inka.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|