Umuhanzi Mishou yashyize hanze indirimbo “Angelina” ishimangira ubwiza bw’umukobwa w’Umunyarwandakazi
Mu gihe umuziki nyarwanda ukomeje kwaguka no kugera ku rwego mpuzamahanga, abahanzi batandukanye bakomeje kuzana ibikorwa bishya, aho umuhanzi Mishou yashyize hanze indirimbo nshya yise “Angelina”, ishimangira ubwiza n’agaciro k’umukobwa w’Umunyarwandakazi.
Iyi ndirimbo “Angelina” igaruka ku rukundo, aho Mishou aririmba agaragaza uburyo umukobwa yise Angelina ari mwiza bidasanzwe, akamwizeza kumwitaho no kumuha ibyiza byose akwiye. Mu butumwa buyirimo, yumvikanisha urukundo rufite icyerekezo, aho atanga isezerano ryo kumuba hafi no kumurinda ikintu cyose cyamutesha agaciro.
Mishou si mushya mu muziki, kuko asanzwe azwi cyane mu gutunganya indirimbo (Music production). Iyi ndirimbo niwe wayiyandikiye ndetse anayitunganyiriza amajwi (Audio production), mu gihe Bob Pro ari we wakoze mixing na mastering, naho amashusho atunganywa na Bernard Bagenzi.
Nyuma yo gusoza amasomo ye mu muziki, Mishou yafashe icyemezo cyo kwinjira mu kuririmba ku giti cye aho yashakaga gushyira mu bikorwa inzozi yari afite kuva akiri umwana. Avuga ko igihe kigeze ngo agaragaze impano ye atari mu gutunganya indirimbo gusa, ahubwo no mu kuririmba.
Uyu muhanzi afite izina rikomeye inyuma y’amarido, aho yakoranye n’abahanzi batandukanye bazwi mu Rwanda. Yigeze no kuba mu itsinda ryakoze ku bitaramo bya The Ben Live Stream byabaye mu gihe cya COVID-19, ndetse anagira uruhare mu muziki wacaga kuri YouTube channel ya Niyitegeka Gracien (Papa Sava) mu biganiro byamenyekanye nka “Ngayo Nguko”.
Mu bindi bikorwa bye byamenyekanye, Mishou yakoze indirimbo “Zibarutse” ya Kibonke, ndetse anakora ku ndirimbo “Njye Nawe” ya P Fla, ibintu byamuhaye ubunararibonye bukomeye mu muziki.
Yize ibijyanye no gutunganya umuziki mu ishuri rya Muzika ku Nyundo, aho yanize kuririmba no gucuranga ibikoresho bya muzika birimo piano na acoustic guitar. Mu gusoza amasomo, yabashije kuza ku mwanya wa kabiri mu banyeshuri bitwaye neza, ikintu cyamwongereye icyizere mu rugendo rwe rwa muzika.
Kuri ubu, Mishou afite intego yo kuzamura umuziki Nyarwanda akoresheje impano n’ubumenyi afite, ndetse yizeza abakunzi b’umuziki ko azakomeza gukora indirimbo zishingiye ku nzozi yahoranye kuva kera.
Indirimbo “Angelina” avuga ko arii nk’intangiriro y’urugendo rwe rushya nk’umuhanzi, kandi igaragaza ko Mishou afite byinshi byo gutanga mu muziki Nyarwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|