Nyuma ya Kibeho, Tekereza "Irindi bonekerwa" ryemejwe ku butaka bw’u Rwanda
Kuva umwari Mariya yasama inda ku bwa Mwuka Wera, akabyara Umwana akamwita Yezu/Yesu, izina ryatanzwe na Malayika Gaburiheli, nk’uko Bibiriya ibivuga, ibintu byarahindutse.
Isi yabonye Umukiza, Jambo wigize umuntu akabana natwe, nuko nyina na we ahabwa izina rya Nyina wa Jambo, ahabwa icyubahiro gikwiye uwatumye Umukiza aza mu Isi. Yezu yasubiye mu ijuru kwa se, amaze gupfa, akazuka, urupfu arutsinze.
Nyina wa Jambo, Utasamanywe icyaha nk’uko Kiliziya Gatolika imwita, nawe yitabye Imana, kandi Kiliziya Gatolika ikavuga ko yazutse akajya mu ijuru, akaba "ari ho adusabira ku Mwana we Yezu."
Kiliziya Gatolika ivuga ko Mariya yakomeje kuganira n’abantu mu ibonekerwa, akabaha ubutumwa butandukanye.
Uyu munsi, amakuru yerekana ko hamaze kuba amabonekerwa y’ubwo buryo arenga 1500, yaba ayemejwe n’ataremejwe.
Amabonekerwa yemejwe kugeza ubu, ni cumi n’umunani, ariko muri Afurika ayemejwe ni ayabereye mu Rwanda, i Kibeho hagati ya 1981-1989.
Byafashe imyaka isaga makumyabiri, kugira ngo Kiliziya Gatolika yemeze ko abakobwa batatu biga amashuri yisumbuye i Kibeho babonekewe.
Ubu noneho, abatuye i Musanze nabo batangije indi nkuru, na yo ijya gusa nk’uko iya Kibeho yatangiye.
Mugitondo cyo kuri uyu wa 17 Mutarama 2026 hadutse inkuru yabaye kimomo ivuga ko Bikiramariya yabonekeye abana babiri bo mu Rwunge rw’amashuri rwa Rwinzovu, Akagali ka Murago ho mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze.
Ariko inkuru ngo yatangiye ku wa gatanu tariki 16 Mutarama ubwo abo bana babiri- umuhungu n’umukobwa biga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza bavaga ku ishuri batashye, bagera munsi y’Ishuri ngo bakabona Bikiramariya ateruye umwana Yezu bambaye n’imisaraba, igaragara mu giti.
Iyo shusho ngo babanje kuyibona ku ipoto y’amashanyarazi, bongera kuyibona ku giti gisanzwe, maze inkuru imenyekanye, abantu baturuka imihanda yose, bati ibitangaza birabaye.
Abanyamakuru bagiyeyo kuri uyu wa gatandatu, bavuga ko abasanzwe bemera iby’ibonekerwa, basanzwe bajya i Kibeho ari ibihumbi, ngo baturutse hirya no hino mu gihugu ngo baze kwirebera ibitangaza.
Niho rero Padiri mukuru wa Paruwasi ya Busogo, ibarizwamo aka gace kavuzwemo amabonekerwa, Jean Bosco Nambaje, yavuze ko kwemeza amabonekerwa bigira inzira binyuramo, bityo ko ubu batahita bemeza ku rwego rwa Kiiziya ko yabaye cyangwa atabaye mu Gataraga.
Yavuze ko " Ibi bintu bisaba ubushishozi kuko Bikira Mariya ntabonekera abantu ibihumbi bitanu icyarimwe. Iyi nkuru twayishyikirije urwego rwa Diyosezi narwo ruzegeza imyanzuro ku Bakristu."
Yanabwiye Abakristu ’kumvira inzego za Leta n’iza Kiliziya", maze koko akarere ka Musanze kandika ku rukuta rwa X ko aya makuru y’ibonekerwa atari ukuri.
Meya wa Musanze Nsengimana Claudien yabwiye TV1 ko ubwo yajyaga hariya ibi byabereye ngo yasanze hari abantu barenga igihumbi, ariko akavuga ati "ni inkuru itari ukuri."
Iyo ibonekerwa ryemejwe bigenda gute?
Kuva amabonekerwa ya Kibeho yakwemezwa mu 1981, Bikira Mariya yahise ahabwa igisingizo gishya, kiyongera ku bindi byinshi afite, maze yitwa Umwamikazi wa Kibeho", nuko Kibeho na yo iba ihuriro ry’ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana.
Uyu munsi rero, abakabakaba ibihumbi 500 basura Kibeho buri mwaka. Kuri Assomusiyo ya 2024, Kibeho ngo yaba yarakiriye abakerarugendo ibihumbi 85.
Izi ngendo nyobokamana zahinduye Kibeho umurwa ukomeye. Imihanda yageze mu cyaro cya Kibeho, amahoteri arahazamurwa, none Kiliziya Gatolika ndetse n’Akarere ubwako akenshi batumira abashoramari ngo baze babafashe kubaka amacumbi azajya yakira abaza kuhasengera.
Mu gishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’Ubutaka, cy’intumbero y’igihugu ya 2050, Nyaruguru, aho Kibeho iherereye yagizwe Igicumbi cy’Ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana ndetse n’ikigega cy’icyayi cy’u Rwanda.
Kiliziya kandi ubwayo, ikomeza kwagura ibikorwa bya Kibeho, kugira ngo yigishe iby’ibonekerwa, mbese aha hazahinduke ahantu ho kwigira ibya Mariya ku buryo bukomeye.
Muri Mata umwaka ushize, abepiskopi gatolika b’u Rwanda barangajwe imbere na Antoine Kardinali Kambanda, batangije umushinga wo gushaka miliyari 4.2 z’u Rwanda wo kugura hegitari cumi n’imwe zizubakwaho imishinga mishya makumyabiri.
Abasenyeri mu ibaruwa yabo babwiye Abakristu bati "Kibeho ya cyera si yo y’ubu, ubutumwa Nyina wa Jambo yatanze bwagiye buhagurutsa benshi, ishusho ya Kibeho igenda irushaho gukura uko imyaka ihita."
Nta kabuza, Kibeho itanga inkunga ikomeye mu bukerarugendo bw’u Rwanda, kandi ahandi hantu hakwemezwa amabonekerwa mu Rwanda, naho byahita biba bityo.
Hagati aho, hari ibihugu bifite agace karenze kamwe aho amabonekerwa yemejwe.
Mu Bufaransa hari hatanu, mu Bubiligi hari habiri. Muri aka karere u Rwanda rutuyemo, ahantu habereye amabonekerwa hakunzwe kuvugwa cyane ni Kibeho y’u Rwanda, Lourdes mu Bufaransa na Fatima muri Portugal.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|