Niwibeshya ugakinira ziriya Nyenzi sinzongera kuba nyoko - Dore umubyeyi wishe impano y’umuhungu we

Abatangabuhamya bagaragaje ubukana bw’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda bamwe na bamwe, bageze aho kubuza abana babo gukoresha impano zabo, kugira ngo zitazava aho zitanga umusanzu mu iterambere ry’urwababyaye.

Amb. Jean Pierre Karabaranga wigeze kuba umuyobozi mukuru muri Minisiteri ya Siporo aherutse gutanga ubuhamya bw’umusore wabuze amahirwe ye yo gukinira igihugu cye, cyangwa se n’ikindi gihugu, nuko umupira we ukarangirira mu buhezanguni bw’uwamubyaye.

Yagize ati "Kera mu Buholandi, Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda yigeze kudusaba ngo tuyishakire Abanyarwanda bashobora kuba bazi umupira. Twaje kubashaka tubonamo umwana w’umuhanga cyane, ku buryo n’Ikipe y’Igihugu y’Ubuholandi yamushakaga."

Aha ngaha yongeraho ati "Twarumvikanye, yemera gukinira ikipe y’Igihugu, ndetse aza kuri Ambasade, tumukorera ibyangombwa, tumutegera indege ngo aze, icyo gihe umuyobozi wa FERWAFA yari Degaulles, naho Minisitiri wa Siporo yari Uwacu Julienne."

Icyatangaje Karabaranga nuko agira ati "Ku mugoroba yagombaga kugera mu Rwanda, hano i Kigali baramutegereje baramubura, baraduhamagara bati ’umwana ko ataje?’ nuko turabikurikirana ngo tumenye ngo uriya mwana w’umuhanga, yagiye he?"

Baje kumushaka, maze bamugeraho, bamubaza ibyamubayeho, nuko arababwira ati "Jyewe mama yarambwiye ati; uramutse ugiye gukinira ikipe y’Igihugu kiyobowe na ziriya Nyenzi, ntabwo nkiri nyoko, nta n’ubwo uzongera kumvugisha."

Aya magambo akurikira, Karabaranga yayavuze amasonza amubunga mu maso, maze agira ati "Uwo mwana yari umuhanga, ariko yahise ahagarika gukina umupira. No gukinira Ubuholandi yarabyanze, kubera ingengabitekerezo ya nyina."

Yavuze ko hari abantu bumva bashobora gukomeza ingengabitekerezo ya Jenoside, bakayivuga ku mugaragaro, ku mbuga nkoranyambaga, no nama muri za Kaminuza z’amahanga bakabivuga, ariko nta muntu ubahana.

Aha rero avuga ko hakenewe ingamba zatuma abantu aho baba bari hose bamenya ko ingengabitekerezo ya Jenoside atari ikintu gikinishwa.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka