Ni ryari Amabonekerwa yemerwa?

Haherutse kumvikana inkuru ivuga ko mu Karere ka Musanze habereye amabonekerwa aho umubyeyi Bikira Mariya yabonekeye abana babiri ariko nyuma Kiliziya Gatolika yitandukanya n’ibivugwa kuri ayo mabonekerwa ivuga ko yemerwa ari uko habanje gukorwa ubugenzuzi mbwimbitse kugira ngo yemezwe ko ari yo koko.

I Musanze hari abaherutse kuvuga ko babonekewe ariko Kiliziya Gatolika ihakana iryo bonekerwa
I Musanze hari abaherutse kuvuga ko babonekewe ariko Kiliziya Gatolika ihakana iryo bonekerwa

Mu gushaka kumenya no gusobanukirwa byinshi ku bijyanye n’amabonekerwa ndetse n’igihe yemererwa Kigali Today yaganiriye na Padiri mukuru wa Paruwasi ya Musha Jullien Mwiseneza adusangiza byinshi Kiliziya igenderaho kugira ngo amabonekerwa yemerwe ko yabaye.

Padiri Mwiseneza avuga ko mu mwaka wa 1978 Kiliziya yagennye ibintu bigenderwaho kugira ngo amabonekerwa yemerwe muri byo harimo imyifatire myiza y’ababonekewe nyuma y’aho uwababonekeye abasezeye, icya kabiri ni ukuba ubutumwa bwatanzwe muri ayo mabonekerwa butabangamiye cyangwa ngo bube buvuguruza inyigisho n’ukwemera kwa Kiliziya, icya gatatu ni ukuba ibyabaye mu mabonekerwa bitabonerwa ibisobanuro byo mu buzima busanzwe, ndetse n’imbuto zeze mu buzima bw’abemera iby’ayo mabonekerwa nko kujya mbere mu iyobokamana rinoze, kwivugurura mu myifatire yabo, gukira indwara hakabaho no gusuzumwa ubuzima bwo mu mutwe niba bumeze neza.

Padiri Mwiseneza avuga ko mu mateka, Imana ishobora gutuma uwo ishatse, yaba Umumalayika nka Gabriyeli na Mikayile na Rafayile, yaba abantu bapfuye nka Musa na Eliya babonywe n’intumwa igihe Yezu yihindura ukundi, yaba inyenyeri nk’iyabonywe n’Abami bagiye kuramya Yezu amaze kuvuka, yaba igihuru cyaka ntigishire nk’icyo Musa yabonye, yaba inuma nk’iyo Nowa yabonye mu gihe cy’umwuzure cyangwa iyo abigishwa babonye kuri Pentekosti.

Ati “ Ntibitangaje rero ko yatuma Bikira Mariya, Umubyeyi uduhoza ku mutima, ngo atwibutse ibyo yabwiye ab’i Kana, avuga Yezu, ati: "Icyo ababwira cyose mugikore".

Padi Mwiseneza avuga ko Ubutumwa bwa Bikira Mariya atari ivanjili nshya, ahubwo yibutsa gukora ugushaka kw’Imana, kwihana ibyaha, gusenga, gushishikarira kwogeza ivanjili, kwifatanya n’ububabare bwa Yezu, kwubahiriza amasezerano abantu bagiranye n’Imana muri batisimu cyangwa andi ayo ariyo yose nk’amasezerano y’abashakanye cyangwa ay’abiyeguriyimana, ndetse n’indahiro yo gukorera igihugu”.

Padiri akomeza avuga ko amabonekerwa y’ukuri aberaho gukangura imitima yatangiye kudohoka, kugira ngo ba nyirayo bahore bari maso bategereje amaza ya Nyagasani, akanibutsa inyigisho abantu baba baratezutseho.

Ati “ Ubonekerwa na we, kabone n’iyo yaba yaremewe na Kiliziya burya akomeza kuba umuntu nk’abandi, akagumana imico imuranga, ingeso ze inziza n’izitari nziza kuko igihe cyose ari ku isi aba na we ari umunyabyaha n’umunyantege nkeya ukeneye kwihana, kujya mbere mu kubaho gikristu no guharanira ubutungane. Byumvikane ko atari byiza kubita abatagatifu mu gihe bakiri ku isi, kuko byaba ari ubuhubutsi no kutamenya gushyira mu gaciro”.

Ngo hari ibimenyetso bishobora gushingirwaho hemezwa amabonekerwa

Mukamazimpaka Nathalie wabonekewe na Bikira Mariya avuga ko ubwo babonekerwaga bahuye n’akaga ka bagenzi babo biganaga batagiraga ukwemera babaryaga inzara bakabajomba ibikwasi ngo barebe ko bahagarika kuvuga na Bikira Mariya.

Mukamazimapaka avuga ko ibyo babajombaga ku mubiri batumvaga ububabare ako kanya bakaza kubwumva ubwo babaga bamaze kuvugana na Bikira Mariya na nyuma y’iminota 30.

Ati“Hari nubwo batujombaga ikintu mu jisho kugira ngo barebe ko duhumbya ariko bakabona tudahumbya kugeza igihe turangije kuvuganira n’umubyeyi Bikira Mariya kuko twabaga tumurangamiye”.

Gusa ngo ibikomera bahuye nabyo mu gihe cy’ibonekerwa ryabo ngo byakiraga mu gihe gito cyane kuko mu minsi itatu babaga batacyumva ububabare.

Amabonekerwa ya Kibeho na yo ntiyahise yemezwa

Muri Werurwe 1982, hashyizweho Komisiyo yari igizwe n’abaganga, yakoze igenzura kugeza ubwo hafashwe icyemezo cyemeza burundu iby’amabonekerwa ya Kibeho.

Muri Gicurasi uwo mwaka, hashyizweho abahanga mu bya Tewolojiya, na bo bakora ubugenzuzi kugeza tariki 29 Kamena 2001, ubwo hatangazwaga icyemezo gikemura burundu ibirebana n’amabonekerwa ya Kibeho.

Habanje gukorwa ubucukumbuzi bushyikirizwa Abepiskopi bo mu Rwanda, bwoherezwa i Roma, aba ari ho hafatirwa umwanzuro wa nyuma noneho Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro atangaza amabonekerwa ya Kibeho.

I Kibeho habereye amabonekerwa aremezwa
I Kibeho habereye amabonekerwa aremezwa

Guhera icyo gihe, abantu baturutse hirya no hino ku Isi, batangiye kujya baza gusura aha hantu nyuma haza no kwitwa ku butaka ‘Butagatifu.’

Amabonekerwa ya Kibeho ni yo yonyine yabayeho ku Mugabane wa Afurika mu mabonekerwa yose agera kuri 16 amaze kwemezwa na Kiliziya Gatolika kugeza ubu.

Ese uretse Kibeho, Lourdes na Fatima tujya twumva, hari ahandi habaye ibonekerwa?

Padiri Mwiseneza avuga ko Bikira Mariya yabonekeye abantu n’ahantu henshi. Hamwe ntihazwi kuko hariho n’ababonekerwa bakabwirwa ubutumwa buberekeyeho ubwabo bwite. Abandi bahabwa ubutumwa bwo kugira ibyo bakora muri Kiliziya ariko ntibavuge ko bakora kubera ko babonekewe.

Ati“Abo dukunze kumenya rero n’ababonekerwa mu ruhame cyangwa abagira ubutumwa bategekwa gusohoza ku bandi bantu. Bikira Mariya yagiye abonekera abantu kenshi, cyane cyane mu bihe bikomeye mu mateka y’isi. Akenshi ahitamo abana ba rubanda rugufi akabatuma ku bantu abingingira kwihana. Asa n’usubira mu magambo ya zaburi ngo: “Uyu munsi nimwumva ijwi rye ntimunangire umitima wanyu” (Zaburi 94)”.

Ahantu Padiri yagarutseho hakunze kuvugwa kenshi kuko ibihugu byabo byakwirakwije inkuru yabo, Ni Juan Diego w’i Guadalupe mu gihugu cya Mexico; Catherine Labouré i Rue du Bac mu Bufaransa; Maximin na Mélanie i La Salette mu Bufaransa; Bernadette Soubirous i Lourdes mu Bufaransa nawe; Eugène na Joseph i Pontmain mu Bubiligi; Esthèle Faguette i Pellevoisin mu Bufaransa; Lucia, Jacinta na Francisco i Fatima muri Portugal; Mariette Béco i Banneux mu Bubiligi; Conchita, Jacinta, Mari Loli na Mari Cruz i Garabandal muri Espanye; amabonekerwa y’i Medjugorie muri Bosnia Hercegovina, Alphonsine MUMUREKE, Marie Claire Mukangango, na Nathalie MUKAMAZIMPAKA i Kibeho mu Rwanda.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka