Kubariza mu ruhame inzego zacunze nabi umutungo wa Leta bitanga umusaruro ki?

Hashize iminsi 10 Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) itangiye kubariza mu ruhame ibigo bya Leta, ibitaro, za kaminuza n’uturere twagaragayeho amakosa mu micungire y’imari n’umutungo bya Leta nk’uko bigaragazwa na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Ibigo 74 ni byo byatumijwe gutanga ibisobanuro nyuma yo guhabwa amanota ari munsi ya 80%, babonye ‘biragayitse’ igaragaza ko imicungire y’imari n’umutungo wa Leta itagenze neza.

Uretse ibikubiye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru, PAC inashingira ku byo yibonera mu ngendo ikorera hirya no hino mu gihugu igatumiza izi nzego maze ikazihata ibibazo.

Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens, avuga ko ibibazo byinshi bagiye babona muri ibi bigo bisa kandi bigenda bisubirwamo buri mwaka, nubwo ababiyobora baba baragiriwe inama zo kubikosora.

Yagize ati: "Ahenshi usanga ari amakosa amwe agaruka buri mwaka. Turabagira inama ariko ugasanga ntibyashyizwe mu bikorwa uko bikwiye."

Mu makosa agaragara cyane harimo gucunga nabi umutungo wa Leta, kudakoresha ingengo y’imari uko yateganyijwe, gukoresha amafaranga mu bikorwa bitari byayagenewe, gutanga amasoko hadakurikijwe amategeko, kudashyira mu bikorwa gahunda za Leta uko bikwiye, gutinda gutanga inyongeramusaruro zirimo imbuto, sisitemu zidakora neza ndetse n’ibikoresho biba byarangiritse bikamara igihe bidakoreshwa.

Mu minsi PAC imaze ibaza inzego zitandukanye, abayobozi benshi bagiye bemera amakosa yagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta banasezeranya kuyakosora.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) cyasobanuye ibibazo byagaragaye mu isana ry’umuhanda Rusizi–Bugarama no ku mushinga wo gusana umuhanda Musanze–Rubavu, cyizeza ko hari ingamba zafashwe kugira ngo amakosa atazongera kubaho.

Akarere ka Muhanga na ko kasobanuye ibibazo byagaragaye mu micungire y’amasoko ya Cyakabiri na Nyabisindu, mu gihe Akarere ka Rusizi kemeye intege nke zagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa ry’umuhanda Gihundwe–Busekanka no mu ikurikiranabikorwa rya gahunda ya Girinka.

Ibitaro bya Nyabikenke, Ibitaro bya Rwinkwavu, hamwe n’Uturere twa Bugesera na Gakenke na byo byabajijwe ku makosa yagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi Mukuru, abayobozi babyo bemera ko hari ibibazo byabayeho, bavuga ko byatangiye gukosorwa.

Depite Muhakwa avuga ko kubariza izi nzego mu ruhame atari intego yo kuzishyira mu majwi, ahubwo ari uburyo bwo kuzibaza inshingano no gutuma amafaranga n’umutungo wa Leta bikoreshwa neza.

Asobanura kandi ko akazi ka PAC katarangirira mu kumva ibisobanuro gusa, ahubwo ko Komisiyo izakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’inama yatanze.

Yagize ati: "Ntabwo bizarangirira aha. Tuzakomeza kubikurikirana kugira ngo turebe niba koko aho amakosa yakozwe yarakosowe kandi inama twatanze zarashyizwe mu bikorwa."

Depite Muhakwa avuga ko ubu buryo bwo kubaza abayobozi mu ruhame butuma habaho gukorera mu mucyo, bikaba byafasha n’ubuyobozi kuryoza ibyaha ababikoze ndetse bugafasha inzego za Leta kunoza imicungire y’umutungo wa Leta no gukoresha neza amafaranga ava mu misoro y’abaturage.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka