Ibyatubayeho byanditse mu mibiri yacu - Ubuhamya bukomeye bw’uwarokotse Jenoside y’Abayahudi

Ku myaka ibarirwa muri 90, Lyonell Fliss, umwe muri bake bashoboye kurokoka Jenoside yakorewe Abayahudi hagati y’1941-1945 igahitana abarenga miliyoni eshashatu (6,000,000) yatanze ubuhamya bugaragaza ubugome bukomeye bw’abishi babo, akaba abyibuka nk’aho byabaye ejo, n’ubwo yari umwana w’imyaka itandatu.

Yabivuze mu buhamya yatangiye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, kuri uyu wa 27 Mutarama, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 81 Holocaust.

Yaguze ati “Hashize imyaka 81 ibyo bibaye, ariko ntibyigeze bimvamo. Abacitse ku icumu rya Jenoside ntituri abatangabuhamya gusa—turi abana ba Holocaust. Ibyo twanyuzemo ntibyabaye mu bitekerezo gusa, byabaye no mu mibiri yacu.”

Ati “Nari mfite imyaka itandatu gusa. Ibyo nanyuzemo byanditse mu mubiri wanjye, mu maso yanjye no mu bwenge bwanjye bw’umwana muto.”

Mu magambo make, yavuze ko Holocaust yatewe n’urwango rw’Abayahudi (antisemitism)—urwango rwabyaye ingengabitekerezo mbi, rukavamo icyiswe “Final Solution,” (igisubizo cya nyuma); gahunda yo kurimbura Abayahudi burundu.

Inkuru ya Fliss itangirira muri Romania, aho avuga ko Romania itari igihugu cy’abaswa cyangwa kidafite umuco, ahubwo ko yari ishingiro ry’umuco n’ubumenyi kuko Umujyi bari batuyemo wa Iasa wari igicumbi cya za kaminuza, insengero, inzu z’imyidagaduro, inzu z’inama n’amashuri azwi ku rwego rw’i Burayi.

Ati “Nyamara aho hantu ariko habereye kimwe mu bitero bikomeye bya Jenoside yakorewe Abayahudi.”

Yibuka ko ku wa 29 Kamena 1941, abantu barenga ibihumbi 16 bishwe uwo munsi umwe gusa—barasirwa mu mihanda, hafi ya sitasiyo za polisi, bajugunywa mu migezi.

N’ikiniga, ati “Abaturanyi bishe bagenzi babo, ibihumbi ku bihumbi. Ibi byanyeretse ikintu giteye ubwoba: umuco, uburezi n’ubumenyi ntibivuze, mu buryo butaziguye, ubumuntu.”

Ibi abishingira ku kuba bamwe mu bantu bize cyane ari bo bakwije ibitekerezo by’urwango mu bwenge bw’urubyiruko, cyane cyane abanyeshuri ba kaminuza, bakabahindura abagome n’abicanyi.

Avuga ko kuri iyo tariki ya 29 Kamena 1941 hari ku cyumweru, ariko kubera ayo mateka, icyo cyumweru cyagize izina ryihariye mu buzima bw’abacitse ku icumu.

Avuga ko abyibuka nk’ibyabaye ejo, Fliss yagize ati “Twari mu rugo, twumva amasasu, induru, induru z’abantu barira mu mihanda. Mama yahise amenya ko hari ikibazo gikomeye. Yahise atubwira, njye na barumuna banjye ati ‘Nimwihishe munsi y’uburiri. Ntimuvuge. Ntimukorore. Ntimunyeganyega.”

Cyakora, Fliss, we nk’umwana w’imyaka itandatu gusa, ngo yumvaga bisa n’umukino wo kwihisha, ati “ariko uwo wari umukino w’urupfu.”

Akomeza avuga ko hashize akanya, bumvise bakubita ku muryango bikomeye. Ngo binaniye abicanyi gufungura, umuntu yagarutse afite ishoka, asenya umuryango ku bw’amahirwe, ariko ntiyabona Fliss n’umuryango we aho bari bihishe.

Ati “Yibye ibiryo aragenda,” cyakora nyuma baza kumva imirindi myinshi y inkweto myinshi y’inkweto za gisirikare mu makoridori no ku madaraje (escaliers). Avuga ko abo bantu bavugaga mu majwi ari mu rurimi atari nzi.

Ashingiye ku kuba abasirikare b’Abadage bari bamaze iminsi mike binjiye mu Rumaniya nk’inshuti z’icyo gihugu, Fliss avuga ko yahise yumba ko ari abasirikare b’Abadage, kandi nk’umwana, we ngo yababonaga nk’abantu b’intwari badashobora kugira icyo babatwara.

Ati “Bari bato, bambaye imyenda isukuye, bafite intwaro zimurika n’imodoka tutari twarigeze tubona.”

Avuga ko muri icyo atari azi abo bari bo mu by’ukuri, kuko muri ako kanya batangiye gusenya inzu, no kubasohora babakurubana.

Agira ati “Ni igitangaza ko batadusanze aho twihishe ngo batwice. Batumanuye ku m,adaraja, mama aragwa, arakomereka cyane—ivi rye riravunika, ava amaraso menshi. Papa na njye twagerageje kumufasha. Na bwo, ku bw’igitangaza, ntibatwishe.”

Avuga ko babatwara babanyujije mu mihanda yuzuye amaraso n’imirambo, berekeza kuri sitasiyo ya polisi—ahicirwaga abantu. Mu gihe batwaraga bamanitse amaboko, amaboko ya Fliss nk’umwana ngo yarananiwe arayamanura, umusirikare wari uri inyuma aramukankamira.

Avuga ko nyina yikanze ko bamugirira nabi, mu gihe akimusobanurira, uwo musirikare aramubwira ati “Zamura amaboko y’umwana, cyangwa turamurasa.”

Fliss ati “Sinari nzi icyo ‘kurasa’ bisobanura. Kuri jye, kurasa wari umukino abana bakina bakoresha intoki.”

Ati “Narebye uwo musirikare ngerageza kumubwira ko amaboko yanjye ananiwe, ahubwo azamura imbunda ashaka kundasa.”

Akomeza agira ati “Ababyeyi banjye baratatse bafite ubwoba bwinshi. Muri ako kanya, buri wese yafashe ukuboko kumwe, bamfasha kuyazamura uko tugenda—mama ku ruhande rumwe, papa ku rundi. Iyo shusho ntizigera imva mu mutima.”

Yibuka ko bageze kuri Sitasiyo ya Polisi, bahasanze imirambo igerekeranye, nyina agahita amenya ko bagiye kubica. Nyina wa Fliss ngo yabonye umusirikare muto w’Umunyaromania, arapfukama, asoma ikiganza cye, aramusaba arira ati “Nimufate jye n’umugabo wanjye, ariko mureke uyu mwana abeho. Nimumutware, abeho ubuzima bwe bwose.”

Fliss avuga ko uwo musirikare uabaye nk’uwemera gushyira ubuzima bwe mu kaga akabatwara bucece, agahita abayobereza mu cyerekezo kinyuranye n’abandi bari bagiye kwicwa, uwo munsi bakarokoka kubera we.

Nyuma gato, guverinoma ngo yaje gutanga itegeko ko abagore n’abana bemerewe gusubira mu ngo zabo.

Ati “Abagabo bo barafashwe bakorerwa iyicarubozo, benshi baricwa. Bamwe bashyizwe mu dutwaramizigo tw’inka dufunze babatwara mu cyumba cya gaz bapfiramo bazize kubura umwuka, inyota n’ihungabana.

Fliss ati “Ibi si inkuru nasomye mu bitabo. Ni ibyo niboneye n’amaso yanjye, mu bwenge bw’umwana w’imyaka itandatu.”

Avuga ko icyo cyumweru cyo ku wa 29 Kamena 1941, cyahinduye ubuzima bwe burundu.

Agira ati “Nize ko ikigaragara nk’icyiza, gikomeye kandi cyiza gishobora kuba kibi, naho umuntu usa n’usanzwe ashobora kuba marayika. Uwo munsi ni wo natakaje ubwere bw’ubwana bwanjye.”

Avuga ko muri iki gihe iyo babona urwango rukorerwa Abayahudi “antisemitism” n’ubwicanyi byongera kugaragara ku isi, abantu bakwiye kubyumva neza: “Nta kintu gifite umutekano iyo urwango rwemerewe gukura.”

Ati “Ni yo mpamvu mvuga iyi nkuru.”

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka