Eid Al Adha, umunsi umuyisilamu wishoboye aba ategetswe gutanga igitambo
Eid al-Adha cyangwa Eid y’Igitambo, ni umwe mu minsi mikuru ibiri ikomeye cyane muri Islamu, wizihizwa n’Abayisilamu ku Isi yose.
Ni umunsi ngarukamwaka wizihizwa buri ku wa 10 w’ukwezi kwa Dhul Hijjah (Ukwezi kwa 12 kuri kalendari ya y’Abayisilamu/ Hijri), uba ukurikira umunsi wa Arafat, uba ku wa 9. Ufatwa nk’umunsi wo kwibuka ukwemera n’ukumvira Imana kwa Ibrahim (Aburahamu), ubwo yari yiteguye gutamba umuhungu we kubera kumvira Imana.
Mu myemerere ya Islamu, Imana yaje kumuha intama (igitambo) kugira ngo ayisimbuze uwo mwana. Ikaba ari yo mpamvu witwa umunsi w’igitambo.
Muri uyu mwaka mu Rwanda n’ahandi hose ku Isi, umunsi wa Eid Al Adha urizihizwa kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Gicurasi, aho ubimburirwa no gukora isengesho ryihariye rya Eid mu misigiti cyangwa ahantu hagari hahurira abantu benshi.
Nyuma y’isengesho abafite ubushobozi bashobora gutamba itungo nk’intama, ihene, inka cyangwa ingamiya mu bice bimwe by’isi, mu rwego rwo kwibuka ukwemera kwa Ibrahim (Aburahamu).
Uwatanze igitambo aba ategetswe gusangira n’abandi, kuko icyo gitambo kiba kigomba kugabanywamo ibice bitatu, biba bigizwe n’icya nyiri kubaga n’umuryango we, ikindi kigenerwa umuturanyi, hamwe n’ikigomba gushyikirizwa abatishoboye (abakene).
Uyu kandi uba ari umunsi wo gusura abo mu muryango, gufashanya, gutanga impano no kwifurizanya ibyiza.
Ni umunsi w’ingenzi ku bayisilamu kuko ubibutsa kumvira Imana, ugashimangira ubuntu no gusangira, guhuza imiryango n’inshuti, ukanagirana isano n’umutambagiro mutagatifu (Hajj).
Mu bihugu byinshi by’Abayisilamu, Eid al-Adha imara iminsi itatu kugeza kuri ine y’ibirori, amasengesho no gusurana.
Kuri uyu munsi nyirizina, umuntu ashobora kutabona uko atanga igitambo, akaba yagitanga mu yindi minsi itatu ikurikiyeho, bikangana cyangwa akakirirwa igikorwa nk’uwabikoze kuri Eid Al Adha.
Amateka yawo ashingiye ku ntumwa y’Imana Ibrahim (Aburahamu), kuko mu myemerere ya Islamu, bivugwa ko yarose cyangwa yahishuriwe n’Imana ko agomba gutamba umuhungu we nk’ikimenyetso cyo kumvira Allah.
Mu myemerere y’Abayisilamu, uwo muhungu ni Ishmael (Ismail), mu gihe mu myemerere imwe ya gikristu n’iy’Abayahudi hakunze kuvugwa Isaac.
Uyu munsi mukuru watangiye kwizihizwa kuva mu bihe by’Intumwa y’Imana Muhammad, nyuma yo kwimukira i Medina mu kinyejana cya 7. Bivugwa ko Intumwa Muhammad yabwiye Abayisilamu ko Iman (Imana) yabahaye iminsi mikuru ibiri y’ingenzi, ari yo Eid al-Fitr na Eid al-Adha.
Mu bihugu bimwe, cyane cyane muri Afurika y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru, uyu munsi bawita Eid al-Kabir bisobanuye “Eid Nkuru”, kugira ngo bayitandukanye na Eid al-Fitr, rimwe na rimwe yitwa Eid nto.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|