Amerika yaguye mu mutego: Yibwira ko iby’amakimbirane amaze igihe muri Congo ari ’inkuru y’umugome witwa u Rwanda’

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yashyize imbere inkuru isobanura ko u Rwanda ari rwo nyirabayazana w’ibibazo, maze Leta Zunze Ubumwe za Amerika isa n’iyemeye itabanje kuyisesengura mu buryo bwimbitse.

Mu gihe ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC gikomeje gufata indi ntera kandi hakibazwa niba Amerika ikomeje kutabogama muri dipolomasi yayo, hari ikintu kimwe kigaragara neza: kwerekana amakimbirane amaze imyaka myinshi nk’aho ari "inkuru y’umugome witwa u Rwanda" bishobora kuba bifitiye bamwe akamaro muri politiki, ariko si uburyo bwatanga ibisubizo birambye.

Niba hari icyo akarere k’Ibiyaga Bigari kamaze imyaka isaga mirongo itatu kiga, ni uko amahoro adashobora kubakwa ashingiye ku nkuru ziyobya abantu cyangwa kuri dipolomasi ibogamye.

Mu mwaka wa 2012 na bwo habaye ibintu bisa n’ibi, ubwo u Rwanda rwashyirwagaho igitutu gikomeye n’ibihano mpuzamahanga. Icyakora, ibyo bihano ntibyagize uruhare rugaragara mu gukemura ikibazo, kuko impamvu nyamukuru zatumaga umutekano mucye ukomeza zagumyeho uko zakabaye.

Ndetse n’ikibazo cyongeye kubura nyuma y’imyaka hafi icumi cyerekana ko gukomeza gufata u Rwanda nk’"impamvu nyamukuru" y’umutekano mucye mu burasirazuba bwa RDC bituma ibindi bibazo by’ingenzi bimaze hafi imyaka mirongo itatu bititabwaho.

Abashakashatsi benshi, harimo n’abatagirira impuhwe u Rwanda, bagaragaza ko umutekano mucye mu burasirazuba bwa RDC uterwa n’ibintu byinshi birimo imiyoborere idakomeye, ruswa, amakimbirane ku bwenegihugu no guheza amoko amwe, ubwiyongere bw’imitwe yitwaje intwaro, ndetse n’ihangana ry’inyungu z’umutekano mu karere.

Bamaze igihe bavuga ko gusobanura aya makimbirane nk’aturuka gusa ku mabuye y’agaciro cyangwa ku kwivanga kw’ibihugu byo hanze ari ugukabya koroshya ikibazo gikomeye cyane. Banavuga ko gushyira igitutu ku Rwanda rwonyine bidafite ishingiro kandi bidashobora gutanga ibisubizo birambye. Leta ya Congo ubwayo igomba kubazwa inshingano zayo niba amahoro arambye ashakwa.

Intege nke z’imiyoborere zikomeje kuba imwe mu mpamvu z’ingenzi z’iki kibazo. Kuba Leta ya Congo idafite ububasha busesuye ku butaka bwayo no kuba inzego z’umutekano zidafite ubumwe, byateje icyuho cy’ubutegetsi kimaze igihe. Muri icyo cyuho havutse imitwe myinshi yitwaje intwaro, yishingikiriza ku bibazo abaturage bafite, irushanwa rya politiki ndetse n’ubushobozi buke bwa Leta bwo gutanga umutekano na serivisi z’ibanze.

Kugeza ubu, imitwe irenga 200 yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa RDC, bikaba bituma ako gace kaba kamwe mu turere dufite ibibazo by’umutekano bikomeye kurusha ahandi ku isi, ndetse bikagira ingaruka no ku bihugu bituranye.

Muri iyo mitwe harimo na FDLR, imaze imyaka myinshi ikorera ku butaka bwa Congo. Uwo mutwe washinzwe n’abasigaye mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bahungiye mu burasirazuba bwa Congo nyuma y’uko ubutegetsi bwabo butsinzwe. Kuba uwo mutwe ugikomeje kuhakorera mu rwego rw’umutekano rudafite gahunda ihamye byakomeje guteza amakimbirane no kwisubiramo kw’ibikorwa by’urugomo mu karere.

Ikindi gihangayikishije kurushaho ni uko hari raporo zitandukanye zerekana ko iyo mitwe yitwaje intwaro idakora yonyine. Itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ryagiye risohora raporo zigaragaza ko hari igihe bamwe mu basirikare ba FARDC bafatanya mu bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye, harimo na FDLR. Ubu bufatanye bugaragaza uburyo inzego z’umutekano zidafite ubumwe, zishingiye ku nyungu z’ako kanya, ku buyobozi budakomeye no kwishakira amaramuko.

Ruswa na yo irushaho gushinga imizi muri iyi gahunda icogoza inzego za Leta, ihungabanya imiyoborere y’ingabo, kandi igafasha imiyoboro y’imitwe yitwaje intwaro ikomeza guteza umutekano mucye.

Abavuga ko amakimbirane yose ashingiye ku mabuye y’agaciro na bo birengagiza urugomo rwa politiki n’urw’umubiri rukomeje kwibasira abaturage bamwe, cyane cyane Abatutsi b’Abanyekongo, harimo amakimbirane amaze igihe ku bwenegihugu no ku buryo bagomba kwemerwa nk’abaturage buzuye.

Abo baturage bakomeje guhura n’ihohoterwa ribibasira, ivangura, imvugo zibiba urwango no kuvanwa mu byabo. Ibi byose bikomeje kongera umutekano mucye no guteza urwikekwe hagati y’ibihugu byo mu karere, harimo no gukomeza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Nk’uko Perezida Paul Kagame akunze kubivuga, u Rwanda ni "igitonyanga mu nyanja" y’ibibazo bya RDC. Umuntu ashobora kubyemera cyangwa ntabishyigikire, ariko igitekerezo nyamukuru kiracyahari: gushaka gushyira ikibazo ku bandi ntibizagikemura. Impamvu z’aya makimbirane zishingiye cyane ku bibazo biri imbere muri RDC ubwaho, haba muri politiki no mu rwego rw’umutekano.

Ibihano bifatwa hashingiwe ku nyungu za politiki mpuzamahanga bishobora kugaragaza ubutumwa bwa dipolomasi mu gihe gito, ariko amateka yagiye agaragaza ko bidatanga amahoro arambye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka