Akarere ka Gasabo karasaba Leta gutunganya amanegeka agahinduka ‘Ntuye Neza’
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwabwiye Komisiyo ya Sena y’Ububanyi n’Amahanga, Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Umutekano ko buhangayikishijwe no guhora bwimura abaturage batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga n’abasenyewe n’ibiza, buyisaba uvugizi kugira ngo imisozi ituweho itunganywe neza bayitureho ku buryo burambye.
Mudaheranwa Regis, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, yabwiye iyo komisiyo ko iyo urebye imiterere y’Umujyi wa Kigali usanga “ahatari ku musozi haba ari mu gishanga,” bityo ko icyakoroha ari ugutunga imisozi igaturwaho kuko ikiguzi cyo guhora bimura abaturage babahungisha ibiza ari kinini.
Yatanze urugero aho nko muri Gasabo gusa, kugeza ubu hari ruhurura makumyabiri n’enye (24) zikeneye kubakwa kuko zishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga, ndetse hakaba n’ibiraro mirongo inani na bibiri (82), na byo bikeneye kubakwa.
Ashaka kugaragaza ko imibare y’ibikenewe gukorwa mu rwego rwo kwirinda Ibiza birenze ibyo kure, yagize ati “Ibyo kandi ni ibihangayikishije cyane kurushaho (ibiri critical).”
Kuva muri 2023-2026, imibare yatanzwe n’urwego rushinzwe imicungire y’ibiza mu Karere ka Gasabo igaragaza ko muri aka karere hamaze kwimurwa imiryango ibihumbi 2 na Magana 8 na 69 (2,869).
Gusa, aka karere kabwiye abasenateri ko gahangayikishijwe no kuba abimurwa badakurwa muri sisitemu y’imisoro ugasanga bakomeza gusoreshwa kandi n’imibereho yabo imeze nabi “ku buryo ntaho babona bayakura.”
Umukozi ushinzwe Imibereho y’Abaturage mu Murenge wa Gatsata yatanze urugero aho kuva muri 2026 Leta yagiye ivuga ko igiye kwimura abatuye ku Musozi wa Gatsata ikabanza kuhatunganya bagatura neza, ariko kugeza ubu n’abo yimuye bakaba bagifite umugogoro w’imisoro.
Yagize ati “Na n’uyu munsi abimuwe muri 2022 ubutaka bukibanditseho bubateza imbogamizi mu misoro, byitwa ko bafite imitungo batagira icyo babyaza. Byaba byiza mudukuroreye ubuvugiza uwimuwe n’imisoro ikajya ihita imukurwaho.”
Ni ikibazo cyababaje Senateri Charles Murigande, wabaye nk’ushaka kugaragaza ko niba abaturage bamaze iyo myaka yose bimuwe bakaba bagisoreshwa kand batanagira aho baba, haba harimo uburangare bw’ubuyobozi.
Senateri Murigande yagize ati “Ubwo se niba abaturage muyoboye bahura n’ikibazo nk’icyo kandi banabayeho nabi kuko batarabona aho batura, nk’abayobozi babo mwaba mubamariye iki? Iyo se mwebwe nka Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge mugejeje iki kibazo ku Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) babwira iki?”
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasbo, Regis Mudaheranwa, yamusubije ko ahanini ari ikibazo cy’amategeko, kuko ngo haba hagomba kubaho itegeko riteganya uko bigenda ku bantu bose bimuwe ku mpamvu runaka.
Cyakora, yamwijeje ko barimo kubikurikirana kuko n’uyu munsi ngo bari bategereje igisubizo cy’aho bigeze.
Ibi byashimangiwe na Senateri Hadija Murangwa, na we wahamije ko RRA igendera ku itegeko gusa, akaba ari ryo ishyira mu bikorwa, bityo ko ahubwo iyo nzira ikwiye kwihutishwa abaturage bakarenganurwa.
Ibi biganiro Komisiyo ya Sena y’Ububanyi n’Amahanga, Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Umutekano yagiranaga n’inzego zitandukanye mu Karere ka Gasabo, byari bigamije kugenzura uko ingamba zo gukumira ingaruka ziterwa n’ibiza zishyirwa mu bikorwa muri ako karere.
Senateri Hadidja Ndangiza Murangwa, ariko yanagarutse ku kibazo kijyanye no kuba mu bice byinshi by’igihugu, abakuwe mu manegeka bubakirwa inzu nziza ziramba, ariko izubakiwe abatishoboye ugasanga zubakwa bisa no kwikiza zigasenyuka mu myaka 2, ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo na bwo bwemeza ko, koko icyo kibazo gihari.
Bwavuze ko ibyo bituruka ku kuba abaturage baba bagereranya inzu bubakirwa n’imidugudu Leta yubakira abimurwa mu nyungu rusange, kuko usanga iba igizwe n’inzu nziza kandi zirambye, ariko ko abubakirwa mu rwego rw’abatishoboye cyangwa abimuwe n’ibiza mu buryo butunguranye usanga inzu bubakirwa ari iza make kandi akenshi zikubakwa mu bushobozi buba bakusanyijwe mu baturage n’abafatanyabikorwa.
Gusa, Akarere ka Gasabo kijeje abasenateri ko inzu bari kubakira abatishoboye muri iki gihe, ziba zikomeye kandi ari nziza kuko “ziba zifite umusingi ukomeye kandi zubakishije amatafari ahiye.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|