Urwunge rw’Amashuri rwa Kiyisilamu “Intwari” ruherereye mu Mujyi wa Kigali, mu Mudugudu w’Abatarushwa, Akagari ka Rwezamenyo I, Umurenge wa Rwezamenyo, mu Karere ka Nyarugenge, ahahoze ari mu Bwanacyambwe.
Abafite ubumuga bavuga ko bakeneye ko Leta yagira umwihariko wabo mu guhabwa indangamuntu Koranabuhanga kugira ngo batazacikanwa niyi gahunda.
Mu mpera za 2025, ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwatangaje “Inama y’Amahoro” (Board of Peace), gahunda ikomeye igamije gukemura amakimbirane amaze igihe kirekire nk’ayo hagati y’Abayisiraheki n’Abanyapalestina, ifite intego yihariye yo kongera kubaka Gaza.
Mu myaka icumi ishize, umubare w’abantu bakomeretswa ndetse n’abahitanwa n’inkuba wakomeje kwiyongera ku buryo bugaragara.
Umuryango mpuzamahanga uragaragara nk’uwiyemeje guhindura Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ikava ku rwego rw’igihugu cyacitse intege ikajya ku rwa Haïti y’Afurika.
Kuva umwari Mariya yasama inda ku bwa Mwuka Wera, akabyara Umwana akamwita Yezu/Yesu, izina ryatanzwe na Malayika Gaburiheli, nk’uko Bibiriya ibivuga, ibintu byarahindutse.
Abagize inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bagira amategeko abagenga kugira ngo barusheho gukora akazi kabo mu bwubahane no mu bwisanzure ndetse bibafashe kunoza neza inshingano zabo.
Kurasa mu kirere mu gihe cyo gushyingura umusirikare wapfuye ni ikimenyetso ni umuco ukunze kugaragara mu bihugu bitandukanye byo ku isi, kandi bifite impamvu yabyo, ndetse n’amateka biturukamo.
Raporo irebana n’imibare ijyanye n’ubuzima mu Rwanda, Demographic and Health Survey ya karindwi, iherutse kugaragaza neza urugendo u Rwanda rufite mu kurandura ikibazo cy’igwingira mu bana,
Kuva ku nkuru mpuzamahanga ivuga ko umuntu wa cumi yakize SIDA ku buryo bwa burundu bikemezwa n’abaganga, kugera ku nkuru z’amasezerano y’imikoranire n’abafatanyabikorwa ndetse n’ibihembo ku bashoramari icumi bo muri Afurika, iki cyumweru kirimo amatariki y’urwibutso ku Rwanda muri rusange, ku bigo no ku bantu ku giti cyabo.
Hari ibihugu n’abayobozi ngo baba baratekereje ko u Rwanda rutahaye agaciro inzira y’ibiganiro hagati y’u Rwanda na DRC yari yaratangijwe na Afurika, ariko Perezida Paul Kagame avuga ko ibyo babitewe no kutamenya amakuru.
Kuva mu myaka mirongo itatu ishize na mbere yaho, abagenzi muri Kigali bararize barihanagura, ababishoboye bakajya baka amadeni ngo bagure imodoka zabo bwite maze banki zirabahenda, zikabafatanya n’ibiciro bya lisansi bidahwema kuzamuka.
Werurwe 2025 yabaye ukwezi kw’isoni n’ikimwaro kuri bamwe, ndetse n’intsinzi itazibagirana ku bandi. Yari ikimwaro ku ngabo za Leta ya Congo n’abanywanyi bayo barimo ingabo z’u Burundi, abacanshuro b’i Burayi, Wazalendo ndetse na FDLR kuko ari ho batakaje ibirindiro bikomeye, bakirukanwa mu mujyi wa Goma Kibuno mpa amaguru.
Nta munsi w’ubusa wira mu Rwanda tutumvise aho imodoka zakozanyijeho, rimwe na rimwe zikanababazanya, zigakomeretsa, cyangwa zigatwara ubuzima bwa muntu, maze imiryango igasigara mu gahinda.
Abagenzi basanzwe bagenda na RwandAir n’abandi batangiye kuyimenya ubu bashyizwe igorora.
Perezida Juvenal Habyarimana wayoboye u Rwanda kugeza mu ntangiriro z’uwa 1994 yaguye mu ndege yahanuwe ijya kugwa ku Kibuga cy’indege I Kanombe, mu ijoro ryo kuwa 6 Mata 1994, ubwo yari avuye mu nama i Dar es Salam muri Tanzania. Amakuru menshi agaragaza ko yishwe n’agatsiko k’abo mu butegetsi bwe bari bafite ibyabo (…)
Abanyarwanda bo barabizi kandi basobanukiwe neza ko akenshi ubuhinzi n’ubworozi ari ibintu bikunze kujyana kubera uburyo byuzuzanya, nubwo muri iyi minsi usanga kubifatanya bitagishobokera bose, ariko iyo byakunze burya biba bisa nk’amata yabyaye amavuta.
Umunyarwanda yabivuze neza agira ati “Ab’inda nini mubime amayira”. Aha yashakaga kuvuga ko abakora ibidakwiye bagamije indonke badakwiye kumvwa.
Shampiyona y’Isi y’Amagare (UCI Road World Championships Kigali 2025) yarangiye, ariko bimwe mu byayiranze bikomeje kugaruka mu nkuru nyamukuru.
Mu gihe tariki 29 Nzeri 2025, Isi yose yizihije Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara z’umutima (World Heart Day), wizihizwa buri mwaka kuri iyo tariki, izo ndwara zikomeje guhitana abatari bake kandi nyamara bishoboka ko zakumirwa.
Umufasha w’Umukuru w’Igihugu Madame Jeannette Kagame yahaye impanuro zikomeye imiryango – abashakanye – ndetse n’urubyiruko rwitegura gushaka, aho ashishikariza buri wese kubaka urugo rutekanye, rugizwe no kuganira no kutarundukira mu by’ubu.
Filip Reyntjens, Umubiligi u Burayi bufata nk’inararibonye kuri Afurika y’Ibiyaga bigari, yatangiye kwerekana uburyo yanga u Rwanda urunuka, cyane cyane akanga FPR Inkotanyi iyoboye ubutegetsi, by’umwihariko Perezida Paul Kagame.
Inkuru zo Kwita Izina ntituraziva imuzi kuko abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baje muri ibi birori baracyaramutsa abaturage mu nguni zose, bakareba ibyo u Rwanda rwagezeho, ndetse n’uburyo igihugu cyiyubatse nyuma y’amateka ashaririye ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu munsi, inzira zose zaganishije Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, mu kirenge cya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, mu Kinigi, iwabo w’ingagi zo mu Birunga, zisigaye gusa mu birunga biri hagati y’u Rwanda, u Bugande ndetse na Congo Kinshasa.
Muri iyi imyaka 31, Dafroza Mukarumongi-Gauthier yabaye ijwi ridacogora mu rugamba rwo guharanira ubutabera mu Bufaransa. Uyu umugore wicisha bugufi ariko ufite imbaraga zidasanzwe mu guhiga abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, si umupolisi, si n’umushinjacyaha wa Leta.
Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga i Bumbogo mu Karere ka Gasabo, Jean Bosco Nshimiyimana ku myaka ye icyenda yari yasuye umuryango w’Abaturanyi, nuko ababyeyi be barahunga, aburana na bo.
Umugabo yahuye na mugenzi we baherukanaga mu myaka nka cumi n’itanu, maze baribwirana, nuko umwe abwira mugenzi we ati “erega twariganye hariya mu Bigugu”! Undi na we rero amwishongoraho cyane ati “ese burya wagira ngo kwari ukwiga? Ahubwo burya jye nyuma naje kujya kwiga."