Rwimbogo: Hangijwe ibiyobyabwenge bifite agaciro gasaga miliyoni 5
Ubuyobozi bwa Polisi bufatanyije n’ubw’akarere ka Gatsibo bakoze umuhango wo kumena no kwangiza ibiyobyabwenge bifite agaciro kangana na Miliyoni 5 n’ibihumbi 377 tariki 22 Mutarama 2015, mu murenge wa wa Rwimbogo.
Ibi biyobyabwenge byamenwe byagiye bifatwa mu bihe bitandukanye, ku bufatanye n’abaturage bagiye batanga amakuru ku nzego z’umutekano, bikaba byari bikibitse kuri sitasiyo za polisi zitandukanye mu mirenge ya Kabarore, Kiramuzi na Ngarama.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburasirazuba, Inspector Kayigi Emmanuel, nyuma yo kumena ibi biyobyabwenge yabanje gushimira abaturage ko bakomeje gutanga amakuru ku gihe batungira agatoki inzego z’umutekano bityo zikabasha gukurikirana abinjiza, abacuruza n’abanywa ibiyobyabwenge.
Yagize ati: “Kurwanya ibiyobyabwenge ni uguhozaho, abaturage babyinjiza n’ababicuruza iyo tubafashe bavuga ko babyishoramo mu rwego rwo kuzamura ubukungu bwabo, nyamara baribeshya kuko iyo tubafashe turabafunga bwa bukungu bibwiraga bukababera imfabusa n’iterambere ryabo rigasubira inyuma”.
Ku kibazo cy’uko ibiyobyabwenge bikomeza gufatwa umunsi ku wundi bikamenwa, iki ikibazo ntigicike, ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, buvuga ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze aribo babigiramo uruhare kuko batabishyiramo ingufu ngo birwanywe.
Mu biyobyabwenge byangijwe harimo amakarito 296 ya za chief waragi hamwe na litiro 280 za kanyanga y’inkorano.
Mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda mu ngingo ya 593 na 594, biteganyijwe ko ufashwe yinjiza cyangwa acuruza ibiyobyabwenge kimwe n’ubinywa bahanishwa igihano cy’igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga 5000 kugeza ku 500.000.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
turabashimiye ariko kuruhuha hokomutangayo mufashe muze dufite ikibazo gikomweye umubye wange agiye gupfa kubera suruduwiri