Rutsiro:Umugabo n’umugore bapfiriye mu nzu hakekwa inkuba
Ngiruwonsanga Maurice w’imyaka 30 na Ntakaburimvano Angelique w’imyaka 28 bapfiriye mu nzu yabo ku wa 14 Mutarama 2016 maze hakekwa kwa baba bishwe n’inkuba.
Babonywe na murumuna w’umugore ubwo yari ahanyuze ajya guca ubwatsi agasanga harakinze umwana arira mu nzu maze yakingurira idirishya inyuma agasanga bapfuye.
Nsengiyumva Maurice, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’A kagari ka Mwendo mu Murenge wa Mukura byabereyemo, avuga ko yabimenye uwo mwana w’umukobwa atabaje umuyobozi bw’umudugudu maze na we akamusaba uburenganzira bwo kwica urugi ngo abgereho.
Umuyobozi w’umudugudu ngo akaba yabagezeho koko agasanga bapfuye maze ahita atabaza ubuyobozi bw’akagari.
Nsengiyumva agira agira "Yasanze bapfuye umugore yegamye ku ntebe iruhande rw’igitanda umugabo na we aryamye ku gitanda yiyoroshe ".
Nsengiyumva akomeza avuga ko bakeka ko baba bishwe n’inkuba bitewe n’uko hari haguye imvura ivanzemo inkuba, byongeye kandi ngo basanze ku musego w’uburiri umugabo hari radiyo ndetse n’amabuye yayo yamenaguritse bakeka ko yaba yari arimo kuyumva muri iyo mvura.
Kuri ibyo hiyongeraho ko ngo byagaragaraga ko n’igikuta cy’inzu cyari cyasadutse ibinonko byaguye ku buriri.
Umugabo yakomokaga mu Karer ka Ngororero naho umugore we akomoka mu karere ka Rutsiro muri uyu murenge baguyemo.
Ngo bari bamaze amezi ane basubiye i Rutsiro bavuye mu Karere ka Nyagatare aho bari barimukiye nyuma yo gushakana. Basize umwana umwe w’imyaka ibiri.
Imirambo ya banyakwigendera yahise ijyanwa ku Bitaro bya Kibuye ngo ikorerwe isuzumwa mbere yo kubashyingura.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
ABO BANTU IMANA IBAKIRE MU BWAMI BWAYO
Imana.ibakire
Uyu mugabo n’umugore bavuye muri iyi isi turasaba nyagasani ngo abahe iruhuko ridashira, ibakire mubayo.
Imana ibakire.mubayo.turabasabira
uwo mugabo n’umugore we+ Imana ibahe iruhukoridashira ibakiire mubayo.