Rutsiro: Basanze umukecuru mu gikoni yapfuye bakeka ko yiyahuye

Nyirantereye Gaudance w’imyaka 85 wari utuye mu Kagari ka Shyembe mu Murenge wa Gihango muri Rutsiro yasanzwe mu gikoni yitabye Imana bakeka ko yiyahuye.

Hari ahagana mu ma sa sita z’amanywa ku wa 04 ukuboza 2015 ubwo umukobwa we yari avuye kubagara akamusanga yapfiriye mu gikoni gishyinguwemo umugabo we anahasanga ifuni n’urwembe akeka ko yaba yabikoresheje yiyahura.

Rurangirwa Fidele, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Shyembe uyu mukecuru yari atuyemo, avuga kuri iki kibazo, yagize ati "Ni byo uwo mukecuru umukobwa we yamusanze yapfiriye iruhande rw’imva ishyinguwemo umugabo we ariko hakekwa ko yaba yiyahuye."

Rurangirwa yongeyeho ko abakobwa be babiri babanaga ndetse n’umwuzukuru umwuzukuru bavuze ko batazi icyaba cyatumye yiyahura kuko ngo ubusanzwe bari babanye neza.

Umurambo wahise ujyanwa ku Bitaro bya Murunda ngo Abaganga barebe icyamwishe nyuma abone gushyingurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nigihe cyecyarikigeze

Mujyanama Jeremie yanditse ku itariki ya: 6-12-2015  →  Musubize

Ebana Basuzume Barebe Icyamwishe Gusa Biratangaje Pee!!!

christian yanditse ku itariki ya: 6-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka