Polisi yakebuye abanyeshuri ba Sonrise High School bavugwaho urumogi
Ababyeshuri mu ishuri rya Sonrise High School, riri muri Musanze, batangaza ko impanuro bahawe na Polisi y’igihugu bazazigenderaho barwanya ibiyobyabwenge.
Babitangaje nyuma yo guhabwa ikiganiro n’umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage mu Karere ka Musanze, IP Viateur Ntiyamira, tariki ya 06 Ukwakira 2016.
Manzi Innocent, wiga mu mwaka wa gatandatu imibare, ubugenge n’ubumenyi bw’isi (MPG) avuga ko ibiganiro bahawe na polisi byabagiriye akamaro mu kurushaho kumva neza ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge.
Agira ati “Twe hano ibiyobyabwenge ntiwabihanywera keretse ari mu biruhuko.”
Polisi yahaye ikiganiro abo banyeshuri nyuma yuko hagiye hafatwa abantu bafite urumogi, bagiye kurugurisha mu baneyshuri.
Muri 2013 hafashwe umusore n’umugore bafatanwe udupfunyika tw’urumogi tune bagiye kutwinjiza mu kigo cya Sonrise High School. Muri 2012 ho hafashwe abagabo babiri bafite udupfunyika tubiri bari bashyiriye abanyeshuri.
Ayo makuru yose yatanzwe n’abaturage baturiye icyo kigo bavuga ko basanzwe babona abantu bagurisha ibiyibyabwenge mu banyeshuri.
Uwingabire Minique, umuyobozi ushinzwe amacumbi n’imyitwarire myiza y’abanyeshuri ahakana ibivugwa ko haba hari abana bitwara nabi banywa ku biyobyabwenge.
Agira ati “Hari amakuru yigeze kuvugwa ko abana baha baba banywa ibiyobyabwenge ariko twe ntabyo tubona kuko imyitwarire yabo tuba tuyikurikiranira hafi.”
Umunyeshuri witwa Umuhire Joyce, wiga mu mwaka wa kane we yemera ko hari bagenzi be bashobora kuba bakoresha ibiyobyanwenge. Ariko akavuga ko ibiganiro bahawe na Polisi bizabafasha kubirwanya mu kigo bigamo.
Agira ati “Muri sosiyete nk’iyi y’abanyeshuli ntihaburamo abana bitwara nabi ariko icyiza n’uko baba baburiwe bakabagaragariza ingaruka zose bashobora guhura nazo".
IP Viateur Ntiyamira yabwiye abanyeshuri ba Sonrise High School ko bijanditse mu biyobyabwenge ntacyo bashobora kugeraho.
Agira ati “Nta muntu wanyoye ibiyobyabwenge ugira mu mutwe hakora neza kuko n’izina ubwabyo rirabisobanura ko ari ibiyobyabwenge. Rero sinzi impamvu abantu by’umwihariko mukiri bato mwabishidukira mukabikoresha kuko nta kindi bizabamarira usibye kubayobya ubwenge.
Igihugu kibategerejeho ibyiza byinshi kuko nimwe mbaraga zacyo zizavamo abayobozi beza, abapolisi beza, abasirikare beza n’abandi bantu bafitiye igihugu akamaro”.
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
into ntibishoka kuko abanyeshuri back sonrise baba girira ishyari cyane
ibyo muvuga ntabwo ari mujye muvuga amakuru mufitiye gihamya muzaze tubabwize ukuri biranaturenze
ntagaciro mbihaye kuko ataribyo
rekareka ibyo ntibikabe kuki muvuga ibyo mutazi urumogi mubonye aricyo kintu cyambere mwakwerekana ibyo ntibyigeze bibaho na rimwe ahubwo mufite ibyo mushaka
Ibyo mushaka kugeraho ntabwo bizashoboka, kuko Sonrise izahora iri sonrise, Nikigo cyabakirisito ibyo ntibibamo. Ko mutavuga ibyiza mukavuga ibibi nabyo bidafite gihamya nagaciro?
ibyo muvuga mubihagazeho ko twe twari tuhibereye nka banyeshuri ba sonrise ko ntabyo bavuze? Gusa ayo makuru ntagaciro tuyaha kuko siyo nagato.
Muri sonrise nta biyobyabwenge nabike biharangwa rero polisi cyangwa abandi babeshya ko bihari baravuga ubusa. rero iyi nkuru igamije gusebya ikigo cyacu ..... mujye mwandika ibyo muzi mufitiye gihamya
Reka... murabeshya sibyo.. inkuru yanditswe nabi
muzaze Sonrise bababwire neza...
Nari Mpibereye Ikiganiro Gitangwa Iyinkuru Yaratuburiwe.Ntanumunyamakuru Waruhari Iyikuru Yakozwe Nande? Abantu Bunguka Iki Gusebya Abandi.