Polisi iramara impungenge abakemanga isuku ya Alcotest

Polisi y’u Rwanda iramara impungenge abatwara ibinyabiziga bakemanga isuku n’ubuzirangenge bw’akuma gapima ingano y’inzoga iba iri mu maraso kazwi nka Alcotest.

Ibi Polisi ibitangaje mu gihe irimo gukora ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka no kubungabunga ubuzima bw’abakoresha umuhanda, yaba abatwara ibinyabiziga ndetse n’abagenzi.

Mu kiganiro umuvugizi wa polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanga SSP Jean Marie Ndushabandi yagiranye na Kigali Today, yatangaje ko akuma ka Alcotest gafite ubuziranenge n’isuku ku bagakoresha ku buryo nta mpungenge bakwiye kukagiraho.

Yagize ati «Umuheha utwaye ahuhamo ukoreshwa inshuro imwe gusa, mu rwego rw’isuku, ikindi ni uko utemera ibipimo yagaragarijwe, ajyanwa kwa muganga, agapimwa mu maraso agahabwa ibisubizo, gusa tumusaba ko yiyishyurira amafaranga y’ivuriro. »

Yakomeje avuga ko uwo basanze afite ibipimo biri hejuru ugereranyije n’ibyagenwe ahanwa nk’uko amategeko abiteganya.

Yagize ati «Ufashwe yanyoye ibipimo bikajya hejuru yambikwa amapingu, agacibwa amande y’ibihumbi 150 kandi agafungwa kugeza igihe isindwe rimushiriyemo.»

Polisi ivuga ko ibipimo bihanirwa ari kuva kuri 0,80 kuzamura, naho abafite ibipimo bya 0,79 kumanura ngo bararekurwa.

Imibare ya Polisi y’u Rwanda igaragaza ko muri 2018 abantu 456 bahitanywe n’impanuka zo mu muhanda, naho 654 bazikomerekeramo.

Polisi isaba Abaturarwanda gukomeza kwirinda gutwara banyoye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikibazo si ugukoza umunwa aho undi yawukojeje gusa ahubwo no guhuha mukantu nundi muntu amaze guhuhamo ubanza nabyo byarera indwara kuko hashobora kuba hakirimo umwuka we.
Mwibuke ko hari indwara nyinshi zigenda mu mwuka.
Iki cyo polisi izagikemura gute.
Ababizi neza batubwire niba aho bateye imbere kuturusha nkiburayi nabo bakoresha utu tuntu

Mazina yanditse ku itariki ya: 7-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka