Mu mezi atatu gusa, 26 bahitanwe n’inkuba 50 barakomereka

Mu mezi atatu ashize y’igihe cy’imvura mu Rwanda inkuba zahitanye 26 naho ababarirwa muri 50 barakomereka hapfa n’amatungo 24.

Minisitere ifite mu nshingano zayo gucunga ibiza no gucyura impunzi, MIDIMAR, yagaragaje ko abakubiswe n’inkuba ahanini byagiye bituruka ku kutubahiriza amabwiriza yashinzweho ajyane no kwirinda inkuba.

MIDIMAR igargaza ko uturere twa Gakenke na Karongi ari two twibasiwe cyane n’inkuba, naho Intara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru ziza ku isonga mu ziganjemo inkuba.

Amabwiriza ya MIDIMAR aburira abantu kwirinda inkuba, asaba abubaka gushyira iminara irinda inkuba ku nyubako, cyane izihurirwamo n’abantu benshi.

Amabwiriza avuga ko mu gihe umuntu ari mu nzu hari imvura ivanze n’inkuba n’imirabyo, asabwa kwirinda gukoresha ibyuma bizamukamo abantu mu nyubako z’amagorofa, kwirinda gukorakora no kwegera ibikoresho byose bikozwe mu byuma hamwe no kwirinda gukoresha ibintu byose bikoresha amashanyarazi mu gihe umuntu atizeye neza ko inyubako birimo ifite umurindankuba.

Mu hari imvura nk’iyo, umuntu auri ku musozi asabwa kwihutira kujya mu nzu, kwirinda kuba ahantu hahanamye, kwirinda kugama munsi y’ibiti hamwe no kugama ahegereye iminara y’itumanaho itariho imirindankuba.

Amabwiriza avuga kandi ko abantu bagomba kwirinda kwegera kugera kuri metero 30 uruzitiro rukozwe mu byuma kuko byakongera amakuba yo gukubitwa n’inkuba, kwirinda kujya mu nkengero z’ishyamba ahubwo ukajya hagati mu ishyamba hatari munsi y’ibiti birebire.

Ahari amazi nk’imigezi n’ibiyaga basabwa kuyavamo, kwirinda kugumana mu ntoki ibyuma no guheka ikintu gifite akuma gasongoye kareba hejuru hamwe no kwirinda kugenda ku binyabiziga nk’amagare cyangwa amapikipiki.

Abantu bafite ibikoresho bikoreshwa n’amashanyarazi basabwa kubicomokora mu gihe hariho inkuba n’imirabyo, kwirinda kuba ahantu inkuba yigeze gukubitira kuko ishobora gusubira aho yigeze.

Ku bijyanye no kubaka, MIDIMAR itanga inama zo gusakaza amategura, naho abasakaza amabati nta murindankuba, hagashyirwaho insinga zihuza inguni zose z’inzu n’ubutaka.

Abantu mu matwi utwuma tufasha kumva radio (ecouteurs) bakadukuramo kandi abantu bakambara inkweto igihe cyose hari inkuba n’imirabyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka