Kicukiro: Umubyeyi warokotse Jenoside yishwe n’abataramenyekana

Umubyeyi witwa Iribagiza Christine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wari utuye mu Murenge wa Niboye, mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali yishwe n’abantu bataramenyekana basiga bacanye buji bayishyira hafi y’igitanda cye.

Iyi niyo foto nyayo ya nyakwigendera Iribagiza Christine
Iyi niyo foto nyayo ya nyakwigendera Iribagiza Christine

Abaturanyi b’uwo nyakwigendera basobanura ko abamwishe binjiye mu gipangu mu ma saa tatu za mu gitondo, babanza gutera ibyuma umuzamu wari umaze kubafungurira umuryango wo ku irembo (Gate).

Abo ngo bahise binjira mu nzu bahita bica uwo mubyeyi bamuteye ibyuma, bahise bacana buji bayishyira hafi y’igitanda, barangije baragenda.

Bamaze kugenda, umuzamu bibwiraga ko yapfuye yashoboye gukururuka ajya ku irembo aratabaza.

Nyakwigendera yavutse mu 1959. Yabaga mu gihugu cy’Ububiligi ariko yari yaratashye mu Rwanda.

Hari ifoto yakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko ari iya nyakwigendera ariko si iye; nk’uko abo mu muryango we babivuga, ahubwo ni iy’umuvandimwe we witwa Emma Iryingabe we akaba atuye ku Cyivugiza mu murenge wa Nyamirambo.

Kuri ubu Polisi y’igihugu yageze mu rugo uwo mubyeyi yari atuyemo yatangiye gukora iperereza kuri ubwo bwicanyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 66 )

mwiriwe neza ,njewe ndumunyarwanda warurutse hanze ariko abavandimwe banje masenge naba Data wacu barishwe muri genocide yakorewe abatutsi ,birababaje kubona umuntu yica inzira karengane amuhora uko yaremwe nubwo iperereza rigikorwa ndifuza ko nibabafatwa cyane ko ubushobozi buhari bazahanwa byintangarugero naho bamenye ko ingabo,police nizindi nzego zumutekano barimaso buzabagaruka

Elias yanditse ku itariki ya: 24-04-2017  →  Musubize

nukuri iryo nipfobya rikabije bakwiriye gurikiranwa bagafatwa bakazwa ikibibatera .

Gerard yanditse ku itariki ya: 15-04-2017  →  Musubize

Uyumuryango ni wihangane

alias yanditse ku itariki ya: 15-04-2017  →  Musubize

Abo bantu aho bari bibaze icyo bungutse bisubize wa mugani wa Munyanshoza.
Murata ibitabapfu niko nabyita uru Rwanda Imana irarukunda kandi izakomeza kurugeza aheza.
Mwebwe ba Rukarabankaba imbere yayo muzivuga ibihe bigwi?
Imana imwakire

venus kajeje yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

twihanganishije umuryango Wa nyakwigendera

fabrice yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

Ge nihanganishije umuryango w’ uyu mubyeyi wishwe.

Ariko namwe mwese mwababajwe n’ urupfu rwe mwihangane.

Narokotse Jenoside, mfite maama utuye muri iriya quartier kandi uri mu kigero cy’ uriya mubyeyi. Byatumye nanirwa gusinzira pe !

Ariko kubera kubyibazaho cyane, naje gusanga n’ ubwo ibimenyetso bigaragaza ko abamwishe bamujijije kuba ari umucikacumu, ndashaka kubasaba ngo tube turetse guhita twanzura ko abishi be ari iyo mpamvu yabagenzaga kubera ko :

1. birashoboka kuba hari abamwifurizaga inabi bakabikora babyitiriye itotezwa ry’ abarokotse ; bagasiga ibimenyetso bibyemeza maze ntibazabashe gukurikiranwa ;

2. ntimuve mu mwuka w’ ubumwe ; abagome baracyariho kandi ko ntibaratezuka ku mugambi wo kwica ; ariko mwe mwese ntimutwarwe n’ umujinya n’ akababaro ngo musubire inyuma mu ntambwe yo KUBA ABANYARWANDA mumaze kugeraho ; NIBA MUTARI MUBIZI, IKIZATSEMBA ABICANYI CYA MBERE NI UKUBONA UBUMWE BW’ ABANYARWANDA BUKURA UMUNSI KU WUNDI ; uko abana BANYU bavukira mu Rwanda rwunze UBUMWE ni nako abicanyi basaza, bapfe, maze umushinga wabo uburizwemo BURUNDU.

Di yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

Imana imwakire Mubayo
Ababikoze babahige babahane byintangaruregero kd umuryango we wihangane

nshimiyimana shushanamu yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

Gusa birababaje biteye n’agahinda kubona mugihe nkiki twibuka abacu bazize jenoside yakorewe abatutsi hari abagikomeje imigambi y’ubwicanyi Ku barokotse jenoside gusa twizeye ko police yacu izafata abo bicanyi bagakanirwa urubakwiye.

Nsabimana Emmanurl yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

Mana tabara uRwanda uruvanemo izi nkozi zikibi zikomeje kwigaragaza.
Mana rinda zbana bawe.
Police ubutabera nizindi nzego zibifitiye ububasha ni mufzshe abanya rwanda.
Mana we!!!!!

Ever yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

nukuri uyu mwaka nibaza ko wagaragayemo guhungabanya umutekano mugihe cyo kwibuka abatutsi bishwe muri genocide??? nukuri abo banu bakoze ayo mahano nibashakishwe bahanwe bikomeyee!! gsa numva ubukare bwibihano bihabwa mbene abo banu bwakongerwa??? imana ihe iruhuko ridashira uwo mubyeyi??

rodrigue yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

Ndi umunyarwandakazi utuye my gihugu cyo hanze kandi ukunda igihugu cyanjye nkaba naracitse kwicumu. Ndashimira ubuyobozi be, u Rwanda uburyo bwitwaye mu kubungabunga umutekano w, abanyarwanda ndetse nuwabakoze Genocide kuko ngo uwigannye ikibi asa nacyo ariko kubwibi bikorwa bibi bikomeje kugaragara byo guhohotera abantu gutya hakwiye kwigwa ibihano byabera abandi akabarore nundi watekereza igikorwa nkiki akagitinya.

Alias yanditse ku itariki ya: 15-04-2017  →  Musubize

Imana ikomeze umuryango we n’abanyarwanda Bose bazima kuko birababaje cyane.Baribeshya naho bari kuba baza iimitima y’a benshi Imana yaduhaye i gihugu iduha n’Abayobozi bakunda abanyarwanda.Izo nkozi zibibi zizafatwa twizeye imikorere myiza y’a Police yacu.

mpundu yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

birababaje cyane abantu nkabo bameze
nkinyamaswa bagobwa guhanwa byumwihariko igihe bafashwe

Nseko yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka