Musanze: Umupadiri wa Paruwasi Rwaza yahitanwe n’impanuka y’imodoka
Umupadiri witwa Havugimana Thacien w’imyaka 33 yitabye Imana nyuma yo gukora impanuka mu Kagari ka Kabushiye mu Murenge wa Rwaza, Akarere ka Musanze, kuri uyu wa Gatatu tariki 4/3/2015.
Uyu mupadiri wari umucungamutungo w’Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Marie Reine -Rwaza yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota.
Yakoze impanuka ava ku ishuri yerekeza mu Isantere ya Mukinga ubwo yakataga ari mu muhanda w’itaka, imodoka yahise igarama ibirinduka munsi y’umuhanda nko mu metero 200 ahita apfa.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Buhukiro by’Ibitaro bya Ruhengeri biherereye mu Mujyi wa Musanze.
Umuvugizi wa Polisi akaba n’Umugenzacyaha Mukuru mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Andre Hakizimana, yataangaje ko icyateye impanuka kitazwi neza ariko bakeka ko yatewe n’umuvuduko ukabije cyangwa uburangare.
Agira ati “Niba atari umuvuduko bishoboka ko byari uburangare kuko umuntu ashobora kugira uburangare ni ko nkeka.”
CIP Hakizimana akomeza avuga ko utwaye ikinyabiziga agomba kwirinda uburangare no gutwara imodoka nabi ibyo yise manoeuvre zidasobanutse. Akangurira abashoferi kwirinda gukoresha no kuvugira kuri terefone batwaye ibinyabiziga kuko biri mu bitera impanuka.
Umuhango wo gusezera kuri nyakwigendera na misa bizabera kuri Paruwasi ya Rwaza kuwa Kane tariki 5/3/2015 kuva saa tanu z’amanywa nyuma y’aho ashyingurwe mu irimbi ry’abihaye Imana kuri Cathedral ya Ruhengeri.
Padiri Havugimana avuka muri Paruwasi ya Nemba, Akarere ka Gakenke yahawe ubupadiri na Nyiricyubahiro Musenyeri Harorimana Visenti mu 2012.
NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo ( 21 )
Ohereza igitekerezo
|
ndahamya nizeye ko imana yamwakiriye ubu akaba yicaye iburyo bwayo yarabikoreye
NYAGASANI WOWE UMENYA ABAWE UZAMWAKIRE MU BWAMI BWAWE AHO YAKOZE NABI UMUBABARIRE MAZE UMUBARE MUNTORE ZAWE.
Uwomukozi w’Imana,nubwo yatwaraga imodoka nabicyane,nyagasani azamwakirane impuhwe n’urukundorwinshi cyane,mubwamibwayo.
Imana imuhe iruhuko0 ridashira
Urungano ntituzakwibagirwa,Umubyeyi Bikiramayira akomeze akurebane impuhwe kuko waramukundaga.
Tubuze umuntu wingirakamaro muri societe nyarwanda,Imana nyirubutungane imurebane impuhwe maze imwakire muntore zayo.kdi twihanganishije umuryango avuyemo.
R.I.P Thacien
Twizeye tudadjidikanya ko imana izamwakira mubayo
Imana imwakire mubayo.Turizera tudashidikanya igihe kimwe tuzabona.Umuryango we ndetse na Kiriziya muri rusange twihange.
Nyagasani arebe ugushaka k, umugaragu we twihangañishije abasigaye
uwomupadiri nyagasani amworohereze
Imana izamuhe iruhuko ridashira
Imyaka nk’iyo Yezu yarafite igihe apfira abe.Imana imwakire kandi imwicaze iruhande rwayo.Yarakoze kuyikorera