Gatsibo: Abantu 15 nibo bamaze kugwa mu mpanuka y’imodoka
Abantu 15 barimo ab’igitsina gabo 8 n’ab’igitsina gore 7, nibo baguye mu mpanuka y’imodoka yabereye mu Kagali ka Ndatemwa, Umurenge wa Kiziguro mu karere aka Gatsibo, mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 22/7/2014 ahagana saa moya.
Iyi mpanuka yabaye ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster ya sosiyete Excel ifite pulaki RAB 873 U, yavaga mu karere ka Nyagatare yerekeza i Kigali yagonganaga na taxi minibus yo mu bwoko bwa Toyota Hiace ifite uulaki RAB 994 M.
Nyirabayazana w’iyi mpanuka ikaba ngo ari umuvuduko mwinshi ku binyabiziga byombi, nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Spt Ndushabandi Jean Marie Vianney.
Spt Ndushabandi yaboneyeho umwanya atanga ubutumwa ku batwara ibinyabiziga n’abaturage muri rusange, aho yavuze ko hashyizweho imirongo itishyurwa kugira ngo abagenzi mu gihe babonye batwawe nabi bajye bahita biyambaza polisi.
Spt Ndushabandi yagize ati: “Buri muturarwanda wese akwiye kugira uruhare mu kuburizamo impanuka, tukirinda ikizitera mbere y’uko ziba”.
Abaguye muri iyi mpanuka bahise bajyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Kiziguro, 24 bakomeretse bikabije bahise bajyanwa mu bitaro by’Umwami Faysal i Kigali, abandi 11 bari kuvurirwa mu bitaro bya Kiziguro.
Iyi mpanuka ikimara kuba, ubuyobozi bw’Intara y’uburasirazuba hamwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bahise bihutira gutabara , Umuyobozi w’Intara Uwamariya Odette, akaba yasabye imiryango yabuze ababo gukomera no kwihangana.
Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi nawe abinyujije ku rubuga rwa Twitter yihanganishije ababuze ababo ndetse yizeza ko abakomeretse barimo kwitabwaho mu buryo bushoboka.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo ( 22 )
Ohereza igitekerezo
|
IMANA ibakire mubayo
Bazashyiremo icyuma kigabanya umuvuduko (Taxi )
ababuze ababo mwihangane ,
Ndihanganisha ababuze ababo kandi nsaba banyiri companies zitwara abagenzi ko bagomba kumenya abashoferi batwara nabi amamodoka. mboneyeho umwanya wogusaba isosiyete titwa fidelity ko yakwikosora.
Abagenzi nabo rero sishyashya doreko hari abasaba umuvuduko!!! birababaje
Ababuze abanyu mwihangane,kandi abahasize ubuzima Imana ibakire mubayo.
LETA’NISHYIREHO IMINSI2YICYUNAMO’KDI ABASENGA BASABIRE IZO NKOMERE TWIFATANYIJE NAABABUZABABO
We are in a journey here on earth , our real destiny is after death , there is eternal life and eternal death.
Eternal life is through Jesus God’s son who died for you and me , give Him your life today for you do not know what tomorrow holds .
Twihanganishije imiryango yose yaburiye ababo muri iyi mpanuka.Imana ibane namwe kandi ihe
abayitabye iruhuko ridashira.
Imana ibahe iruhuko ridashira
Ababuze Ababo Turabihanganisha
Kandi Abacu Bagiye Bagire Iruhuko Ridashira!