Bahangayikishijwe n’imbwa z’ibihomora zibarira amatungo

Mu cyumweru kimwe, imbwa zariye ihene 20 n’intama enye mu midugudu ibiri y’Akagari ka Kabagesera mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi.

Imbwa muri Kamonyi zirara mu matungo y'abaturage zikayica.
Imbwa muri Kamonyi zirara mu matungo y’abaturage zikayica.

Mu midugudu ya Bwirabo na Muhambara yo mu kagari ka Kabagesera mu Murenge wa Runda, abaturage barataka ikibazo cy’imbwa z’ibihomora zirirwa zizerera, maze zagera aho bahuye amatungo zikayivugana.

Sibomana Alphonse, wo mu Mudugudu wa Bwirabo, imbwa zamuririye ihene ebyiri ku cyumweru tariki 1 Gicurasi 2016, zizisanze aho yari yaziziritse hafi y’urugo.

Imwe yarazicitse irataha, indi zirayica. Ati “Nabonye iya mbere yirutse ije mu rugo, njya kureba indi mpageze nsanga yapfuye na za mbwa ziyiri iruhande.”

Umuturanyi we, Niragire Marie Claire, na we imbwa zamuririye ihene ebyiri harimo n’ihaka. Ngo yagiye kuzireba aho yari yaziziritse mu kibanza cyegereye urugo, asanga zapfuye.

Avuga ko izo mbwa ziteye impungenge abaturage kuko ziramutse zibuze amatungo zishobora kurya n’abantu.

Aragira ati “Izo mbwa zidakumiriwe tubona ari ikibazo gikomeye cyane kuko zishobora no kurya abana bagiye kuvoma cyangwa bagiye kwiga kuko banyura mu ishyamba zibamo.”

Izo mbwa zica ihene ntizizirye ngo zizimare, ahubwo zikazisiga aho zikigendera. Umunyamabanga Nshingwawikorwa w’Akagari ka Kabagesera, Mutuyimana Madelene, atangaza ko mu gihe cy’icyumweru kimwe akagari kamenyeshejwe ihene 20 n’intama enye zimaze kuribwa n’imbwa.

Ngo ubuyobozi bw’akagari bwabimenyesheje inzego zibukuriye kugira ngo harebe icyakorerwa izo mbwa ziri guhungabanya umutekano mu kagari.

Ati “Twabimenyesheje abadukuriye n’inzego z’umutekano, kugira ngo bashake uburyo bakemura icyo kibazo, wenda bakazitega zigapfa.”

Cyakora, nubwo abaturage n’ubuyobozi bw’ibanze bifuza ko izo mbwa zakwicwa, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kamonyi, CIP Kalisa Marcel, avuga ko nta cyemezo kirafatirwa icyo kibazo kuko Polisi itigeze ikimenyeshwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

izimbwa zikwiye gushakirwa umuti zikicwa kuko Niba zatangiye kurya amatungo ziahobora no kurya abantu.

alpha rwabukamba yanditse ku itariki ya: 8-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka