Abanyamuryango ba VBC Ltd barwanye bapfa inyungu ziyikomokaho

Abarimu b’impuguke mu bumenyi butandukanye bashinze kampani ya VBC Ltd mu Karere ka Nyanza barwaniye inyungu ziyikomokaho bashaka kwicana.

Iyi kampani VBC (Vibrant Business Consultancy Ltd) mu mpera z’icyumweru gishize abayigize basubiranyemo bacirana mu maso bararwana bashaka kwicana bapfa inyungu.

Umwe yari akubiswe inyundo bapfa imitungo.
Umwe yari akubiswe inyundo bapfa imitungo.

Amakuru avuga ko mu gihe bari mu nama tariki 19 Ukuboza 2015 aho iyi kampani ifite icyicaro mu Mujyi wa Nyanza bageze ku ngingo y’umutungo bagatangira gutongana bacirana mu maso nyuma babiri muri bo barwanya mugenzi wabo bifashishije inyundo ngo bayimukubite mu mutwe ariko undi akizwa n’amaguru.

Uwitwa Kiiza Eliud, amakuru avuga ko yirukankanwe, na we yatwemereye ko yashyamiranye na bagenzi be bapfa imitungo.

Yagize ati “VBC Ltd ni kampani ifasha abantu mu kubigira imishinga ikaba ifite n’indi mirimo itandukanye ikora, gusa muri iki gihe harimo umwuka mubi. Ku buryo umwe mu minsi ishize yari ahasize ubuzima”.

Yeruye avuga ko iyi kampani iri mu maboko y’umuyobozi mukuru wayo ndetse n’undi munyamuryango ngo bafatanyije.

Ati “Twari abanyamuryango 6 ariko bamwe bagiye basezera kubera iyo micungire mibi”.

Uyu mugabo wemera ko yari agiye gukubitwa inyundo agakizwa n’amaguru yabwiye Kigali Today ko yamaze kugeza ikirego kuri Polisi yishinganisha kubera gutinya ko abo bafatanyije bazamuhitana.

Nzabonimpa Manassé, Umuyobozi Mukuru wa VBC Ltd, we yasduhakaniye ko iyo mirwano yabaye, gusa avuga ko iyi kampani ayoboye iri mu nzira zo gufunga imiryango.

Abazwa niba gufunga imiryango bitaba bituruka ku micungire mibi y’umutungo na na byo Nzabonimpa Manassé yabyamaganiye kure, agira ati “Abantu bayigize batatanyijwe n’akazi nta kindi kibazo dufite”.

VBC Ltd ni Kampani igizwe n’abarimu bigisha mu mashuri yisumbuye na za Kaminuza mu Rwanda, bose bafite impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu mashami anyuranye ari na cyo cyagendeweho mu kuyishinga mu Karere ka Nyanza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

inyundo? nutarize ibyo ntiyabikora ahubwo mutubarize mayor w’akarere niba uwo mugizi wa nabi amuzi.

alias yanditse ku itariki ya: 26-12-2015  →  Musubize

uwo muntu wafashe inyundo ahanwe kuko nusubiza urwatubyaye inyuma.

alias yanditse ku itariki ya: 26-12-2015  →  Musubize

arikose mbaze koko? ubwo uwo muntu wafashe inyundo akirukankana mugenzi we murumva atazamara abantu? abana arera se? nukumuhana byemewe namategeko kuko bitinde birimbe afite ubugome muri we

kamikazi yanditse ku itariki ya: 26-12-2015  →  Musubize

Umuntu washizeho ingando, kubantu barangijye kwiga za kaminuza na mashuli makuru yari yarebye kure kuko nyuma yo kuva mumashuli umuntu aba akeneye kumenya indanga gaciro ziranga umunytarwanda. Kubwizo impanvu turasaba izi mpuguke zafashe KINUBI ko bazishiriraho itorero ry’umwihariko mbere yuko dusoza uyu mwaka wa 2015.
Aha umuntu yakwibaza nimba igihe yametrizaga baramwigishije gukubita inyundo kiremwa muntu. Ese komutatubwiye amazina kugirango natwe tumugendere kure?????

Nyiramigisha CLAUDINE yanditse ku itariki ya: 24-12-2015  →  Musubize

Hhhh aba barimu bashake igisubizo cy’ibibazo bafitanye muri iyi kampani kuko kurwana bashaka kwicana ntabwo ari cyo gisubizo abantu nkabo barerera u Rwanda kandi bize koko barwanisha inyundo mbega igisebo! None se mu bumenyi bafite butandukanye harimo no kurwanisha inyundo? Ndumiwe koko!

Ibi byari bikwiye kuba mu bantu batize ariko nabo ntibibakwiriye rwose bashake uko bakemura ikibazo bareke intambara hato umwe atavaho yambura undi ubuzima gusa uwirukankanye undi afite inyundo ngo amwice bamugenere igihano cyo mu rwego rw’akazi kuko ndumva nta burere afite bujyanye n’uwo ariwe.

Yvette yanditse ku itariki ya: 23-12-2015  →  Musubize

MUSHAKE IGISUBIZO KUKO KWICANA SIGISUBIZO

NYIRANSANZIMANA RUTH yanditse ku itariki ya: 23-12-2015  →  Musubize

MWIHANGANE IKIBAZO CYANYU MUGISHAKIRE IGISUBIZO KUKO KWICANA SICYO GISUBIZO

NYIRANSANZIMANA RUTH yanditse ku itariki ya: 23-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka