Umunya-Uganda Ojera Joackiam avuga ko amakuru yavugaga ko yaraye ageze mu Rwanda aje gukinira Police FC bivugwa ko bumvikanye ntaho ahuriye n’ukuri kuko akiri mu Misiri aho agifite imikino 12 yo gukinira ikipe ye.
Ikipe za REG na RRA mu bagore n’abagabo ni zo zegukanye irushanwa Memorial Rutsindura ya 2024 ryakinwaga ku nshuro ya 20 mu mpera z’iki cyumweru
Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwasubitse urubanza ruregwamo abagabo batatu, bakekwaho gukubita uwitwa Twagirayezu Samuel bikamuviramo gupfa.
Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 09 Kamena 2024, Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, yarahiriye kongera kuyobora iki gihugu muri manda ya Gatatu, mu birori byabereye i New Delhi, ahitwa Rashtrapati Bhavan.
Umunya-Kenya Laban Korir mu bagabo ndetse na mugenzi we Joan Kipyatich mu bagore begukanye irushanwa mpuzamahanga mu gusiganwa ryitiriwe amahoro ’Kigali International Peace Marathon 2024’ ryabaye ku cyumweru tariki 09 Kamena 2024.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula, yakiriye mugenzi we wa Bangladesh ushinzwe Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Zunaid Ahmed Palak, baganira ku byo u Rwanda rumaze kugeraho ndetse n’ibyo ibihugu byombi byakwigiranaho.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yakiriwe n’Umwami wa Brunei akaba na Minisitiri w’Intebe w’Iki gihugu, Hassanal Bolkiah ibni Omar Ali Saifuddien III.
Ku wa 8 Kamena 2024, ikipe y’igihugu ya Uganda y’abagore yegukanye irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu mukino wa Cricket itsinze Zimbabwe ku mukino wa nyuma, u Rwanda rutwara umwanya wa gatatu.
Pasiteri Ng’ang’a uzwi cyane muri Kenya yishyuje abakirisitu be bari mu rusengero Amashilingi ya Kenya 1000 ku icupa rimwe ry’amazi, utayafite agasabwa kujya kwicara inyuma mu rusengero, maze bamwe mu babibonye bavuga ko ibyo yakoze ari ukwiba abakene.
Gateka Esther Brianne, wamenyekanye mu kuvanga imiziki nka DJ Brianne, kuri iki Cyumweru tariki 09 Kamena 2024, yabatijwe yakira Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza we.
Mu Karere ka Gasabo habereye imurikabikorwa ry’imishinga y’abiga mu mashuri yisumbuye, irimo uwo gusudira bakoresheje amazi arimo umunyu, bigasimbura icyuma cyitwa ‘Poste à Souder’.
Urukiko rwa Afurika rw’Uburenganzira bwa Muntu (African Court on Human and Peoples’ Rights) rwongeye gusaba Tanzania gukura igihano cyo kwicwa mu mategeko yayo, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano yo ku rwego rw’Umugabane wa Afurika yerekeye uburenganzira ku buzima (rights to life).
Abanyetorero ‘Bethesda Holy Church’ baturutse hirya no hino mu Rwanda, berekeje i Ntarama mu Karere ka Bugesera ku wa Gatandatu tariki 08 Kamena 2024, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, boroza n’inka icumi abarokotse.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Kamena 2024 mu ishuri rya Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare hatangiye irushanwa ngaruka mwaka ry’iminsi ibiri “Memorial Rutsindura” rigamije kwibuka Alphonse Rutsindura wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho amakipe ya REG, Gisagara, APR y’abagore na RRA yageze ku (...)
Umupilote w’icyogajuru Apollo 8, Bill Anders, wafashe amafoto yamamaye cyane ari mu isanzure, yitabye Imana ku myaka 90 y’amavuko aguye mu mpanuka y’indege.
Ikipe ya Rutsiro Football Club itsinze ikipe ya Vision Football Club ibitego 2-1, ihita yegukana Igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri, nyuma yo gutsindira itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, ikaba yari imaze umwaka umwe imanutse.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yasabye urubyiruko kuzagira uruhare mu kwishyiriraho ubuyobozi bwiza, batagendeye mu kigare no ku marangamutima, ahubwo bagendeye ku migabo n’imigambi abakandida bazababwira.
Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kutihanganira umuntu uwo ari we wese wagerageza guhungabanya ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho, abibutsa ko amateka y’Igihugu mu bihe biri imbere ari bo bagomba kuyandika.
Ibitaro bya Nyamata, ku bufatanye n’ibigo nderabuzima byose bikorera mu Karere ka Bugesera, byateguye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyabaye tariki 7 Kamena 2024, kibanzirizwa n’urugendo rwo kujya gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama rushyinguwemo (...)
Madamu Jeannette Kagame yashimiye abanyeshuri barangije amasomo muri Green Hills Academy mu mwaka wa 2024, abasaba gukomeza kwitwara neza no mu yandi masomo bagiye gukomerezamo.
Komiseri mu Muryango FPR Inkotanyi, Hon. Tito Rutaremara, yagiriye uruzinduko muri Mozambique, aganiriza abarimo abashakashatsi n’abandi bari bateraniye muri Kaminuza ya Joaquim Chissano.
Abayoboke b’imiryango ishingiye ku myemerere (RIC) bo mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, tariki 07 Kamena 2024 bahuriye mu gikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka bagenzi babo bapfuye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Inama y’ubuyobozi bwa Kaminuza ya Howard University ifite inkomoko ku mateka y’abirabura bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Washington DC, yambuye umuhanzi w’injyana ya hip-hop Sean "Diddy" Combs impamyabumemyi y’icyubahiro yari yaramugeneye mu 2014.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), n’abafatanyabikorwa bacyo, bibukije abantu bose bikekaho kanseri y’ibere, harimo n’abagabo, ko bagomba kwihutira kujya kwisuzumisha kwa muganga, kugira ngo batazavurwa bahenzwe kandi bibagoye.
Amakipe ya Zimbabwe na Ugenda mu bagore yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rimaze icyumweru ribera mu Rwanda.
Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Wungirije wa Banki y’Isi ushinzwe Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, Victoria Kwakwa.
Mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu, mu Mudugudu wa Nyarurembo, mu Mujyi wa Kigali tariki ya 4 Kamena 2024 Polisi ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano, bafatanye umucuruzi amacupa 4,792 y’amavuta yo kwisiga yangiza uruhu.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Kamena 2024, yitabiriye inama ya 23 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyi ngiro mu bigo by’amshuri y’Abangirikani muri Diyosezi ya Shyogwe, barasaba ko hashyirwaho uburyo uruhare rw’ababyeyi rwigaragaza kugira ngo abarangiza mu myuga babashe kwihangira imirimo.
Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri magana ane (400) barangije amasomo muri Kaminuza ya ALU (African Leadership University), ubuyobozi bwa Kaminuza ya ALU bukaba bwahaye Perezida Kagame igihembo nk’umuyobozi mwiza uzana impinduka.
Josiane Mukasonga w’imyaka 33, ubu ni umukozi w’Akarere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, ushinzwe imiyoborere myiza mu Murenge wa Rugarama.
Nyuma y’ibyumweru bitatu muri Repubulika iharanira demukarasi ya Congo hageragejwe guhirika ubutegetsi, abakekwaho kubigiramo uruhare baratangira kuburanishwa none tariki 7 Kamena 2024.
Ku mwaka umwe w’amavuko Ace Liam Nana Sam Ankarah uvuka muri Ghana yaciye agahigo ko ari we muhanzi w’igitsinagabo muto ushushanya ku isi, ajya mu gitabo cya guiness world record.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta na mugenzi we Retno Marsudi wo muri Indonesia tariki 6 Kamena 2024 bagiranye ibiganiro byihariye byibanze ku guteza imbere umubano w’impande zombi banashyize umukono ku masezerano y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi.
Rubavu ni kamwe mu turere twagiye tuvugwamo ibibazo by’indwara ziterwa n’imirire mibi n’igwingira ry’abana, abenshi bagakeka ko icyo kibazo giterwa no kuba ako karere gakora ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo (RDC), ahakorerwa ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Ubuyobozi bwa IBUKA mu Karere ka Musanze, burakangurira abaturage kugendera kure ingengabitekerezo ya Jenoside, no gukumira abagifite imyitwarire iganisha ku gusubiza inyuma ibyo abanyarwanda bagezeho, mu rugendo bamazemo imyaka isaga 30, rwo kubaka igihugu.
Banki ya Kigali (BK) na VIEBEG Medical Ltd, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, agamije kongerera ubushobozi ibigo byigenga by’ubuvuzi no kubyorohereza mu buryo bwo kujya bibona ibikoresho nkenerwa muri serivisi bitanga, mu rwego rwo kurushaho kuzamura serivisi z’ubuzima mu Rwanda.
Umuryango uharanura inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Bubiligi (Ibuka Belgique), wagaragaje ko kuba Urukiko rwahamije ibyaha Nkunduwimye Emmanuel uzwi nka Bomboko byerekana ko ruciye umuco wo kudahana.
Umukino w’umunsi wa gatatu mu itsinda rya gatatu, urangiye ikipe y’Igihugu y’ u Rwanda itsinzwe igitego 1-0 na Benin mu mukino wakiniwe muri Côte d’Ivoire.
Muri Algeria, umugabo yakatiwe n’urukiko, ahanishwa igihano cyo gufungwa amezi abiri muri Gereza, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyiswe imyifatire itaboneye, yo kuba yaragiye ku muhanda akajya ahobera abatambutse bose, avuga ko abifuriza amahoro n’icyizere cy’ahazaza.
Umuryango utari uwa Leta IMRO (Ihorere Munyarwanda Organisation) uharanira uburenganzira bwa muntu wibanda ku buzima bw’imyororokere no kurwanya SIDA, wateguye ibiganiro byahuje abakora mu miryango itari iya Leta (CSOs) hamwe n’abandi baturutse mu nzego za Leta, ababyitabiriye baganira ku ngingo zitandukanye zerekeranye (...)
Minisitiri w’Ubumwe n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, avuga ko ku isi u Rwanda ari cyo gihugu gifite abagore bahamijwe Jenoside ku rwego mpuzamahanga.