Itorero Inyamibwa rikomeje kwimakaza umuco nyarwanda mu bana bato
Itorero Inyamibwa rikomeje kwimakaza umuco nyarwanda mu bana bato, aho mu biruhuko by’uyu mwaka bigishije abana bari hagati y’imyaka 7 na 16 bagera kuri 67 ibijyanye n’umuco nyarwanda.
Aba bana bigishwa imbyino nyarwanda, imivugo, amahamba n’amazina y’inka, ibisakuzo, guca imigani n’ibindi kugirango babashe gukura bakunda umuco.
Abagize iri torero rya AERG y’icyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare babihisemo, mu rwego rwo gufasha abana bari mu biruhuko kudasamarira mu bindi birimo ubuzererezi bwatuma biga imico mibi itandukanye.
Umuyobozi w’Itorero Inyamibwa, Hategekimana Albert, avuga ko iki gikorwa gikozwe ku nshuro ya kabiri kizabafasha no gusigasira umuco nyarwanda ugenda utakara buhoro buhoro mu rubyiruko , kubera imico y’ahandi igenda yiganza mu bana bato.
Albert avuga ko kwigisha umwana umuco ari ugutegura ejo hazaza he kuko iyo mwana akuranye umuco, agakurana indangagaciro z’abanyarwanda, bimufasha kuba umuntu wuzuye, bikanamufasha gutungana ndetse no gutunganya ibyo akora byose kuko mu byo bigishwa nabyo birimo.
Sumanyi Keza Kessia umwe mu bana bamaze ukwezi batozwa n’Inyamibwa umuco Nyarwanda yishimira ko yamenye gutandukanya igisabo, inkongoro, imitozo, ndetse n’akamaro ka buri gikoresho.
Ikindi yishimira nuko yamenye kubyina ikinyarwanda , gusakuza, ibintu yakundaga kubona kuri televiziyo akifuza aho azabibyinira, akaba yarakabije inzozi.
Ishimwe Rwigamba Louange Kenny we yishimira cyane kuba yaramenye guhamiriza, no kwivuga, akabona umugara, icumu, amayogi, ndetse akaba atangaza ko nta kindi kitari umuco nyarwanda azongera kubyina.
Ngo nibatangira amashuri, azasaba ku ishuri gushyiraho itorero kugirango akomeze kubyina kuko yabikunze cyane.
Mu rwego rwo gusoza aya masomo, itorero Inyamibwa ryateguye igitaramo kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Ukuboza 2014 kizabera mu nzu y’imikino y’icyahoze ari kaminuza y’u Rwanda i Butare guhera saa moya z’ijoro (19H00), aho ababishaka bazaza kwirebera ku buntu uko aba bana bari gusigasira umuco ngo hato utazacika.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|