Sobanukirwa n’imyitozo ngororangingo ibereye abakuze

Kugira ngo umuntu agire ubuzima bwiza, abahanga mu by’ubuzima, bavuga ko agomba gukora imyitozo ngororangingo ubuzima bwe bwose, mu byiciro byose.

Hari ubwoko bune bw’imyitozo bugomba kwitabwaho burimo imyitozo ifasha umutima n’imyanya y’ubuhumekero gukora neza, ikomeza imikaya, ituma umuntu yoroha (kumva atiremereye) ndetse n’ituma aguma ku biro bijyanye n’uburebure bwe.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) rigira inama abantu bafite hejuru y’imyaka 65 kuzamura, ko bakwiye gukora byibuze urugendo rw’iminota 150 buri cyumweru. Bigakorwa mu buryo buhoraho kandi budahinduka.

Usibye urwo rugendo rw’amaguru, hari n’imikino itandukanye abakuze bari mu kigero cy’imyaka 65 kuzamura bashobora gukora bikabafasha kwita ku buzima bwabo.

Iyo mikino irimo: Guterera imisozi, kwiruka, tenisi, ski, ping pong, badminton, koga (natation) n’iyindi.

Ariko nanone ku bantu badakunda imikino n’imyitozo ngororangingo, bagirwa inama yo gukora mu busitani (jardinage), imirimo isanzwe yo mu rugo cyangwa se gutemberana n’itungo ryo mu rugo akunda (nk’imbwa cyangwa injangwe/ipusi).
Iyi myitozo yose ifasha abakuze kutaguma hamwe ndetse no gufasha ibihaha n’umutima gukora neza.

Gutwara igare nabyo ni ingenzi ku babishoboye. Abahanga mu by’ubuzima, bavuga ko umuntu unyonga igare atwika ibinure biri hagati ya kalori 300 na 500 ku isaha.
Ikindi ni ukwirengagiza gukoresha ibyuma bizamura abantu mu nyubako ndende (ascenceur), umuntu akibanda ku gukoresha uburyo bw’amaguru azamuka anamanuka amadarajya (escaliers).

Abantu bakuze kandi bagirwa inama yo kubyina kuko nabyo biri mu myitozo ngororangingo inafasha mu kuzamura umusemburo w’ibyishimo. Ushobora kubyina injyana zitandukanye zaba iza gakondo cyangwa iz’amahanga biterwa n’izo ukunda, nka zumba, salsa, rock, tango, country, n’izindi.

Imyitozo ngororangingo yose twabonye ifasha mu kugabanya imisemburo itera stress nka adrénaline, noradrénaline na cortisol, bityo bikagabanya ibyago byo kurwara indwara yo kwigunga n’agahinda (depression) ikunze kwibasira abageze mu zabukuru.

Icyitonderwa: Siporo ni ingenzi cyane kandi ni ngombwa mu byiciro byose by’abantu, icyakora hari ubwo biba ngombwa ko umuntu agendera ku nama za muganga.

Urugero nk’umuntu ufite uburwayi bumubuza gukora imyitozo ngororangingo runaka, asabwa gusuzumwa na muganga akaba ariwe umuyobora siporo imubereye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka