MINUBUMWE yatangije ubukangurambaga bwo kwita ku buzima bwo mu mutwe

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda (MINUBUMWE) n’abafatanyabikorwa bayo, batangije ubukangurambaga bwo kwita ku buzima bwo mu mutwe mu Turere twa Ngororero, Burera na Musanze.

Bakoze urugedo rwo gukangurira abaturage kurwanya ihungabana
Bakoze urugedo rwo gukangurira abaturage kurwanya ihungabana

Ni ubukangurambaga bwibanda ku gusobanurira abaturage ubwoko bw’ihungabana n’ibimenyetso byaryo, uko ryakwirindwa n’uko hacika uruhererekane rw’ihungabana mu Banyarwanda.

Umutesi Grace utuye mu Murenge wa Gatumba avuga ko yahawe amahugurwa ku kurwanya ihungabana rikunze kwibasira abatuye umuryango, aho agaragaza ko bimwe mu bitera ihungabana harimo ibihombo ku mishinga ibyara inyungu, kubura abagize umuryango wawe, no kumva amakuru yabaye ku bandi cyangwa wabonye ntushobore kugira ubushobozi bwo kubyakira.

Avuga ko bimwe abona bitera ihungabana mu miryango aho atuye, ari ikibazo cy’amakimbirane mu miryango, kuko nk’abana bata imiryango yabo bakajya mu biyobyabwenge n’ubuzererezi bitewe no kuba nta mutekano bafite iwabo.

Agira ati “Abana bata ingo kuko babona iwabo batumvikana, naho abagabo bakicana n’abagore babo kuko bananiwe kugira ibyo bumvikanaho, akaba asanga imbaraga zishyizwe mu kurwanya amakimbirane mu miryango, byaba igisubizo ku kurwanya ihungabana ry’abana”.

Uwimana Célestin wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, na we yahawe amahugurwa ku kurwanya ihungabana, aho yigishijwe uburyo bwo kubana n’abo yahemukiye kugira ngo abashe kubana n’abo yakoreye icyaha.

Abamotari bakorera mu Murenge wa Gatumba na bo bitabiriye ubukangurambaga
Abamotari bakorera mu Murenge wa Gatumba na bo bitabiriye ubukangurambaga

Avuga ko ihungabana yari afite agifungurwa ryagiye rishira gahoro gahoro, kuko iyo yahuraga n’uwo yahemukiye yumvaga afite ubwoba bw’uko uwo yahemukiye azihorera, dore ko wasangaga n’imbaraga zo gukora ntazo afite.

Agira ati “Naje gukira ihungabana binyuze mu guhura n’abo nahemukiye tugasangira tukabwirana neza, umwe akajya agenderera undi ni uko byagiye biza, naho ubundi ntaha nari nzi ko ntazabana na bo bazihorera, ariko twasanze abo twakoreye ibyaha biteguye kutwakira”.

Ahamya ko abakoze Jenoside n’abo bayikoreye babanye neza nta rwikekwe, dore ko bagenderana n’imiryango yabo n’abana bakabana neza, akaba asaba abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kurushaho kwirinda ibyatuma abakorewe Jenoside bahungabana kandi baratanze imbabazi.

Umuhuzabikorwa w’umushinga ushinzwe kubaka amahoro, isanamitima n’Ubwiyunge (PHARP), Julienne Mukansanga, avuga ko kugira ngo Abanyarwanda bagire ubudaheranwa bisaba kuba bafite amahoro muri bo, bigatuma ibikomere bafite bikira.

Mukansanga avuga ko kugira ubwubahane mu muryango ari umuti wo kurwanya amakimbirane no kwirinda ibyangiza ubuzima bwo mu mutwe
Mukansanga avuga ko kugira ubwubahane mu muryango ari umuti wo kurwanya amakimbirane no kwirinda ibyangiza ubuzima bwo mu mutwe

Avuga ko mu mushinga wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda (MINUBUMWE), basanze mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Gatumba harabereye Jenoside ndengakamere, bigateza ibikomere bikomeye bituma bakenera kwitabwaho kurusha abandi.

Ibyo byatumye bahugura abahoze mu ngabo, urubyiruko, abakoze Jenoside n’abayikorewe kugira ngo basobanukirwe n’ibikomere bafite, barusheho kwegerana no gusangira amakuru, ndetse bahugurwe ku isananamitima no ku kubaka amahoro kugira ngo barwanye urwikekwe, bityo bakore biteze imbere.

Agira ati “Abanyarwanda bakwiye kumenya ko ihungabana rihari, kandi barifite. Turifuza ko Abanyarwanda barushaho kugira imiryango izira amakimbirane kuko abana nibabona urukundo mu muryango, ubwubahane n’ubufatanye mu miryango, bizatuma abana bagira indangagaciro kandi bazikurane”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mukunduhirwe Benjamine, avuga ko kwita ku buzima bwo mu mutwe birimo kurwanya ibiyobyabwenge no kubaka umuryango utekanye.

Mukunduhirwe Benjamine avuga ko umuryango utekanye ufasha kurinda ubuzima bwo mu mutwe
Mukunduhirwe Benjamine avuga ko umuryango utekanye ufasha kurinda ubuzima bwo mu mutwe

Avuga ko bimwe mu bibangamiye ubuzima bwo mu mutwe harimo ihungabana ry’abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi, kwishora mu biyobyabwenge bityo ko hakenewe guhagarika urwo ruhererekane rw’ingaruka z’ubuzima bwo mu mutwe.

Agira ati, “Umuti wo kurwanya ihungabana ni ukumenya ko urifite akwiye kurigaragaza kuko iyo rihari ukariceceka, bituma rikura agaheranwa n’agahinda bikaba byamuviramo ikibazo gikomeye kirimo no kwiyahura”.

Avuga ko ku bigo nderabuzima hashyizwe abakozi bashinzwe kurwanya ihungabana, ku buryo abantu bitabiriye kugana abajyanama mu buzima bwo mu mutwe, byarushaho gutanga umuti ukenewe.

Bamwe mu bayobozi bitabiriye ubukungurambaga ku buzima bwo mu mutwe
Bamwe mu bayobozi bitabiriye ubukungurambaga ku buzima bwo mu mutwe
Ubukangurambaga bwitabiriwe n'abantu bari mu ngeri zitandukanye
Ubukangurambaga bwitabiriwe n’abantu bari mu ngeri zitandukanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka