Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ibyiza byo gukora Siporo ku mugore utwite

Minisiteri y’ubuzima irakangurira ababyeyi batwite gukora imyitozo ngororamubiri kuko bibafasha kugira ubuzima bwiza haba ku mubyeyi ndetse no ku mwana atwite.

abagore batwite baragirwa inama yo gukora sport
abagore batwite baragirwa inama yo gukora sport

Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije kuri Twitter yashishikarije ababyeyi batwitwe kwitabira gukora Siporo kuko gukora imyitozo ngororamubiri ku mubyeyi bigira ingaruka nziza zirimo gufasha umwana uri mu nda n’umubyeri kugira ubuzima bwiza.

Umubyeyi utwite iyo akoze siporo bimurinda kurwara Diyabete, umuvuduko ukabije w’amaraso, no kubyara abazwe, Kugabanya umubyibuho ukabije, kugabanya kubabara umugongo no kumurinda kurwara ‘constipation’.

Gukora Siporo ku mugore utwite biha imbaraga umutima ukeneye bigafasha n’imitsi y’amaraso gukora neza ndetse bikagabanya guhangayika n’agahinda gakabije.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko umugore utwite akwiye kwitabira ibikorwa byo gukora iyo siporo yabanje kubiganira na muganga we umukurikirana kugira ngo amugire inama n’igihe agomba gukoramo Siporo akurikije amezi y’inda uko angana.

Dr Uwiragiye Norbert inzobere mu kuvura indwara z’abagore (Gynécologue) avuga ko umugore utwite ashobora gukora imyitozo yo koga igihe inda ye ifite amezi atageze kuri 6, ashobora kugenda n’amaguru kuva inda ari nto ndetse inabaye nkuru kugeza abyaye gusa agasabwa gukora siporo yoroheje idasaba imbaraga.

Ati “ Mubyo umugore utwite , ntabwo yemeewe na rimwe gukora abdomino (sit-ups), cyangwa siporo yose akora agaramye ngo azamure amaguru kuko byamutera ibibazo byo kuba yamererwa nabi bikanahungabanya umwana”.

Ikindi umugore utwite yirinda ni ugutangirana siporo imbaraga nk’umuntu ubimenyereye, ahubwo ko ayikora gake akurikije uko wiyumva. Akwiriye kandi kwirinda gukora siporo yo gukina umupira Football, Netball, Rugby cyangwa Boxing.

Umugore utwite asabwa gukora siporo zitamuvuna
Umugore utwite asabwa gukora siporo zitamuvuna

Umutoza w’imikino ngororamubiri (coach) kuri Spot View mu mujyi wa Kigali Darius Tuyisingize avuga ko zimwe muri Siporo bakoresha abagore batwite harimo kwinanura umubiri we akoresheje amaboko cyangwa amaguru (Streching) imyitozo ngororamubiri imufasha gutuma amaraso atembera neza mu mubiri no kongera n’ingano y’umwuka umuntu yakira (Aerobics) akaba yakora n’imyitozo ya Yoga imufasha kurambura imikaya y’amatako n’amaguru no gukora Siporo ya ‘Meditation’ imufasha gusohora umwuka anawinjiza, ngo biba na byiza nk’iyo umugore utwite akora siporo yo kuzamuka ingazi (escaliers).

Ati “ Mubo dutoza kandi dukoresha imyitozo ngororamubiri harimo n’abagore batwite ariko icyo twitwararika ni ukumurinda gukora siporo yabangamira nyababyeyi inamusaba gukoresha imbaraga nyinshi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese Abanyafurika tujyatwibanza impamvu twisuzugura ?
Ni kuki iyo tuvuga ibitureba nko kwamamaza ibyo dukora, dushyiraho amafoto y’Abazungu ?=menque d’estime de soi,
Nyamara turi BEZA (Black is Beauty)

MUGABO yanditse ku itariki ya: 21-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka