Kwibana no kubaho mu bwigunge bishobora kubyara urupfu

Umuntu wese aho ari hose ashobora kugerwaho n’ikibazo cyo kuba wenyine, kwigunga cyangwa se gutabwa n’abakamubaye hafi.

Mu byiciro byose by’imyaka no mu turere twose tw’isi, kwigunga no kwibana bigira ingaruka zikomeye cyane ku buzima bwa muntu mu buryo busanzwe ndetse n’ubwo mu mutwe, hamwe no ku mibereho myiza ye n’iy’abandi muri rusange.

Imibare itangazwa n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO/OMS), igaragaza ko mu bantu bakuru, umuntu 1 muri 4, agerwaho n’ubwigunge buturuka ku kuba wenyine.

Ni mu gihe mu ngimbi n’abangavu, ababarirwa hagati ya 5 na 15%, bahura n’ikibazo cy’ubwigunge no gutabwa.

OMS ikomeza ivuga ko kwibana, gutabwa, cyangwa kwigunga, bifitanye isano n’indwara y’agahinda gasaze, kwiheba no kwigunga, kwiyahura, kugira indwara yo guturika kw’imitsi y’ubwonko (strock) ndetse no kwibasirwa n’indwara z’umutima.

Ibi Ntabwo byangiza umuntu ubwe wenyine, ahubwo byangiza n’abamwegereye baba abo mu muryango we, n’abandi ba hafi muri sosiyete.

Ubushakashatsi bwagarageje ko iterambere rya muntu, imibereho myiza no kugira ubuzima bwiza, bigendana n’uburyo we abana n’abandi haba mu muryango, mu baturanyi, mu kazi ku ishuri n’ahandi.

Abantu bibana cyangwa babaho mu bwigunge baba bafite ibyago byinshi byo gupfa imburagihe

Ubuyobozi bw’abaganga bandika inkuru z’ubuzima kuri Livi.fr, batanga inama z’ingenzi zafasha mu kurwanya kuba wenyine cyangwa kubaho mu bwigunge:

Kwihatira guhindura imiterere yawe (N’ubwo hari ubwo kujya mu bandi bibanza kugtera ubwoba mu bihe bya mbere, ariko ni imwe mu ntamwe zo gukira

Kugira ibiguhuza n’abantu mudahuje imyaka, batari urungano rwawe gusa. Guhura no kuganira n’abo uruta cyangwa abakuruta bigufasha kumva utari wenyine

Kugerageza kuvuga ndetse no kumva abanda: Kumva undi muntu, ukamutega amatwi ndetse ukaba wanamubaza ibibazo bituma ikiganiro kitaba umujyo umwe. Bituma ubasha kubona ibintu ukundi, ukumva ukanamenya.

Kwitabira ibikorwa rusange: Niba ubona ufite umwanya ariko udafite icyo uwukoresha, ni byiza gushaka ibigufasha guhuga, kandi biguhuza n’abandi (Kujya kureba films, theatre, sport rusange, n’ibindi)

Gukora ibikorwa by’ubukorerabushakeKu

Kugerageza kubwira abakuri hafi ko wumva uri mu bwigunge, kuko iyo ubicecetse birakura bikavamo ubwigunge n’agahinda gasaze.

Mu gihe wumva bikabije, wegera abaganga bashinzwe kuvura indwara zo mu mutwe. N’ubwo kuba wenyine cyangwa kuba mu bwigunge Atari indwara, ariko iyo bitinze, bibyara indwara zibasira ubuzima bwo mu mutwe nk’agahinda gasaze (depression).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka