Kuribwa umutwe ni igisobanuro cy’ikitagenda neza mu mubiri

Hari abantu usanga bakunze gutaka ububabare bw’umutwe kenshi, ndetse bamwe bukaba uburibwe buhoraho byarabaye ibisanzwe kuri bo. Ubwo bubabare bakabugendana, bakabukorana mbese barabwakiriye.

Ubwo bubabare bubaho kuva ku nshuro 1 mu cyumweru kuzamura, bushobora kuba ari ikimenyetso cy’ikindi kibazo mu mubiri, ni byiza kudakomeza kwivura magendu ahubwo ukagana kwa muganga. By’umwihariko mu gihe ubona bimwe muri ibi bimenyetso wibisuzugura, gerageza kwisuzumisha kwa muganga.

1. Iyo kuribwa umutwe bigenda byongera ubukana
2. Iyo kuribwa umutwe biherekejwe no kugira umuriro
3. Iyo uburibwe ubwumvira mu gice cy’imbere n’inyuma y’amaso
4. Uburibwe bw’umutwe buturuka mu misaya
5. Kuribwa cyane mu kanya gato ugasa n’uworohewe, mu kandi kanya ukaribwa bigasimburana bityo bityo.

Ubu buribwe buteye butya ndetse rimwe na rimwe ukaba wagira ngo ni nk’ikintu bagukubise, ukwiye kubwitondera cyane, kuko bushobora guterwa no kuvira mu bwonko, cyangwa ikindi kibazo mu bice bibugize.

Mu gihe wumva umutwe ukurya muri ubu buryo, uba ukwiye guhita wihutira kugana kwa muganga.

6. Mu gihe abantu bari ahantu hamwe bose bakumva bamenetse umutwe: Iki gishobora kuba ikimenyetso cy’uko aho muri hari umwuka uhumanye (carbon dioxid/ gaz carbonique).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka