Impamvu zituma abagore baramba kurusha abagabo

Dr Anicet Nzabonimpa akaba inzobere mu bijyanye n’imyororokere avuga ko imiterere y’umubiri w’umugore ndetse n’iy’umugabo ari bimwe mu mpamvu zituma abagore baramba kuruta abagabo.

Umuryango wishimye
Umuryango wishimye

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today Dr Nzabonimpa yavuze ko ibintu bituma abagore baramba kurusha abagabo harimo imiterere y’imbere mu mubiri we ndetse n’ibituruka hanze y’umubiri wabo bijyanye n’uko yitwara mu mibereho ye ya buri munsi.

Ati “ Imisemburo y’abagore irabarengera kuko ijyana n’amarangamutima yabo aho usanga ajyana n’umutuzo, gutekana, kwihangana bigatuma mu buzima bwabo batagira ikintu cy’ihungabana cyane nk’abagabo, ugasanga n’uburyo bitwara mu kibazo nibo bagerageza kubaho batekanye kurusha abagabo, ibyo bikabongerera amahirwe yo kubaho igihe kirekire kubera ko umubiri wabo n’ubwonko bwabo ndetse n’amaragamutima buba bukora neza cyane bugatanga amakuru ku mubiri bigatuma ukora neza bigatera umugore kuramba.

Ikindi gifasha abagore kuramba babifashwamo n’imiterere y’umubiri wabo birimo kujya mu mihango buri kwezi bikamurinda kuba yarwara indwara zatuma yapfa hakiri kare.

Ati “ Kujya mu mihango ku bagore ni ikimenyetso cyiza kuko biri mu bimufasha gusukura umubiri we ndetse hari indwara navuga zitamufata kandi zikunze kuzahaza abagabo, zirimo nk’indwara y’imitsi, ariko ni gake wasanga umugore yarwaye iriya ndwara”.

Ikindi gishobora gutuma abagore baramba ni ukubaho badahangayitse cyane nk’abagabo biturutse ku muco w’igihugu runaka kuko ubundi mu bihugu byinshi bya Afurika bikiri mu nzira y’Amajyambere usanga abagore aribo babaho batekanye naho abagabo bagahora mu mihihibikano yo gushaka imibereho.

Ikindi gituma abagore baramba n’imirimo itabasaba imbaraga kimwe n’abagabo kuko akenshi usanga akora ibintu bitamusaba gukoresha imbaraga z’umubiri cyane.

Kubijyanye n’imibereho usanga abagore babaho birinda ibintu byabica vuba kuruta abagabo. Dr Nzabonimpa avuga ko akenshi usanga abagore badakunze kunywa inzoga zangiza umubiri ugereranyije n’abagabo ndetse ugasanga umubare munini w’abagore utishora mu biyobyabwenge bikabarinda kuba bagira ibibazo by’uburwayi bw’umutima n’izindi ngingo z’umubiri.

Ati “ Umutima burya iyo uwurinze imihangayiko ndetse ukarinda umubiri wawe gukora cyane byose bifasha umuntu kudasaza vuba akaba yamara n’imyaka 100”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka