Guhoza umwana ku nkeke bigira ingaruka mu myigire ye: Dore bimwe mu bimenyetso agaragaza

Hari igihe abana bahura n’ihohotera cyangwa se bagahozwa ku nkenke na bagenzi babo cyangwa se n’abarezi, bikabagiraho ingaruka haba mu myigire yabo, mu buzima bwo mu mutwe, mu mibanire n’abandi n’ibindi.

Ikibabaje n’uko hari ighe umwana abikorerwa ku ishuri, yagera mu muryango (mu rugo), akagaragaza impinduka zidasanzwe mu myitwarire ye, aho kumufasha nabo bakamusonga.

Catherine Verdier, Umuhanga mu mitekerereze ya muntu, akaba n’umuganga w’indwara zo mu mutwe avuga ko ubundi buri mpinduka yose ihutiyeho mu myitwarire y’umwana ikwiye kwibazwaho.

Bimwe mu bikorwa byo guhozwa ku nkeke ku ishuri harimo, gutukwa na bagenzi be, kumumwaza (kumushwaza), kumukoza isoni mu bandi, kumukubita, kumuha akato, n’ibindi.

Ese ni ibihe bimenyetso umwana uhohoterwa ku ishuri agaragaza?

1. Kwigunga no kuba wenyine:

Ikimenyetso cya mbere kigaragaza ko umwana ahohoterwa ku ishuri cyangwa se ahozwa ku nkeke, ni uguceceka cyane, kwigunga ndetse no kumva yaba wenyine

2. Kwanga kwandika ibyo bize (notes):

Umwana uhohoterwa na bagenzi be atangira kumva ntacyo yakora na kimwe harimo kutita ku bikoresho bye by’ishuri ndetse no kumva adashaka kwandika notes.

3. Kumva aguwe nabi:

Uyu mwana kandi akunze kurangw no kumva mu mubiri we hari ibtagenda neza biturutse kuri wa muhangayiko aterwa no guhozwa ku nkeke na bagenzi be cyangwa abarezi ku ishuri. Agaragaza ibimenyetso birimo nko kuribwa mu nda, kubabara umutwe, kugira isesemi n’ibindi, bityo agahitamo kumva atajya ku ishuri.

4. Kubura ibitotsi

Umwana uhozwa ku nkeke ku ishuri, agaragaza ikindi kimenyetso gikomeye cyo kubura ibitotsi no kugabanuka k’ubushake bwo kurya, ndetse akagaragara nk’udakifite amarangamutima.

5. Kugabanuka kw’amanota:

Ibi byose birangira bimugizeho ingaruka zo kugabanuka kw’amanota kuko aba atacyiga neza nk’ibisanzwe.

Ese umwana uhohoterwa ku ishuri yafashwa ate gusohoka muri iki kibazo?

Kugira ngo umwana afashwe gusohoka muri iki kibazo ababyeyi basabwa kumuganiriza byimbitse, batamushyiraho iterabwoba, ku bufatanye n’abarezi bo ku ishuri.

Ikindi ni ukumwereka ko wowe mubyeyi uhari ku bwe kandi ko umwumva ndetse witeguye kumuba hafi muri byose.

Ikindi kandi ni byiza ko umubyeyi ufite umwana wahuye n’iki kibazo asaba kugirana ibiganiro hamwe n’abandi babyeyi bagenzi be barera hamwe, ndetse n’ubuyobozi bw’ishuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka