Dore uburyo bwiza bwo kuryamisha umwana w’uruhinja

Mu mezi ya mbere nyuma y’uko umwana avutse ( kuva avutse kugeza ku mezi atatu), amara amasaha menshi y’umunsi asinziriye, aho ashobora gusinzira amasaha agera kuri 18 ku munsi, kuko ngo ashobora gusinzira amasaha 3-4 icyarimwe nk’uko bivugwa n’inzobere mu bijyanye n’ubuzima n’imibereho by’abana batoya.

Ku rubuga ‘www.allobebe.fr’ basobanura ko kubera ko mu mezi ya mbere umwana akivuka amara amasaha menshi ku munsi asinziriye, ari byiza ko umubyeyi cyangwa se umurera yamenya uburyo bwiza bwo kumuryamisha, bimurinda kuba ibyago byo kuba yaryama nabi, akananirwa guhumeka, bikaba byanamuviramo gupfa bitunguranye.

Ku babyeyi bibaza uburyo bwiza bwo kuryamishamo umwana ‘position’ mu mezi abanza atatu abanza, kugira ngo asinzire neza kandi ashobore gukomeza guhumeka neza, abaganga b’abana bavuga ko uburyo bwiza ari ukumuryamisha agaramye.

Uko kumuryamisha agaramye, ngo bimurinda ibyago byo kugira umutwe w’inyuma wakwirema nabi (malformation à l’arrière de la tête), ikindi, mu gihe umwana ari maso, umubyeyi akwiye kumuryamisha yubitse inda.

Mu gihe umwana aryamye agaramye asinziriye nijoro, umubyeyi asabwa kwibuka kujya amuhindukiza umutwe, ahinduranya i buryo n’i bumoso, kugira ngo umutwe w’inyuma utazamera nk’aho ushashe cyane ku gice c’inyuma.

Kuryamisha umwana agaramye mu gihe asinziriye, ni buryo bwiza butuma ahumeka neza, keretse iyo muganga yabibujije, bitewe n’ikibazo umwana yaba afite.

Kuryamisha umwana agaramye mu gihe asinziriye kandi, bimugabangiriza ibyago byo gupfa bitunguranye mu gihe asinziriye (de mort subite du nourrisson). Iyo umwana asinziriye akaryamishwa agaramye, ntabwo yihindukiza, icyo gihe ngo bimurinda kuba yakwipfuka, n’ibindi.

Iyo umwana ageze ku gihe cyo kumenya kwihindukiza ubwe, icyo gihe ngo ntibiba bikiri ngombwa kumuryamisha agaramye, ahubwo ikiba kiri ngombwa ni ukumuryamisha ku buriri bukwiye butatuma ahanuka mu gihe yihindukiza.

Abaryamisha abana mu dutanda tugenewe abana (berceaux), ngo bakwiye kutubaryamishamo mu mezi atatu gusa kuva bavutse, ubundi bakabaryamisha ku bitanda bifite imbaho ku mpande zituma batahanuka.

Umwana ntakwiye kuryamishwa ku musego, kandi na matora aryama igomba kuba ari matora ikomeye ihura neza n’igitanda.

Umwana uri maso, we ngo akwiye kuryamishwa yubitse inda kuko ngo bimufasha gukomera ingingo, harimo ijosi gukomera amaboko,amaguru n’umugongo kugira ngo azashobore kwicara, gukambakamba, no kugenda, mu gihe agejeje igihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka