Dore inama zagufasha kwirinda uburwayi bwo mu mutwe

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iherutse gutangaza zimwe mu nama zafasha abantu kwirinda uburwayi bwo mu mutwe n’uburyo umuntu yakwita ku muntu wahuye n’icyo kibazo.

Akenshi uburwayi bwo mu mutwe buterwa n’uruhurirane rw’ibibazo umuntu yagiye ahura na byo noneho bikaza kumurenga bigahinduka uburwayi kuko aba atakibasha kubyakira.

Inama zitangwa na Minisiteri y’Ubuzima zivuga ko igihe umuntu yahuye n’ibibazo ari byiza kuba yabiganiraho n’abandi, ndetse yabona umuntu yizeye umutega amatwi akabimubwira bikabasha kumusohokamo, bityo akumva aruhutse ndetse uwo baganiriye ashobora kumubera umujyanama ubimufashamo.

Uko umuntu avuga ibibazo bye ndetse n’uko yanahuye na byo, bimufasha kutibikamo agahinda bigatuma yoroherwa ndetse ntibimugeze ku rwego rwo kuba byamuviramo uburwayi.

Gusenga na byo biri mu bintu bifasha umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe cyane cyane iyo ataragera ku rwego rwo gufata imiti.

Dr Darius Gishoma avuga ko ibibazo byo mu mutwe mu Rwanda bifite ibibitera byinshi, ariko umwihariko ukaba ari ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Iby’ibanze biza imbere bituruka ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi aho dukomeza kuzibona kugeza uyu munsi tukazibona no ku bana bavuka batari bahari. Indi mpamvu ya kabiri ikunda kugaragara ni ijyanye n’amakimbirane mu muryango. Ibyo byose iyo biteranye bituma hari abantu ubuzima bwabo bwo mu mutwe butamera neza”.

Dr Gishoma avuga ko ubushakashatsi buheruka gukorwa na Minisiteri y’ubuzima mu mwaka wa 2018 bwerekanye ko umuntu umwe muri batanu (ni ukuvuga 20%) afite ibimenyetso bigaragaza ko atameze neza, bivuga ko akeneye ubufasha.

Ubwo bushakshatsi bwerekanye ko abagore ari bo bafite imibare iri hejuru ugereranyije n’abagabo kuko abagabo bafite ibibazo byo mu mutwe ari 16% naho abagore bakaba 23%.

Dr Gishoma avuga ko nubwo abagore ari bo bibasirwa cyane n’uburwayi bwo mu mutwe kuruta abagabo ariko abagabo na bo bagaragaza umubare munini w’abakoresha ibiyobyabwenge n’inzoga.

Gutotezwa, guhemukirwa, guhozwa ku nkeke, kubuzwa amahoro n’amahwemo, kwamburwa agaciro n’ubumuntu ndetse no kutitabwaho na byo biri mu bitera umuntu ihungabana rishobora kumukururira uburwayi bwo mu mutwe.

Uwase Clarisse, Umujyanama mu by’ihungabana ku kigo nderabuzima cya Kinyinya, avuga ko ibimenyesto biranga umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe bigaragara mu buryo butandukanye kuko harimo abasakuza, abigunga, abiheba, n’uza afite ibikomere bituruka ku kuba yituye hasi kubera uburwayi bakunze kwita igicuri.

Uwase avuga ko uburwayi bwo mu mutwe buvurwa bugakira kuko iyo umurwayi yivuje kare akitabwaho uko bikwiye ndetse agafata imiti neza ku gihe yongera kumererwa neza.

Ku muntu wagaragaje ibimenyetso bidasanzwe mu mibereho ye ndetse bitajyanye n’uko yari asanzwe yitwara ni byzia ko yagana abajyanama mu by’ihungabana, kugira ngo afashwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka