Dore ibyiza by’ikimera cya Vanilla gikunze gukoreshwa nk’ikirungo

Ikimera cya Vanille cyangwa se Vanilla gikunze gukoreshwa nk’ikirungo gihumura cyane, ariko kandi kikaba kinagira ibyiza bitandukanye ku buzima bw’abantu bagikoresha.

Ku rubuga ‘ileauxepices.com’, basobanura ibyiza bitandukanye bya vanilla ku buzima, uko yakoreshwa kugira ngo itange umusaruro itegerejweho.

Vanille igira akamaro gakomeye mu gutuma igogora rigenda neza ndetse gutuma inzira y’igogora muri rusange ikora neza. Vanille kandi yongera ikorwa ry’indurwe ikorwa n’umwijima, bigafasha mu igogora.

Vanille kandi izwiho kuba yongera akanyamuneza, gutuma umuntu yumva aguwe neza, ikarwanya umujagararo ‘stress’, kuri urwo rwego, igira umumaro nk’uwa chokolat.

Vanille ikunze gufatwa mu isura ya ‘chocolat’, ariko yo ikaba ikimera kiruhura kandi kigatuma umubiri wumva uruhutse, iyo ngo akaba ari imwe mu mpamvu vanilla ari ikirungo gikunze guhabwa abantu bagira ikibazo cyo kubura ibitotsi.

Vanille yongera imikorere myiza y’imitsi, ikarinda umubiri w’umuntu n’ubwonko kunanirwa. Vanille kandi ifasha mu gukomeza imikaya.

Vanilla irinda utunyangingo duto tw’umubiri w’umuntu gusaza imburagihe, ndetse ikarinda n’indwara ziterwa n’uko gusaza kwatwo imburagihe.

Vanille yigiramo ibyitwa za ‘antioxydants’, zigatuma igira akamaro gakomeye mu kwita ku ruhu,umusatsi ndetse n’inzara, ibyo bikaba ari byo bituma vanilla ikoreshwa mu nganda zimwe na zimwe zikora amavuta n’amasabune by’ubwiza.

Vanille kandi ni ikimera cyifitemo isukari y’umwimerere, ku buryo ifasha mu kugabanya ikoreshwa ry’isukari yo mu nganda, kandi nubundi amafunguro cyangwa ibinyobwa vanilla yakoreshejwemo bikagira icyanga cyihariye.

Vanille yafasha abantu bifuza gutakaza ibiro, kuko ishobora gukoreshwa mu mwanya isukari isanzwe yo mu nganda, kuko isukari yo mu nganda igira uruhare mu kongera ibiro.

Vanille ikoreshwa mu kuvura ahantu umuntu yaba yarumwe n’agakoko, cyangwa se ku ruhu aharwaye, harmo ahafuruse n’ibindi.

Vanille kandi ifasha ubwonko kugira ubuzima bwiza no gukora neza, ikanafasha mu korohereza abantu bagira ububabare buhoraho buturutse ku ndwara zidakira. Vanilla kandi ifasha koroshya uburibwe bwo mu nda.

Ku rubuga ‘Healthline.com, bavuga ko kimwe mu by’ingenzi bigize vanilla kitwa ‘vanillin’, gikora nka ‘antioxidant’, kigakora nka ‘anti-inflammatory’ igabanya ububyimbe cyangwa se kubyimbirwa, kikarinda kanseri zimwe na zimwe ndetse kikarinda imitsi kwangirika. Gusa kuri urwo rubuga bongeyeho ko ubushakashatsi ku byiza bya vanilla ku buzima bw’abantu, bugikomeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka