Akamaro k’umutobe w’imboga mu gusukura umwijima

Umwijima ni rumwe mu ngingo z’ibanze z’umubiri w’umuntu, rukaba urw’ingenzi mu rwungano ngogozi, ndetse amakuru dukesha Wikipedia avuga ko ukora imirimo 300 mu mikorere y’umubiri.

Umwijima kandi ni yo nyama nini kuruta izindi zo mu nda, kuko ufite santimetero 28 z’ubugari, santimetero 16 z’uburebure n’umubyimba wa santimetero 8. Umwijima ubwawo upima ikiro 1 n’igice (1.5kg), hakiyongeraho garama 800 z’amaraso (800 g) aba awurimo.

Ubusanzwe umwijima ni urugingo rwigenga, rukabasha no kwigenzura rwikorera isuku ubwarwo, ariko hari igihe intungamubiri z’ibyo umuntu afata ziba umurengera, bikananiza umwijima ndetse bikawangiza bigatuma habaho imikorere mibi y’umubiri muri rusange.

Bityo ni ngombwa ko umuntu afungura ibifasha umwijima gusohora imyanda, bityo iby’ingenzi mu binyobwa bifasha gusukura umwijima ni ibi:

- Amazi: Amazi aza ku mwanya wa mbere mu bifasha gusukura umwijima ndetse n’impyiko. Kunywa amazi ahagije bivuze, kunywa byibuze litiro 2 cyangwa ibirahuri 8 by’amazi buri munsi, bikagufasha gusohora imyanda mu mubiri, bityo bikurinde ko umwijima wakwangirika.

 The vert/ Green tea: Icyayi cy’icyatsi cyangwa thé vert igira uruhare runini mu gusukura umwijima, kubera ko ikungahaye ku binyabutabire bizwi nka catechins, bifasha mu gusukura no gusohora imyanda mu mubiri, bityo igafasha umwijima gukora neza no kwirinda uburozi.

- Umutobe w’indimu: Umutobe w’indimu ubonekamo aside izwi nka citric ifasha umwijima gukora igikoma cya bile, gifasha gusohora imyanda mu mubiri.
Ni byiza gufata amazi y’akazuyazi arimo indimu buri gitondo.

- Tangawizi: Tangawizi ni ingenzi cyane mu gusukura umwijima. Ishobora gukoreshwa mu buryo busanzwe, aho yatekwa mu mazi ikanyobwa nk’icyayi, cyangwa se igakorwamo ifu ishyirwa ku mafunguro. Bibaye tangawizi wayitekana n’ibisate by’indimu nyuma ugashyiramo ubuki kugira ngo birusheho kugira akamaro.

- Apple cider vinegar/ Vinaigre de Cidre: Apple cider vinegar ivanze n’amazi y’akazuyazi ukabinywa buri munsi bishobora kugufasha kurinda umwijima wawe uburozi butandukanye.

- Umutobe w’amacunga: Umutobe w’amacunga urinda umwijima gutwikirwa no kuzuramo ibinure, ukarinda amavuta mabi ashobora kujya ku mwijima, ukagabanya cholesterol mbi ndetse ugafasha kongera imikorere myiza y’umusemburo wa insulin. Ufasha kandi kuringaniza igipimo cy’isukari mu maraso.

- Umutobe ukorwa mu mboga: Hari imboga zitandukanye zikize ku myunyungugu, vitamin zitandukanye n’izindi ntungamubiri z’ingenzi na fibres zifasha mu gusukura umubiri.
. Umutobe w’inyanya, ni isoko nziza ya lycopene, ifasha mu gusohora uburozi mu mubiri no kugabanya ibyago byo kurwara kanseri cyane cyane iya prostate n’indwara z’umutima.

. Umutobe wa Karoti, concombre (cucumber), beterave (beetroot), epinari n’izindi mboga ushobora gukoramo imitobe ni zimwe mu zigirira akamaro umwijima, kuko zifasha mu gusohora imyanda.

Mu bindi bifasha mu gusukura umwijima harimo umutobe w’ishu ritukura, umutobe wa aritishoke, igitunguru, radi, pome, umutobe w’imizabibu, imitini n’amapera.

Ibindi byo kwitaho mu kubungabunga ubuzima bw’umwijima ni ukumenya ko ukenera kuruhuka, kurya umunyu uringaniye, amavuta aringaniye, intungamubiri ziri ku rugero rukwiriye ikindi kandi ibinyampeke byuzuye (ni ukuvuga ibitatunganyirijwe mu nganda) n’imboga bikitabwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka