Uganda: Umubyeyi w’imyaka 70 yabyaye impanga

Muri Uganda, umubyeyi w’imyaka 70 y’amavuko, yabyaye abana babiri b’impanga nyuma yo gukorerwa ubuvuzi buzwi nka ‘IVF treatment’ bujyana no kubanza guhuriza intanga muri Laboratwari nyuma, urusoro rugashyirwa mu nda y’umubyeyi kugira ngo rukuriremo kugeza abyaye.

Yabyaye ku myaka 70
Yabyaye ku myaka 70

Uwo mubyeyi witwa Namukwaya Safina, abaye umwe mu babyeyi babyaye bakuze cyane muri Afurika,nk’uko byemezwa n’Ibitaro bya ‘Women’s Hospital International and Fertility Centre Uganda’ byamukurikiranye mu rugendo rwo gutwita no kubyara, bimuha ubuvuzi bukenewe.

Namukwaya Safina, yabyaye abana babiri b’impanga, abyara abazwe, abaganga bakaba bemeza ko abana be bombi bameze neza.

Ibyo bitaro byamukurikiranye byavuze ko, “ Iyi nkuru itavuze ubuvuzi bwageze ku ntego yabwo gusa, ahubwo ijyana n’imbaraga n’ubudaheranwa bwa muntu”.

Aganira n’itangazamakuru ry’aho muri Uganda, Namukwaya yavuze ko iyo ari inshuro ya kabiri abyaye mu myaka itatu, kuko hari n’undi mwana w’umukobwa yabyaye mu 2020 witwa Sarah.

Uwo mubyeyi yavuze ko yahuye n’ibibazo ndetse n’ingorane mu gihe yari atwite, harimo no kuba Se w’abo bana be yaramutaye atwite.

Namukwaya yagize ati, " Abagabo ntibakunda kumva ko ugiye kubyara abana barenze umwe. Na nyuma yo kujya mu bitaro, umugabo wanjye ntiyigeze aza”.

Uwo mubyeyi yavuze ko yagize ibibazo byo kugira inda zikivanamo mu myaka yashize, kugeza ubwo yaje gupfusha umugabo we mu myaka ya 1990.Kuva ubwo, ngo yahuye n’akato n’abamuvuga nabi kubera ko atagira umwana.

Akimara kubyara umwana we wa mbere mu 2020, Namukwaya yagize ati, " Abantu benshi baramvugaga, bakanambwira amagambo mabi kubera ko ntabyaye, nyuma niyemeza kubiharira Imana ishobora byose, none dore isubije amasengesho yanjye”.

Namukwaya yiyongereye ku rutonde rw’ababyeyi bibarutse bari mu myaka y’izabukuru. Mu 2019, Erramatti Mangayamma, wo mu Buhinde, nawe yabyaye impanga z’abana babiri binyuze mu buvuzi bwa ‘IVF treatment’ afite imyaka 74 y’amavuko, bituma ari we ugira agahigo ko ku rwego rw’Isi kuba ari we mubyeyi ubyaye akuze kurusha abandi.

Mu gihe abaganga bavuga ko abagore bageze mu gihe cyo kuba batagifite ubushobozi bwo kubyara mu buryo busanzwe (menopause), badashobora gusama inda, ubuvuzi bwa ‘IVF treatment’ buba bugikunda, hifashishijwe amagi y’umugore yabitswe mbere akiyafite, cyangwa se akaba yayahabwa n’undi muntu ( eggs from a donor).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka