Nabenzwe n’abagore barindwi banyita umusazi (Ubuhamya)

Umugabo utifuje ko amazina ye atangazwa ufite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, avuga ko kubera ihohoterwa rikorerwa abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, ubu abana n’umugore wa munani, nyuma y’uko barindwi yegerageje kubana na bo bamutaye bavuga ko batakwihanganira kubana n’umusazi.

Uyu mugabo avuga ko hari abantu benshi bafite ibibazo byo mu mutwe bahabwa akato
Uyu mugabo avuga ko hari abantu benshi bafite ibibazo byo mu mutwe bahabwa akato

Uwo mugabo avuga ko usibye n’abagore yashatse, n’abakoresha be bagiye bamwirukana bigeze aho ahitamo kureka kongera kwaka akazi, dore ko yari amaze kwirukanwa inshuro zirindwi mu kazi.

Uwo mugabo ubu uyobora Umuryango w’abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu Rwanda (OPROMAMER), avuga ko umubona ubu atakeka ko afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe kuko yagize amahirwe yo kubona ubuvuzi bushoboka agasubira ku murongo.

Avuga ko mu buzima bwe yize amashuri akageza ku rwego rwa (Masters), akaba yari umwarimu mwiza w’isomo rigendanye n’ubukungu (economy), ariko bitabujije ko abakoresha be bagiye bananirwa kumwihanganira mu kazi kubera uburwayi.

Agira ati, “Nari mwarimu mwiza abanyeshuri bankunda, bigeze aho umuyobozi w’ishuri arambaza ngo harya uri umusazi? Ndamuhakanira ahubwo mubwira ko nkoresha serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe, na we aravuga ngo ndabyivugiye. Ni uko nirukanwe, njya gukora muri banki na ho biba uko ubwo mba mbuze aho mva n’aho nerekeza.”

Guhabwa akato ku bafite ubumuga bwo mu mutwe bituma barushaho kwigunga no kuremba

Uwo mugabo avuga ko hari amagambo ashyira mu kato abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, bigatuma barushaho kuremba no kwigunga, bikanatuma sosiyeti irushaho kubanena no kubahohotera.

Agira ati “Njyewe nigeze guhurira mu bukwe n’umuganga wamvuraga, meze neza nta kibazo mfite, maze arambaza ngo harya nturi umurwayi wacu, atangira kunyita umurwayi we aho kumfata nk’umuntu usanzwe, nyamara kuba nkoresha serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe ntabwo bivuze ko ndi umurwayi, ni ibisanzwe.”

Avuga ko kuba hari abayobozi batumva ko gufasha abafite ubumuga bwo mu mutwe ari inshingano zabo, bituma na gahunda Leta ibashyiriraho zitanoga kuko abazishyira mu bikorwa baba batazumva.

Atanga urugero ubwo yajyaga kwaka icyangombwa cy’ubuzima gatozi, maze Umuyobozi w’Akarere agahuruza ushinzwe umutekano akamubwira ko yakiriye umusazi mu biro bye ngo aze kumuba hafi.

Agira ati “Ndibuka ubwo nari ngiye kwaka icyangombwa cy’aho umuryango wacu ukorera, umuyobozi w’Akarere arasohoka ahuruza ushinzwe umutekano ngo mu biro bye harimo umusazi, agarutse naramubwiye ngo ndi umusazi koko ariko wowe uri injiji, kandi ntacyo yantwaye kuko ni uburenganzira bwanjye”.

Yongeraho ati, “Nari nabwiye Meya ko nirukanwe mu kazi inshuro zirindwi nzira ubusa, mubwira ko mbana n’umugore wa munani abandi barindwi bambenze, ahera aho ajya guhuruza DASSO ngo ube hafi nakiriye umusazi”.

Atanga urundi rugero rugaragaza ko abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe batereranwa, aho Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke yigeze kumuhamagara amubwira ko abasazi babaye benshi mu mujyi asaba ubufasha, kandi Akarere ari ko gafite ubushobozi.

Avuga ko abantu bavurirwa i Ndera iyo batashye bahabwa akato n’abo mu miryango, abagore bakanga abagabo, abagabo bakanga abagore, ababyeyi bakanga abana cyangwa abana bakangwa n’ababyeyi babo n’abavandimwe be, nyamara iyo babafashije ari bwo barushaho gukira.

Agira ati “Umuntu uvuye i Ndera iyo ashinze butiki ntawinjira iwe, ibyo akoze byose abantu babifata nk’iby’umusazi, nyamara kumuhohotera bikorwa n’abo bitwa ko ari bazima, ni bo bafata abagore bafite ubumuga ku ngufu, ni bo babatera inda aho kubafasha”.

Avuga ko kubera kwanga kwita ku bafite ubumuga bwo mu mutwe hari n’abagerageza kubica, ariko Imana igakinga akaboko, kuko hari uwigeze kumusaba ko yamushakira urushinge rw’ingusho rwo kumwicira umuntu ufite ubumuga.

Agira ati, “Umuntu yarambwiye ngo azi neza ko mpagarariye abasazi mu Gihugu, kandi yabuze aho ashyira umuntu we ufite ubumuga ngo ajye muri Amerika, ngo nimushakire uwamutera urushinge rw’ingusho kuko arambiwe, yari yaragiye atanga amafaranga ngo bazamumugongere ariko bakamuhusha, cyakora uwabinsabye yarafashwe arafungwa”.

Ubu abamunenaga ngo baramwifuza

Uwo mugabo avuga ko nyuma yo kuvuzwa agakira, akiga, agakora agakomera, abamunenaga bose bamwifuza kabone n’iyo batabivuga mu magambo yabo ariko abona ko hari ibyahindutse kubera ko yihagazeho agashobora kugira ibyo akora akabigeraho.

Agira ati “Nkora ubukwe nsezerana n’umugore nta n’umwe wo mu muryango wanjye wantahiye ubukwe, nta n’uwantwerereye igiceri cy’amafaranga atanu, ariko ubu bose baragarutse, mpora njya mu ndege njya hanze, ariko baza kumperekeza no kunyakira ngarutse, ni ukubera ko natinyutse kugira ibyo ngeraho”.

Asaba abandi bafite ibibazo byo mu mutwe gukura amaboko mu mifuka bagakora, kuko ari byo bituma barwanya akato bahabwa, kandi ko iyo umuntu agaragaza ko afite ubushobozi bubasha kumwambutsa mu ngaruka zo kunenwa.

Avuga ko yari afite indwara ikomeye izatuma afata imiti ubuzima bwe bwose, ariko bitavuze ko azigera ananirwa gukora inshingano ze nk’abandi bose bafite uburwayi, ariko bakabana na bwo kandi bagakora bakiteza imbere.

Asaba abantu kudahishira uburwayi bwo mu mutwe kuko abenshi barwaye kandi kandi bari mu mirimo itandukanye, ariko batabasha kugaragaza ibibazo byabo nyamara iyo bigaragaye ari bwo bakorerwa ubuvugizi, cyangwa ubuhamya bwabo bugafasha abafite ibibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka