Ruhango: Arashinja ikigo nderabuzima urupfu rw’umwana we

Niragire Jacqueline, umubyeyi w’imyaka 29 y’amavuko, aravuga ko yagiye gukingiza umwana we w’iminsi 8, umuganga akamutera urushinge nabi bikamuviramo kwitaba Imana.

Niragire utuye mu Kagari ka Kirengeri, Umurenge wa Byimana, mu Karere ka Ruhango avuga ko tariki ya 27 Mata 2015, yagiye gukingiza umwana we urukingo rw’igituntu ku kigo nderabuzima cya Byimana mu Karere ka Ruhango, umuganga akibeshya akamutera nabi bikaviramo umwana we gupfa tariki ya 28 Mata 2015.

Uyu mubyeyi avuga ko akimara kugera ku kigo nderabuzima umuforomo yavomye umuti atera umwana urushinge, ariko nyuma ngo uwo muforomo amubwira ko umuti wamenetse atawumuteye neza, amubwira ko agiye kuvoma undi akawumutera.

Nyuma y’amasaha abiri uyu mubyeyi ageze mu rugo, umwana we yatangiye kugira ikibazo ahinda umuriro, ndetse ijoro ryose barara bicaye. Bigeze nka saa kumi z’ijoro rya 28 Mata 2015, basubiye ku kigo nderabuzima bahageze bababwira ko batavura abana, ahubwo ko bagiye kubohereza ku bitaro bya Kabgayi.

Niragire arashinja ikigo nderabuzima cya Byimana kuba intandaro y'urupfu rw'umwana we.
Niragire arashinja ikigo nderabuzima cya Byimana kuba intandaro y’urupfu rw’umwana we.

Umuganga wari waraye izamu ngo yahise abandikira urupapuro (transfer) rubohereza ku bitaro bya Kabgayi, bagezeyo mu ma saa kumi n’ebyiri z’igitondo ngo Umuganga bahasanze ababwira ko batabavura bazanye umwana umeze nabi gutyo nta n’umuforomo wabaherekeje.

Niragire agira ati “Tugeze Kabgayi, umuganga twahasanze yaratubwiye ati ‘ariko se abantu bo mu Byimana babaye bate? Ntawabaherekeje nta n’imodoka babahaye?’ Mwihangane rero ndabavura saa munani abandi barangiye”.

Uyu muganga ngo amaze kuvura abandi mu masaha ya saa mbiri z’igitondo nibwo yahamagaye Niragire na Nyina wari wamuherekeje, akoze ku mwana arababwira ngo “ko umwana wanyu akonje?” Ubwo ngo yamushyize akantu mu mano ababwira ko umwana wabo byarangiye [yapfuye].

Umwana ngo ntiyishwe n’urukingo

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Byimana, Abdul Munyemana, avuga ko uyu mwana atishwe n’urukingo bamuteye nabi, ko ahubwo ashobora kuba yari arwaye indi indwara ababyeyi be batazi.

Uyu muyobozi avuga ko umuganga wakingiye uyu mwana yagize ibyago umuti ukameneka ariko ngo umuntu aba afite urugero agenewe, bityo ngo niwo yongeye aravoma arawumutera.

Uyu muyobozi avuga ko bagerageje gufasha uyu mwana ariko ntiyerura ngo avuge indwara bamusanganye idafite aho ihuriye n’urukingo.

I Kabgayi ho bavuga ko umwana yahageze yamaze gupfa

Ibitaro bya Kabgayi bivuga ko umwana yahageze yamaze gupfa.
Ibitaro bya Kabgayi bivuga ko umwana yahageze yamaze gupfa.

Avugana na Kigali Today ku murongo wa telefoni igendanwa, Umuyobozi w’ibitaro bya Kabgayi, Dr Muhoza Patrick yavuze ko umwana bamwakiriye yamaze gupfa ndetse ko nta muganga wigeze yanga kumuvura, gusa ngo ntibigeze basuzuma umurambo we ngo hamenyekane icyaba cyamuhitanye.

Akomeza avuga ko bagiye gushyiraho itsinda rizamanuka rikajya ku kigo nderabuzima cya Byimana bakamenya impamvu uyu mwana bamwohereje ku bitaro bya Kabgayi n’icyabiteye, dore ko ubusanzwe kigomba kohereza abarwayi bacyo ku bitaro bya Gitwe biri mu Karere ka Ruhango.

Umurambo washyinguwe udakorewe isuzuma

Ernest Nyaminani, musaza wa Niragire yabwiye Kigali Today ko bazanye umurambo w’umwana bakawujyana ku Kigo nderabuzima cya Byimana hanyuma umuyobozi wacyo, Abdul Munyemana akababwira ko bategereza uwabohereje ku bitaro bya Kabgayi.

Akomeza avuga ko babonye bitinda bakajya gutanga ikirego ku gashami ka Polisi (Police Post) ka Byimana maze bakababwira ko bagomba gutanga amafaranga bagatwara umurambo kuwusuzumisha, bitaba ibyo bakajya kuwushyingura hanyuma bakazatanga ikirego cy’uwo bashinja kubicira umwana.

Uyu muryango ngo wabonye ko aya mafaranga utayabona uhitamo gushyingura umurambo udakorewe isuzuma.

Kugeza ubwo twatunganyaga iyi nkuru twari tukigerageza kuvugana na Polisi y’Igihugu ikorera Ntara y’Amajyepfo.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

mbega umwuga mubi muriki gihe? uwashaka yajya gucuruza inyanya pe

ishimwe yanditse ku itariki ya: 29-04-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka