Bimwe mu binegwa Isange One Stop Centers mu gufasha abahuye n’ihohoterwa
Umuryango utegamiye kuri Leta Pro-Femme Twese Hamwe ugendeye ku bushakashatsi uherutse gukora, uratunga agatoki ibigo bya Isange One Stop Center kuba bitarashobora kunoza uburyo no kwakira vuba abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina usanga ryibasira abagore ahanini.
Ibi byatangajwe na Jeanne D’Arc Kanakuze uyobora uyu muryango, mu mahugurwa yabahuje n’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye mu gucyemura ibibazo bishingiye ku ihohotera rishingiye ku gitsina, kuri uyu wa gatatu tariki 10/09/2014.
Yagize ati “Twasanze Abanyarwanda bahabwa serivisi zo kwa muganga, serivisi zo kuri polisi, bose bazi Isange One Stop Center, ndetse baranazisanga. Muri macye bazi n’aho bagomba kujya.
Icyagaragaye ni uko uburyo bunoze mu gutanga izo serivisi bukiri imbogamizi, kugira ngo umuntu agende yishimye kandi yahawe serivisi yifuza ku gihe kandi byihuse ni aho ngaho hakiri ikibazo n’ubwo atari hose ariko hari aho bikiri.”
Kugeza ubu mu gihugu harimo ibigo icyenda bya Isange One Stop Center ariko hari gahunda ko mu mwaka wa 2017 muri buri karere hazaba haragejejwe iki kigo gishinzwe gukurikirana ibyo bibazo.
Abaganga bakiri bacye mu gihe abagenerwabikorwa ari benshi nibo bagaragaye nk’intandaro yo kuba serivisi zitangirwa muri ibi bigo zikiri ku kigero cyo hasi. Mu gucyemura iki kibazo hafashwe umwanzuro ko inzego zose zikwiye gukorera hamwe mu rwego rwo gucyemura icyo kibazo.
Muri izo nzego zisabwa gukorera hamwe harimo sosiyete sivile, imiryango itegamiye kuri Leta, inzego z’umutekano n’ubutabera n’ibigo bya Leta bifite icyo kibazo mu nshinganzo zacyo, nk’uko Kanakuze yakomeje abitangaza.
Ubu bushakashatsi kandi bwasabye ko imanza z’ihohoterwa zajya zimanurwa zikaburanishirizwa aho icyaha cyabereye. Iyi ikaba ari imwe mu nziza zo gutanga ubutumwa ku bandi batekerezaga gukora ibyaha nk’ibyo bishingiye ku ihohotera.
Mukasine Caroline ukora muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) mu gice gishinzwe ibibazo by’ihohoterwa, yavuze ko mu kutabona umunyamategeko ku muntu wahohotewe nabyo ari ikibazo bakunda guhura nacyo.
Ubu bushakashatsi bwanagaragaje uko umuco nyarwanda nawo ugira uruhare mu kwihanganira ihohotera rishingiye ku gitsina, kuko n’ubusanzwe cyera umugabo utarakubitaga umugore we yafatwaga nk’ikigwari. Icyo kibazo nacyo kiri mu byasabwe ko byarwanywa.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|