Bamwe mu bagize ibyiciro byihariye mu Karere ka Ngororero birimo n’iby’abafite ubumuga, baratangaza ko bagihezwa mu muryango Nyarwanda, ku buryo bibangamiye uburenganzira bwabo, bakifuza ko hakomeza gukorwa ubuvugizi bakitabwaho.
Rutahizamu ukomoka muri Nigeria, Ani Elijah wakiniraga ikipe ya Bugesera FC yamaze kuba umukinnyi mushya wa Police FC mu gihe kingana n’imyaka ibiri iri imbere.
Charlotte Mumukunde, ni umuturage wo mu Mudugudu wa Uwintobo, Akagari ka Mubuga, Umurenge wa Kibeho w’Akarere ka Nyaruguru, Muri uku kwezi kwa Gatandatu kwa 2024, aruzuza umwaka yishyura inguzanyo y’amafaranga ibihumbi 100 yagurijwe muri gahunda ya VUP (Vision Umurenge Program), mu nkingi yayo ya serivisi z’imari (...)
Bamwe mu babyeyi bafite abana mu rugo mbonezamikurire rwa Buyanja, Akagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Munyiginya, bavuga ko rwabafashije gukora imirimo ibaha amafaranga ku buryo binyuze mu itsinda bishyiriyeho, batangiye kwiteza imbere.
Imirimo yo kubaka Isoko rya kijyambere ry’ibiribwa rya Musanze, riherereye mu mujyi wa Musanze iri kugana ku musozo aho igeze ku kigero kiri hejuru ya 96% ishyirwa mu bikorwa, ndetse imyiteguro yo gutangira kurikoreramo igeze kure.
U Rwanda na Koreya y’Epfo byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere inzego zirimo ubucuruzi n’ishoramari hagati y’Ibihugu byombi.
Mu busanzwe igufa ry’itako ribarizwa mu magufa akomera cyane kurusha andi yose yo mu mubiri w’umuntu, ariko umugabo wo mu Bushinwa w’imyaka 35 y’amavuko, yavunitse igufa ry’itako biturutse ku gukorora gusa.
Madame Jeannette Kagame yashimiye ababyeyi b’Intwaza (biciwe abana bose mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994) kuba ishuri Abanyarwanda bigiraho ubudaheranwa bavuga iteka.
Depite Musa Fazil Harerimana avuga ko kuba hari abanyamakuru 50 bamaze iminsi barishyize hamwe bamaze bagaharabika u Rwanda abifata nk’igikangisho n’umugambi mubisha wo gushaka gusebya u Rwanda kubera ibyiza rumaze kugeraho.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin Ntezilyayo, kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Kamena 2024 yakiriye indahiro za Kaboneka Francis wagizwe Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, hamwe na Tuyizere Thadée na we wagizwe Komiseri muri iyi Komisiyo.
Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria, Patrick Okorie, uzwi cyane ku izina rya Patoranking yarangije mu ishuri ry’ubucuruzi rya Harvard.
Mu birori byitabiriwe n’imbaga y’abafana baje kumwakira ,umutoza Jose Mourinho usanzwe uzwiho gukoresha amagambo akomeye, ubutumwa yatanze bwakiriwe neza n’abafana ba Fenerbahçe
Uruganda rw’isukari rwa Kabuye, ari na rwo rwonyine ruri mu Rwanda, rwongeye gufungura ibikorwa byarwo byo gutunganya isukari.
Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko Umugabane wa Afurika ufite byinshi utanga nk’ibisubizo byumwihariko mu bucuruzi mpuzamahanga binyuze mu isoko rusange ndetse ko mu bihe biri imbere izakomeza kuba izingiro ry’iterambere ku Isi.
Police ya Uganda yataye muri yombi uwitwa Kwizera Désiré n’umugore we Uwingabire Kwizera bakoraga akazi ko mu rugo i Kabale muri Uganda bakekwaho kwica uwari shebuja.
Mucunguzi Ronald, wo mu Karere ka Rwamagana, nyiri Kompanyi, Golden Art and Paints, ikora imitako mu mpapuro n’imyambaro bishaje, avuga ko amaze kwinjiza arenga Miliyoni 10 mu gihe cy’imyaka ibiri gusa amaze akora ndetse akaba afite intumbero ko mu myaka itanu (5) iri imbere azaba ageze ku gishoro kinini kandi akoresha (...)
Ambasaderi Dan Munyuza yashyikirije Umwami wa Oman, Nyiricyubahiro Haitham bin Tariq Al Said inyandiko zimwemerera guhagararira inyungu z’u Rwanda muri icyo gihugu.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr. Valentine Uwamariya, yasabye abaturage kwirinda ubusinzi n’ubushoreke, byo ntandaro y’amakimbirane mu miryango agira ingaruka cyane cyane ku buzima bw’abana, abenshi bikabaviramo igwingira.
Urubyiruko rukora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ruvuga ko impamvu bagenzi barwo batitabira ibikorwa by’ubuhinzi cyane harimo imyumvire micye, gutinya guhomba bitewe n’imihandagurikire y’ikirere ndetse n’igishoro kiruta ikiguzi bahabwa ku musaruro.
Ubuyobozi bw’umuryango wita ku iterambere ry’umugore wo mu cyaro (Réseau des Femmes pour le Development), buratangaza ko bagiye gufatanya n’abagize imiryango ikiri mito gutangiza umushinga wo gutera ibiti bitandukanye hagamijwe kubungabunga ibidukikije, wiswe ‘Rengera ubuzima bwawe’.
Minisitiri w’Intebe, mu izina rya Perezida wa Repubulika, yirukanye mu nshingano Madamu Jeanine Munyeshuli nk’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ishoramari rya Leta no Kwegeranya Imari, muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN).
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi) yitegura imikino ibiri ya Benin ndetse na Lesotho mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, yahagurutse mu rukerera rwo ku wa Mbere, tariki 03 Kamena 2024, yerekeza mu gihugu cya Côte d’Ivoire ahazebera umukino wa mbere uzayihuza n’ikipe y’igihugu ya Benin.
Kuri uyu wa Mbere ikipe ya Real Madrid yatangaje Umufaransa Kylian Mbappé nk’umukinnyi wayo mushya kuva mu mwaka w’imikino wa 2024-2025.
Umuryango FPR Inkotanyi uvuga ko iterambere mu bukungu bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage ari bimwe mu bikomeje gutuma icyizere cyo kubaho cyiyongera aho cyavuye ku myaka 49 mu mwaka 2000, kikagera ku myaka 69.6 mu mwaka 2024.
Umusore witwa Habanabakize Etienne wo mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, aravugwaho kunigwa n’inyama ikamuheza umwuka, bimuviramo gupfa.
Ikipe ya Mako Sharks yegukanye irushanwa ryo koga rya Mako Sharks Summer Invitational Swimming Championship isanzwe inategura ryakinwe ku nshuro ya kabiri hagati ya tariki 1-2 Kamena 2024.
Amakipe ya APR mu cyiciro cy’abagore na Police mu cyiciro cy’abagabo yegukanye ibikombe mu irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka abahoze ari abakinnyi, abakozi ndetse n’abakunzi b’umukino wa Volleyball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuhanzi ukomoka muri Ghana, Livingstone Etse Satekla uzwi nka Stonebwoy yegukanye igihembo cy’Umuhanzi w’Umwaka muri Telecel Ghana Music Awards (TGMA).
Ubwo hibukwaga abunganiraga abandi mu mategeko bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagaragajwe ko umuryango w’abibumbye wananiwe nkana gukumira no kuyihagarika nyamara ibimenyetso byose biburira umugambi w’ishyirwa mu bikorwa ryayo byari byatanzwe.
Ikipe ya Azomco Basketball Club isanzwe ibarizwa mu cyiciro cya kabiri muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda yasinyanye amasezerano n’uruganda rwa Roba Industries.
Mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Murundi, Akagari ka Nyamushishi mu Mudugudu wa Nyarurembo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi ku itariki 02 Kamena 2024 Nahimiyimana Emmanuel w’imyaka 27, Habimana Emmanuel w’imyaka 27 na Munyeshyaka Vedaste w’imyaka 39, bakurikiranweho icyaha cyo (...)
Mu rubanza rw’ubujurire ubushinjacyaha buregamo Eric Ndagijimana uzwi nka X-Dealer rwabaye kuri uyu wa mbere tariki 3 Kanama 2024 bwamusabiye gufungwa imyaka ibiri ku cyaha akurikiranyweho cyo kwiba Telefoni y’umuhanzi The Ben ubwo bari mu gitaramo mu gihugu cy’u Burundi.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yagiranye ibiganiro n’itsinda ry’Abadepite baturutse mu Nteko Ishinga Amategeko ya Zambia.
Mu Twicarabami twa Nyaruteja hazwi mu mateka y’u Rwanda nk’ahantu bivugwa ko umwami w’u Rwanda Mutara I Semugeshi yahuriye na Mutaga II Nyamubi w’u Burundi bakanywana ndetse bakemeranywa ko ibihugu byombi bitazongera gushotorana.
Christine Mukamutara w’i Gishubi mu Karere ka Gisagara avuga ko yababajwe no kujya gusezerana n’umugabo we bakamusomera kuko atari azi gusoma, nyamara icyo gihe ngo yari yambaye neza.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse iburanisha ku bujurire mu rubanza rw’Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza, kuri uyu wa Mbere tariki 3 Kamena 2024, nyuma yo kugaragaza ko atabonye abamwunganira.
Umuherwe ukora mu bijyanye n’itangazamakuru Rupert Murdoch yarongoye ku nshuro ya gatanu mu bukwe bwabereye mu busitani bwe bwo muri California kuwa Gatandatu 01 Kamena.
Umuntu wese wumvise Mu Mariba ya Bukunzi ahita yumva ikinamico yakinwe n’indamutsa itambuka kuri Radiyo Rwanda izwi nka ‘Uwera’ kuko Bukunzi ivugwa muri iyo kinamico.
Mu mashuli anyuranye yo mu Karere ka Rulindo, hakomeje kugaragara abana bafite impano zitandukanye, aho bakora imishinga itanga icyizere mu gusubiza bimwe mu bibazo bikibangamiye abaturage.
“Bandebereho: Ntuzagwingira Duhari” ni intero y’ababyeyi b’abagabo bo mu Karere ka Nyabihu biyemeje kugira uruhare mu kwita ku mikurire myiza y’abana. Ni na yo nsanganyamatsiko yagendeweho mu birori byo kwizihiza umunsi wahariwe imbonezamikurire y’abana bato (ECD Day), wizihirijwe ku rwego rw’Akarere ka Nyabihu mu Kagari (...)
Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko i Seoul, muri Korea y’Epfo, yakiriwe na mugenzi we Yoon Suk Yeol, bagirana ibiganiro bigamije ubufatanye bw’ibihugu byombi.
Me André Karongozi, umwe mu bunganira abaregera indishyi mu rubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel uzwi nka Bomboko, yagaragaje ishusho y’uru rubanza rusa nk’urugana ku musozo, avuga ko harimo ibirutandukanya n’izindi zagiye zirubanziriza.
Ikipe ya APR Handball Club yegukanye Igikombe cy’irushwanwa mpuzamahanga ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 (GMT2024) itsinze ikipe ya Police Handball Club yari ifite iki gikombe ibitego 24-22, naho mu bagore ikipe ya Three Stars HC nayo yo mu Rwanda yegukana Igikombe nyuma yo gusoza imikino yose ifite amanota 12.
Indangamuntu ni icyangombwa ngenderwaho mu matora ya Perezida wa Repubulika, no mu matora y’Abadepite yo ku itariki 15 Nyakanga 2024, hirya no hino mu turere rw’u Rwanda, haracyagaragara indangamuntu zitaragera kuri ba nyirazo, mu gihe amatora yegereje, ahazifashishwa indangamuntu utayifite akaba yayahomba.
Abakirisitu Gatolika basabwe kugira Ukarisitiya Ntagatifu impamba mu rugendo rwabo rugana mu ijuru nk’uko umuntu utwaye ikinyabiziga atakora urugendo adafite amavuta ngo agere iyo ajya.
Abatuye mu Kagari ka Mpenge mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, basanga umuntu wese wirengagiza ubugome, ubukana n’ingaruka Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ku muryango Nyarwanda, ari uwo kugawa, kandi ko bagomba gukora ibishoboka bakamukumira ngo hato igihugu kitazongera kwisanga mu icuraburindi ry’amateka mabi (...)
Amakipe y’Abarinda umutekano wa Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu (Republican Guard Rwanda) ndetse n’ayo mu kigo cya gisirikare gitangirwamo amasomo y’ibanze gihereye I Nasho mu karere Kirehe (BMTC Nasho), ari mu makipe azakina imikino ya nyuma muri Basketball, Ruhago ndetse na Volleyball mu irushanwa ryo (...)
Perezida Kagame yageze i Seoul muri Koreya y’Epfo aho yitabiriye inama ya mbere ihuza iki gihugu n’ibihugu bya Afurika, yiswe Korea-Africa Summit.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline aratangaza ko Abatutsi basaga ibihumbi 25, bari bahungiye i Kabgayi ntawamenya irengero ryabo kuko mu bihumbi 50 by’abari bahahungiye, habarurwa abasaga ibihumbi 10 bashyinguwe mu Rwibutso rwa Kabgayi, n’ibihumbi 15 byaharokokeye gusa.
Muri Koreya y’Epfo, abategura irushanwa ngarukamwaka ry’ibitaramo by’indirimbo, imikino na za Filimi muri Kaminuza yo mu Ntara ya South Chungcheong, basabye imbabazi nyuma yo gutanga amacupa y’amazi yari yakoreshejwe n’abagize rimwe mu matsinda aririmba rinakunzwe cyane muri ako gace rizwi nka ‘Oh My Girl’, nk’ibihembo ku (...)