CNLG iramagana icyemezo cy’ubushinjacyaha cyo kudakurikirana Padiri Munyeshyaka

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) iramagana icyemezo cyafashwe n’ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwo kudakurikirana Padiri Wenceslas Munyeshyaka ngo kubera ko nta bimenyetso bifatika.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr. Bizimana Jean Damascene, rivuga ko uwo mwanzuro uhabanye cyane n’amahame remezo agenga amategeko n’ubutabera.

Padiri Wenceslas Munyeshyaka (w'agapira k'umweru na gilet ya gisirikare), Ubushinjacyaha bw'Ubufaransa bwahagaritse ku mukurikiranaho uruhare ashinjwa mmuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Padiri Wenceslas Munyeshyaka (w’agapira k’umweru na gilet ya gisirikare), Ubushinjacyaha bw’Ubufaransa bwahagaritse ku mukurikiranaho uruhare ashinjwa mmuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku wa 19 Kanama 2015, Ubushinjacyaha bw’i Paris buyobowe na Francois Molins bwafashe umwanzuro wo guhagarika gukurikirana Padiri Wenceslas Munyeshyaka ariko igiteye urujijo mu mwanzuro wabwo bwemeje ko uruhare rwe “rwatumye hibazwa byinshi nk’iyo uhereye ku myitwarire n’amagambo ye.”

CNLG ishingiye ku batangabuhamya bari bahungiye kuri Paruwasi Sainte- Famille mu Mujyi wa Kigali aho Munyeshyaka yari padiri mu gihe cya Jenoside n’amaperereza yakozwe n’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) ndetse n’u Bufaransa bushimangira ko Padiri Wenceslas Munyeshyaka yakoze ibyaha bya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu nk’ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu, gushimuta Abatutsi byakurikiwe no kubica, ikaba yamaganye icyo cyemezo.

Padiri Wenceslas mu mwambaro w'akazi mu Bufaransa atura igitambo cya misa.
Padiri Wenceslas mu mwambaro w’akazi mu Bufaransa atura igitambo cya misa.

Hari amatsinda menshi yaje gukusanya amakuru mu Rwanda, humvwa abatangabuhamya hafi mirongo irindwi hanegeranywa ibimenyetso byerekana ibyo Munyeshyaka aregwa; nk’uko CNLG ibitangaza.

CNLG igira iti “Ntibyumvikana ukuntu ubushinjacyaha bw’i Paris busanga ibyo bimenyetso nta shingiro bifite kandi Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwari rwarasanze ari ibyaha bikomeye byatuma Munyeshyaka ashyikirizwa ubutabera.”

Igihugu cy’u Bufaransa cyakunze gutungwa urutoki kudakurikirana abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’i 1994 bari ku butaka bwacyo. CNLG itangaza ko bishimangira impungenge z’abarokotse Jenoside ko u Bufaransa budashaka guca imanza z’abacuze umugambi wa Jenoside.

Padiri Wenceslas mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Padiri Wenceslas mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iryo tangazo ry’impapuro eshanu risaba ko ubutabera bw’u Bufaransa butaha agaciro icyo cyemezo rigira riti “Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside irasaba abacamanza ko batakurikiza ibyo ubushinjacyaha bw’i Paris buvuga ko Wenceslas Munyeshyaka atakurikiranwa, ahubwo bugasaba ko yaburanishwa, maze ubwo busabe bwo kudakurikiranwa kwe ntibuhabwe agaciro.”

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rweguriye ibyo gukurikira Padiri Munyeshyaka u Bufaransa nyuma yo kubisaba mu Ugushyingo 2007.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Ariko se ubundi CNLG cyangwa abarokotse bari bazi ko iyi nterahamwe bazayiburanisha koko??? Abafaransa bagize uruhare muri Genocide yakorewe Abatutsi, ni umupadiri kandi uruhare Kiliziya gatolika yagize muri politiki y’uRwanda narwo rurazwi

Mwene Rutinywa yanditse ku itariki ya: 26-08-2015  →  Musubize

Ariko Abafaransa ibimenyetso babiburiye he ko ari uko batabishatse! uyu mugabo ntakwiye kurekurwa, bazaze St Famille tubahe ubuhamya

Muhayimana Andre yanditse ku itariki ya: 26-08-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka