Abaganga babiri, Dr Cyiza Francois Regis na Charles Ndizihiwe na Ngaboyurwanda Florien wari ushinzwe gutera ikinya muri ibyo bitaro bakurikiranyweho urupfu rw’umubyeyi witwa Nikuze Aloysie Umulisa.
Uwo mubyeyi witabye Imana mu kwezi gushize aguye mu bitaro bya Rwinkwavu ubwo yari yagiyeyo kubyara, akaza kwitaba Imana nyuma yo kubagwa.
Tariki 24 Ugushyingo 2014 nibwo baburanye ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rukiko rw’ibanze rwa Kabarondo mu karere ka Kayonza.
Ubushinjacyaha bwasabaga urukiko ko bakomeza gufungwa iminsi 30 kubera uburemere bw’icyaha bakurikiranyweho, byongeye ngo hakaba hari impungenge ko baramutse barekuwe batoroka ubutabera, ariko Me John Abizeyimana ubunganira mu mategeko agasaba ko barekurwa kuko nta ruhare bagize mu byaha baregwa.
Uruhande rw’ubwunganizi rwifashishije raporo yakozwe na Minisiteri y’Ubuzima rwatunze agatoki Dr Djibril Nikuze wabaze uwo mubyeyi, ruvuga ko yari yabwiwe ko moteri yifashishijwe mu gihe uwo mubyeyi yabagwaga nta mazutu ihagije yarimo ku buryo ibikorwa byo kubaga byakorwa, ariko akabirengaho akabaga uwo mubyeyi.
Urukiko rumaze gusoma imyanzuro y’urwo rubanza ku mugoroba wa tariki 26 Ugushyingo 2015 rwemeza ko abaregwa barekurwa by’agateganyo, kuko nta mpamvu zikomeye zatuma bakomeza gufungwa kuko bakoze ibyo bagombaga gukora.
Urwo rukiko rwemeje ko urupfu rw’uwo mubyeyi rufitanye isano n’umuganga wamubaze witwa Nikuze Djibril, kugeza ubu akaba yaratorotse.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Amen kabsa kuko narabasengeye kandi ntaruhare bagize murupfu rw’uriya mubyeyi. Gusa buriya nubwo bavuga ko yazize uwamubaze ntabwo aribyo kuko nicyo gihe ke cyari cyageze. Ndemera ko uwamubaze nawe yashakaga kumukiza ariko ntibyakunda ahubwo bimubera icyaha. Ok mukomeze mwihanganishe uwo muryango kandi gupfa nibisanzwe