Bamwe bifuza kuyahindura, abandi bifuza kongera cyangwa gukura izina muyo bari basanganywe, ndetse n’abifuza ko mu mazina yabo hongerwamo izina ry’uwo bashakanye cyangwa se izina yahawe n’idini.
Kuri ubu itegeko Nº 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango riragaragaza neza ingingo zigenderwaho kugira ngo umuntu abe yasaba ko izina rye rihindurwa cyangwa kuba yakongera izina muyo yari asanganye.
Ibi bitandukanye n’itegeko ryo mu w’ 1988 u Rwanda rwari rumaze igihe rugenderaho, aho mu ngingo yaryo ya 65, ryagaragaza ko umuntu afite uburenganzira bwo guhindura izina ariko ntirigaragaze impamvu zishingirwaho.
Iri tegeko rishya rigaragaza ko guhindura izina ari uburenganzira bw’umuntu ariko mu kurihindura hakitwabwa kuri izi ngingo zikurikira:
"kuba izina ritesha agaciro nyiraryo; kuba risesereza imyifatire mbonezabupfura cyangwa ubunyangamugayo bw’abantu; iyo hari undi ukoresha izina ku buryo rishobora kumwangiriza icyubahiro cyangwa umutungo; ndetse n’indi mpamvu yose Minisitiri ufite irangamimerere mu nshingano ze yabona ko ifite ishingiro".
Icyakora iri tegeko rivuga ko uguhindura izina bigira agaciro ari uko izina rishya ryanditswe mu gitabo cy’inyandiko z’ivuka.
Kandi rikavuga ko inyandiko zakozwe mu izina rya mbere zifatwa nk’izakozwe ku izina rishya. Nyirubwite cyangwa undi wese ubifitemo inyungu asaba ko izo nyandiko zandukurwaho izina rishya.
Izina ry’uwo mwashakanye rishobora kongerwa mu mazina yawe
Itegeko ryo mu w’ 1988 ryari rifunze ku ngingo yo kuba umwe mu bashakanye ashobora gusaba ko izina ry’uwo bashakanye ryakwiyongera mu mazina ye, kimwe no kuba mu mazina y’umuntu hakongeramo izina yahawe n’amasezerano y’ idini.
Ingingo ya 36 n’ iya 64 zavugaga ko umugore agumana izina bwite cyangwa amazina y’ingereka yiswe akivuka, akaba ariyo yonyine ashyira mu nyandiko z’ubutegetsi; Kandi ko mu nyandiko z’ubutegetsi, abanyamadini n’abihaye Imana bagumana amazina ari mu nyandiko z’ivuka.
Ibi byose itegeko rishya ryarabyoroheje, ingingo ya 40 y’iri tegeko ivuga ko ishyingirwa cyangwa amasezerano y’idini bibihindura izina ry’umuntu.
Icyakora, ku bwumvikane bw’abashyingiranywe, buri wese afite uburenganzira bwo kwitwa izina bwite ry’uwo bashyingiranywe ariko rikongerwa ku mazina ye asanganywe bikorewe imbere y’umwanditsi w’irangamimerere w’aho atuye.
Iyi ngingo ikomeza ivuga ko gukoresha izina ry’amasezerano y’idini byemerwa iyo bikorewe imbere y’Umwanditsi w’Irangamimerere w’aho ubishaka atuye.
Icyakora, izina ry’amasezerano y’idini ryiyongera ku izina asanganywe, bigatangirwa icyemezo giteganywa n’Iteka rya Minisitiri ufite irangamimerere mu nshingano ze.
Gusesa ishyingirwa bigira ingaruka ku izina
Iri tegeko rigaragaza inkurikizi zo gusesa ishyingirwa cyangwa amasezerano y’idini, rikagaraza inzira binyuramo kugira ngo izina ry’uwo mwashyingiranywe cyangwa iryo wahawe n’amasezrano y’idindi rikurwe mu mazina y’umuntu .
Ingingo ya 41 y’iri tegeko rishya ry’abantu n’umuryango rivuga ko Iyo habayeho iseswa ry’ishyingirwa kubera urupfu, usigaye ashobora gusaba ko izina ry’uwo bashyigiranywe umwanditsi w’irangamimerere arikuraho.
Iyo habayeho iseswa ry’ishyingirwa kubera ubutane, umwe mu bari barashyingiranywe ashobora gusaba mu gihe cy’urubanza rw’ubutane ko izina ry’uwo bari barashyingiranywe rikurwaho, cyangwa akabisaba nyuma ariko agategekwa kubahiriza inzira yo guhindura izina iteganywa n’amategeko.
Uwifuza ko uwo bashyingiranywe yamburwa izina rye yitiriwe, baba bakiri kumwe cyangwa baratanye, abisaba umwanditsi w’irangamimerere w’aho batuye. Iyo abashyingiranywe batabyumvikanyeho, abiregera mu rukiko rubifitiye ububasha.
Iyo uwari warahawe izina ry’uwo bashyingiranywe yifuje kurihindura, abikora mu buryo busanzwe bwo guhindura izina.
Iyo habayeho iseswa ry’amasezerano y’idini, uwiswe izina kubera ayo masezerano ashobora gusaba umwanditsi w’irangamimerere kurikuraho yitwaje icyemezo giteganywa n’iteka rivugwa mu ngingo ya 40 y’iri tegeko.
Itegeko rigena abantu n’umuryango ryasohotse mu Igazeti ya leta yo kuwa 12/09/2016. Iri tegeko rije risimbura itegeko ryo kuwa 27 Ukwakira 1988. Iri rishya rifite ingingo 333 mu gihe iryo mu w’1988 ryari rifite ingingo 458.
Ibitekerezo ( 44 )
Ohereza igitekerezo
|
Muraho nifuzagako nahindurirwa izina ryanjye ryakabiri kuko abantu barivugaho nabi kuva nkiri kwishuri nanubu umuntu yajya kumvugaho ati ufite izina ribi ryabakecuru iwacu hari umukecuru witwankawe warogaga Undati Wishe abantu mugihe cya Genocide aboturikumwe bagaseka mwandangira inzira bicamo nkarihinduza.Ndashimira Keta uburyo yita kuribyose bibangamiye Umunya Rwanda Murakoze.
Muraho nifuzagako nahindurirwa izina ryanjye ryakabiri kuko abantu barivugaho nabi kuva nkiri kwishuri nanubu umuntu yajya kumvugaho ati ufite izina ribi ryabakecuru iwacu hari umukecuru witwankawe warogaga Undati Wishe abantu mugihe cya Genocide aboturikumwe bagaseka mwandangira inzira bicamo nkarihinduza.Ndashimira Keta uburyo yita kuribyose bibangamiye Umunya Rwanda Murakoze.
Muraho nifuzagako nahindurirwa izina ryanjye ryakabiri kuko abantu barivugaho nabi kuva nkiri kwishuri nanubu umuntu yajya kumvugaho ati ufite izina ribi ryabakecuru iwacu hari umukecuru witwankawe warogaga Undati Wishe abantu mugihe cya Genocide aboturikumwe bagaseka mwandangira inzira bicamo nkarihinduza.Ndashimira Keta uburyo yita kuribyose bibangamiye Umunya Rwanda Murakoze.
Musobanurire ikibazo mfite kubera iki diplome yo mudasora itegeko ryokuyihindura nkajye amazina ya Diplome niyo apfuye bya genda bite maze imyaka 4 ngenda kuri Ryo zina kugera Ubungubu murakoze
Musobanurire ikibazo mfite kubera iki diplome yo mudasora itegeko ryokuyihindura nkajye amazina ya Diplome niyo apfuye bya genda bite maze imyaka 4 ngenda kuri Ryo zina kugera Ubungubu murakoze
Murakoze nange ababyeyi banyise izina ariko abantu baranserereza ngo ni iryabakecuru bikantera nange ipfunwe igihe barimpamagaye mubandi ariko narasabye guhindura izina ariko bahora bambwira ngo ntabwo riteye ipfunwe gusa nukuri mwamfasha rigahinduka ngewe navutse 2003 izina ni Suzana nukuri rirambangamira mumfashe 😭😭😭😭😭
Mbanje kubasuhuza nasabye guhindura amazina process zose narazikoze nanyuze kurubuga irembo ark nabuze igisubizo esenabarizahe?
Mfite ikibazo cy’amazina atahuje kumashuri nitwa iradukunda eric ariko mundagamimere nitwa Amizero tumukunde eric ariko nsa gukomezd iryo kwishuri
Mwaramutse nagirango munfashe munyabore neza Aho nanyura mpinduza izina mubabakazi ryarambangamiye bishoboka ndetse nubu ndaryanga cyane
Nigute izina ryange ryakabiri(Michael) ryakongerwa ku indagamuntu no mwirangamimerere kuko mwishuri nitwa utezurundi Michael ark mwirangamimerere nitwa utezurundi gusa ndifuza Michael naryo ryongerwa ku irangamuntu yannge
Iyo umuntu amaze guhindurirwa izina mu irangamimerere abigenza ate kugira ngo Na diplome ye ihindurwe?bashyireho iryo zina rishya ?nimumfashe murakoze.
Mfite ikibazo ku irangamuntu yanjye hariho Irakomeye Divin Shukuru ariko kuri Diplome hariho Irakomeye Divin gusa ndifuzako byahindurwa vuba kugira ngo amahirwe yo gisaba kwiga kaminuza atazanshika ubufasha mwangenera n ubuhe?